MU KWIBUKA ABANYAPOLITIKI BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994, IMITWE YA POLITIKI YASABWE GUKOMEZA GUKORA POLITIKI YUBAKA
Tariki 13 Mata buri mwaka, ni umunsi hasozwa icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 mu Rwanda, umunsi uhuzwa no kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo byo kurwanya Leta y’igitugu n’ivangura; uyu muhango ukaba ubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruri mu Karere ka Kicukiro.
Ubwo hasozwaga icyi cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 27, Perezida wa Sena, Hon. Dr. IYAMUREMYE Augustin niwe wayoboye uyu muhango yunamira abanyapolitiki 12 bahashyinguye, n’abandi batutsi bazize Jenoside barenga 14,000.
Abanyapolitiki bashyinguye mu Rwibutso rwa Rebero ni Faustin Rucogoza wari mu Ishyaka MDR; hari Landouard Ndasingwa, Charles Kayiranga, Aloys Niyoyita, Venantie Kabageni, Andre Kameya, Jean de la Croix Rutaremara na Augustin Rwayitare bari mu Ishyaka PL; hari Frederic Nzamurambaho, Felicien Ngango na Jean Pierre Mushimiyimana bari mu Ishyaka PSD; Hari kandi Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko Rusesa Imanza n’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga.
Perezida wa Sena yavuze ko aba banyapolitiki bibukwa uyu munsi ku nshuro ya 27, bishwe bazira ubutwari bwabo bwo kwanga ikibi, biyemeza kurwanya ingoma y’Igitugu, baharanira ko Igihugu kirangwa n’imiyoborere iboneye; imiyoborere iha agaciro Abanyarwanda bose nta vangura. Ariko yibukije ko umugambi bari bafite utaboroheye kuko ubutegetsi bwariho bwari bufite imbaraga n’ibindi byangombwa byose byabufashije gushyira mu bikorwa umugambi wabwo wa Jenoside yakorewe Abatutsi; umugambi wateguwe igihe kirekire cyane.
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye yavuze ko kwibuka Abanyapolitiki bakundaga u Rwanda n’Abanyarwanda bakaza no kubizira bakicwa kubera iyo mpamvu ari igikorwa cy’ingenzi kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyigikirwa n’ubuyobozi bubi.
Yagize ati “Nk’uko byagaragajwe n’impuguke n’ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside, Jenoside ntabwo ishobora gukorwa idashyigikiwe n’ubuyobozi. Jenoside yakorewe Abatutsi nayo yarateguwe, kandi yashobotse kubera ubuyobozi bubi bwakoresheje ingufu zose zishoboka, amashyaka, n’izindi nzego z’imiyoborere y’igihugu.”
Senateri Dr Iyamuremye yavuze ko aba Banyapolitiki bibukwa uyu munsi, barwanyije urwango, amacakubiri ndetse na Jenoside yategurwaga, bakabikora bazi ko bashobora no kwicwa ariko kubwo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeza uwo mutima wa gitwari.
Ati “Bahigwaga batazira ubwoko bwabo ahubwo kubera kurwanya urwango, ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko hari n’abazize byombi, ko bari Abanyapolitiki ariko bakaba n’abatutsi. Abishwe bagerageza kurokora Abatutsi no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside tubasanga no mu bindi byiciro by’abanyarwanda. Abo bose baranzwe n’ibikorwa by’ubwitange kugeza aho bemera guhara ubuzima bwabo kugira ngo bakize Abatutsi bahigwaga.”
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahagaritswe n’abana b’Abanyarwanda b’intwari, bafashe icyemezo cyo guhaguruka bakarwanya ingoma yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimiye Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki bagize uruhare rukomeye muri uru rugamba rwo kurwanya ingoma y’Igitugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Iyamuremye yasabye Abanyarwanda gukomeza umurage mwiza basigiye n’Abanyapolitiki bibukwa uyu munsi, wo kwanga ikibi, kurwanya ivangura n’andi macakubiri ayo ariyo yose by’umwihariko aganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Ndashaka ko dukomeza umurage w’Abanyepolitiki twibuka uyu munsi, duharanira ko Jenoside itazongera kubaho, twamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ababatiza umurindi. Ibi nibyo bizakomeza guha igisobanuro gifatika, intego twihaye yo kwibuka twiyubaka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène watanze ikiganiro ku miterere ya politiki mbi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’imiyoborere myiza nk’igisubizo kirambye cy’ayo mateka, yihanganishije imiryango y’abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko batemeraga umugambi wa Jenoside wo gutsemba Abatutsi bigatuma Leta y’abicanyi nayo ibahitana. Yihanganishije kandi imiryango y’Abatutsi barenga 14,000, biciwe mu Mujyi wa Kigali, bakaba bashyinguye muri uru Rwibutso rwa Rebero.
Dr. BIZIMANA Jean Damascene mu kiganiro cye, yavuze ko Imitwe ya politiki yashishikarije urwango n’iyicwa ry’abatutsi mu myaka yo kuva mu 1990 kugeza mu 1994. Yavuze kandi ko Imitwe ya Politiki yabaye igikoresho cyo gukwiza ingengabitekerezo ya politiki mvangurabwoko yagejeje Urwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yibukije ko impungengenge zigihari ari urubyiruko rukigishwa urwango n’aba banyapolitiki babi, bagoreka amateka, bagakoresha imbuga nkoranyambaga bagakwiza ibihuha byangisha Igihugu n’ubutegetsi buriho uru rubyiruko hagamijwe guhakana, gupfobya no gukomeza gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Asaba Abanyarwanda gukomeza gufatanya gushyigikira u Rwanda na politiki nziza rufite irangajwe imbere na RPF Inkotanyi na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul KAGAME n’indi Mitwe ya Politiki bifatanije kubaka Igihugu kuko aribwo buryo bwonyine bwo kurinda ko u Rwanda rwazongera kugwa mu mutego warugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasoje yongera gusaba Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo kwirinda icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y’amacakubiri; bakirinda kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo. Yabasabye kandi gufatanya kurwanya uwo ari we wese watekereza kugarura politiki isenya, yitwaje icyo ari cyo cyose.