MU KWIBUKA ABANYAPOLITIKI BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994, IMITWE YA POLITIKI YASABWE GUKOMEZA GUTOZA URUBYIRUKO POLITIKI YUBAKA.

Tariki 13 Mata buri mwaka, ni umunsi hasozwa icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 mu Rwanda, umunsi uhuzwa no kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo byo kurwanya Leta y’igitugu n’ivangura; uyu muhango ukaba ubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruri mu Karere ka Kicukiro.

Ubwo hasozwaga icyi cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24; uyu mwaka wa 2018, Perezida wa Sena, Hon. Bernard Makuza niwe wayoboye uyu muhango yunamira abanyapolitiki 12 bahashyinguye, n’abandi batutsi bazize Jenoside barenga 14000.

Abanyapolitiki bashyinguye mu Rwibutso rwa Rebero ni Faustin Rucogoza wari mu Ishyaka MDR; hari Landouard Ndasingwa, Charles Kayiranga, Aloys Niyoyita, Venantie Kabageni, Andre Kameya, Jean de la Croix Rutaremara na Augustin Rwayitare bari mu Ishyaka PL; hari Frederic Nzamurambaho, Felicien Ngango na Jean Pierre Mushimiyimana bari mu Ishyaka PSD. Hari kandi Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko Rusesa Imanza n’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga. 

Umuvugizi w’Ihuriro Hon. MUKABUNANI Christine yavuze ko aba banyapolitiki bibukwa uyu munsi ku nshuro ya 25 bishwe bazira ubutwari bwabo bwo kwanga ikibi, biyemeza kurwanya ingoma y’Igitugu, baharanira ko Igihugu kirangwa n’imiyoborere iboneye; imiyoborere iha agaciro Abanyarwanda bose nta vangura. Ariko yibukije ko umugambi bari bafite utaboroheye kuko ubutegetsi bwariho bwari bufite imbaraga n’ibindi byangombwa byose byabufashije gushyira mu bikorwa umugambi wabwo wa Jenoside yakorewe Abatutsi; umugambi wateguwe igihe kirekire cyane.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahagaritswe n’abana b’Abanyarwanda b’intwari, bafashe icyemezo cyo guhaguruka bakarwanya ingoma yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimiye Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki bagize uruhare rukomeye muri uru rugamba rwo kurwanya ingoma y’Igitugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yibukije ko mu gukomeza kwibuka twiyubaka, Imitwe ya politiki n’abanyapolitiki, muri iki gihe bafashe umurongo uboneye wo gukora politiki yubaka.

Yagize ati “Twiyemeje gukora Politiki ishyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, tukajya inama kenshi, tugaharanira ubumwe bw’Igihugu n’ineza y’Abanyarwanda bose. Twiyemeje kubaka imiyoborere myiza, iharanira imibereho myiza n’iterambere ry’Abanyarwanda bose. Niyo mpamvu, mu Mitwe ya politiki yacu twafashe icyemezo cyo kwitoza, twe abakuru, no gutoza urubyiruko rwacu politiki yubaka”.

Yasoje yongera gusaba Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo kwirinda icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y’amacakubiri; bakirinda kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo. Yabasabye kandi gufatanya kurwanya uwo ari we wese watekereza kugarura politiki isenya, yitwaje icyo ari cyo cyose.

Back