UMUNTU WESE UFASHE MIKORO AGATUKANA KURI YOUTUBE NTA KWIYE GUFATWA NK’UMUNYAPOLITIKI NYAWE, NTA NA KWIYE KWITABWAHO MU RWANDA
Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kamena 2021, Inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye, igirana ikiganiro n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr KAYITESI Usta; ikiganiro kibanze ku “Uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu guteza imbere imiyoborere myiza n’imibanire y’Abanyarwanda”.
Muri iyi nama yebereye muri Hotel Lemigo, mu Mujyi wa Kigali, Umukuru wa RGB yibukije aba Banyapolitiki, ko umuntu wese ufashe Microphone akajya gutukana kuri za Youtube ko adafatwa nk'umunyapolitiki mu buryo bwubahirije amategeko mu Rwanda. Ntakwiye no kwitabwaho. Ashishikariza Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda kujya itangaza ibyo Igihugu kigenda kigeraho ku bufatanye bw' Abanyarwanda n'Ubuyobozi bwiza.
Yavuze ko ku bipimo 8 by’imiyoborere RGB ipima, igipimo kirebana n’Uburenganzira mu bya Politiki n’ubwisanzure rusange (Political Rights and Civil Liberties), iki gipimo gifite amanota 85.76%, kikaba kigenda kizamuka, ugereranyije no mu myaka yashize. Naho ku gipimo kirebana n’imibanire y’Abanyarwanda (Reconciliation, Social Cohesion and Unity) yagaragaje ko amanota y’iki gipimo ashimishije cyane kuko gifite amanota 93.75%.
Yasabye Imitwe ya Politiki kugira uruhare rufatika kugira ngo igipimo kirebana n’imibereho cy’abaturage (Social Protection) kigifite amanota macye (61.86%) kirusheho kuzamuka.
Yashoje asaba Imitwe ya Politiki gukomeza: kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda; kwirinda amacakubiri ayo ari yo yose; guteza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo; kwita ku rubyiruko n’ibindi byiciro by’abanyantege nke; guteza imbere ibiganiro bya politiki n’ubwumvikane; no kwita cyane cyane ku nyungu rusange.
Inama Rusange yashimye ko muri rusange ibipimo by’Imiyoborere n’imibanire y’Abanyarwanda bigenda bizamuka, yiyemeza gukomeza kugira uruhare rufatika ahakigaragara intege nke.
Gusuzuma Igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka itanu (2021-2026)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana GISAGARA Theoneste wagejeje ku Nama Rusange umushinga w’Igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro muri iyi myaka itanu iri imbere (2021-2026) yavuze ko mu mikorere y’Ihuriro ya buri munsi, Ihuriro ritegura Gahunda y’ibikorwa bya buri mwaka. Iyo Gahunda nayo ikaba ishingira ku Igenamigambi ry’ibikorwa ry’imyaka itanu. Iri genamigambi rikaba ryarateguwe nyuma yo gusesengura iryo ryagenderagaho rirangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yibukije ko iri genamigambi ry’Ihuriro rizagenderwaho mu myaka itanu iri imbere ryateguwe n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro, hashingiwe ku nama n’ibitekerezo by’Inzego z’Ihuriro, by’umwihariko Komisiyo ya Gahunda n’ubufatanye n’izindi nzego.
Avuga ko mu kuyitegura hakozwe ibi bikurikira:
Gusesengura ishyirwa mu bikorwa ry’Igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka itanu ishize (2016-2021);
Gusesengura Icyerekezo, Inshingano n’Indangagaciro Ihuriro rigenderaho;
Gusuzuma Inyandiko z’amategeko agenga Imitwe ya Politiki n’agenga Ihuriro;
Gusuzuma ibikubiye mu cyerekezo cy’Igihugu 2050 na gahunda ya Guverinoma mu gihe cy’imyaka 7 (2017-2024);
Imitwe ya Politiki yasabwe kandi itanga ibitekerezo ku Igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka itanu 2021-2026;
Komisiyo zihoraho zihuriro zatanze ibitekerezo kuri uyu mushinga w’igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka itanu 2021-2026;
Bureau y’Ihuriro yemeje ko Umushinga wa Gahunda y’ibikorwa z’Ihuriro mu myaka itanu 2021-2026 ushyikirizwa Inama Rusange kugira ngo iwusuzume.
Mu gutegura iyi nyandiko hagendewe ku ngamba eshatu Ihuriro rigenderaho arizo: Guteza imbere ibiganiro bya politiki, ubwumvikane n’ubumwe bw’igihugu; Kubaka ubushobozi bw’imitwe ya politiki no guteza imbere umwuga wa politiki no Guteza imbere ihuriro no gutanga serivisi nziza
Mu ngamba ijyanye no guteza imbere ibiganiro bya politiki, ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu, hakorwa inama z’Inama Rusange zihuza Abayobozi b’Imitwe ya Politiki n’Abayobozi mu nzego za Leta bakaganira kuri Politiki, gahunda n’ibibazo biremereye Igihugu. Mu bizibandwaho, harimo: Gusesengura no kwemeza insanganyamatsiko ziganirwaho mu nama z’Inama Rusange y’Ihuriro; Gutegura inama z’inzego z’Ihuriro hakurikijwe ingenabihe zazo; Gutegura ibiganiro nyunguranabitekerezo kuri demokarasi ishingiye ku bwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu; Gutegura inama zo ku rwego rw’Igihugu ku ntekerezo ya politiki mu Rwanda; Gutegura amahugurwa n’ibiganiro mpaka kuri politiki n’ibibazo by’Igihugu n’iby’Akarere; Gutanga inama ku makimbirane avutse mu Mitwe ya Politiki n’abayoboke bayo mu gihe ibisabye; Gutegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’Abanyapolitiki bayizize; Gukurikirana ibikorwa by’amatora ateganyijwe (2021-2026); Gutegura Inama Nyunguranabitekerezo zo ku rwego rw’Igihugu (National Conferences) ku nsanganyamatsiko.
Mu kongerera ubushobozi Imitwe ya Politiki igize Ihuriro no guteza imbere umwuga wa Politiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yavuze ko Ihuriro rizatera inkunga amahugurwa ategurwa n’Imitwe ya Politiki agenerwa abayobozi n’abayoboke b’Imitwe ya Politiki ku nsanganyatsiko zitandukanye. Muri iyi nkingi hazategurwa ingamba n’uburyo bwo kongera umutungo n’imari by’Ihuriro.
Yasoje avuga ko Ihuriro ryiyemeje gukomeza guteza imbere ibiganiro nyunguranabitekerezo bya Politiki, ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu; kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki irigize no guteza imbere umwuga wa politiki.
Ati “Dushingiye ku ishyirwa mu bikorwa ry’iri genamigambi ry’Ibikorwa by’Ihuriro muri iyi myaka itanu dusoza yatangiye muri Nyakanga 2016 ikageza muri Kamena 2021; tugashingira ku bushake bw’ubuyobozi bw’Inzego z’Ihuriro n’abakozi baryo, ubushake bw’abafatanyabikorwa, twizeye tudashidikanya ko iri Igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka itanu, 2021-2026, rizashyirwa mu bikorwa uko ryateguwe kandi rikagera ku musaruro utegerejwe”.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, Inama Rusange yemeje Igenamigambi ry’Ibikorwa by’Ihuriro mu myaka itanu (2021-2026), isaba buri wese kuzafasha mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo.
Gusuzuma no kwemeza Gahunda y’ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari, 2021-2022
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro kandi yagejeje ku bagize inama rusange y’ihuriro Umushinga wa Gahunda y’ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022 aho yavuze ko ibikorwa byateguwe hashingiwe ku igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro ry’igihe kirekire mu myaka itanu (2021- 2026).
Iri genamigambi rikaba ryarateguwe hashingiwe ku ngamba z’ibikorwa eshatu Ihuriro rigenderaho arizo: Guteza imbere ibiganiro bya politiki, ubwumvikane n’ubumwe bw’igihugu; Kubaka ubushobozi bw’imitwe ya politiki no guteza imbere umwuga wa politiki; Guteza imbere Ihuriro no gutanga serivisi nziza.
Bimwe mu bikorwa Ihuriro rizitaho harimo guhugura urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki; rugatozwa kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubaka ubwumvikane n’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza; harimo kandi no gukomeza kubaka ubushobozi bw’abagore bakarushaho kwitabira ibikorwa bya politiki no guhatanira kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo.
Nyuma yo kubagezaho ibikorwa bizakorwa kuri buri ngamba y’ibikorwa n’ingengo y’imari bizatwara, abagize Inama Rusange bemeje uyu mushinga wa Gahunda y’ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, imaze kuyitangaho ibitekerezo.
Mu bindi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yamenyesheje Inama Rusange ko Ihuriro ryateguye ikiganiro kizatangwa kuri Radio na Television y’u Rwanda ku itariki ya 01 Nyakanga 2021, kikazibanda ku «Uruhare rw’Imitwe ya politiki mu guteza imbere imiyoborere myiza mu Rwanda no kwigenga nyakuri : ibyagezweho, inzitizi n’ingamba».
Umuvugizi w’Ihuriro Depite UWINGABE Solange yasoje inama y’Inama Rusange, ashima buri wese wayitabiriye, anashima ibitekerezo byatanzwe.