MURANGWA HADIDJA YATOWE NK’UMUSENATERI W’IHURIRO

Nyuma y’uko Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki rimenyeshejwe umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga ko rwanze kwemeza Uwamurera Salama wari watowe nk’umukandi senateri watanzwe n’Ihuriro kubera kutagira ubunararibonye bukwiye ngo yinjire muri Sena, kuri uyu wa kane tariki ya 03 Ukwakira 2019 abagize Inama Rusange bashyizeho binyuze mu matora Madamu Murangwa Ndangiza Hadidja wo mu ishyaka PDI nk’umukandida senateri uzarihagararira muri sena.

Muri aya matora, hiyamamaje abakandida batatu, hatorwa Madamu Murangwa Ndangiza Hadidja wo muri PDI ku majwi 32, Athanase Nahimana wo mu Ishyaka PS Imberakuri yagize amajwi ane naho Masozera Icyizanye Jacky wo mu Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda agira amajwi 7, n’impfabusa imwe.

Madamu Murangwa Ndangiza Hadija ni inzobere mu bijyanye n’imisoro akaba n’umunyamategeko. Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi muri Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.

Ni umunyamuryango w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC). Yakoze mu mishinga itandukanye yiga ku misoro n’ubucuruzi yabaga ihuriweho n’imiryango mpuzamahanga ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.

Yakoze akazi k’ubujyanama mu bigo mpuzamahanga nka International Finance Corporation (IFC), Umushinga wo guhuza imisoro muri EAC n’ibindi.

Kuri ubu akora nk’impuguke ishinzwe igenamigambi n’iterambere ry’ikigo mu kigo cy’ibabaruramari b’umwuga mu Rwanda, (ICPAR).

Yagiye mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitandukanye mu Rwanda nko muri Banki Itsura Amajyambere (BRD), Ishami rishinzwe ubuvuzi mu gisikare (MMI) no mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Murangwa asanze Nkusi Juvenal w’ishyaka PSD, wamaze kwemezwa.

Back