MU IHURIRO HABAYE IHEREREKANYABUBASHA HAGATI Y’ABAVUGIZI BASHYA N’ABASOJE MANDA
Ku wa kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, ku Cyicaro cy’Ihuriro habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’abagize Biro y’Ihuriro isoje manda n’abagize Biro nshya batowe n’Inama Rusange y’Ihuriro yateranye tariki ya 23 Nzeri 2021. Muri uyu muhango hari kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana GISAGARA Theoneste.
Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wakozwe hagati y’Abagize Biro isoje manda ari bo Depite UWINGABE Solange, wo mu Mutwe wa Politiki PSR na Bwana NGIRUWONSANGA Jean Damascène wo mu Mutwe wa Politiki UDPR n’abagize Biro nshya ari bo Hon. HARERIMANA Fatou wo mu Mutwe wa Politiki PDI na Depite UWIMANIMPAYE Jeanne D’Arc wo mu Muryango FPR -INKOTANYI.
Umuvugizi urangije manda, yashyikirije Biro Nshya raporo y’ibikorwa byakozwe n’Ihuriro mu gihe cya manda yabo yatangiye tariki ya 25/03/2021 ikageza tariki ya 23/09/2021.Nyuma yo gushyirwaho umukono iyi raporo hamwe n’izindi nyandiko zigenga imikorere y’Ihuriro byakiriwe n’ Umuvugizi n’Umuvugizi Wungirije bashya.
Mu ijambo rye, Umuvugizi urangije manda Depite UWINGABE Solange yashimye Umuvugizi n’Umuvugizi Wungirije bashya kuba baremeye izi nshingano bashinzwe n’Inama Rusange, abasaba gukorera Ihuriro batizigamye kugira ngo rigere ku ntego zaryo.
Yakomeje yerekana ko muri iki gihe cya manda ya Biro isoje manda, Ihuriro ryageze kuri byinshi, n’ubwo hari bimwe mu bikorwa bitakozwe nk’uko byari biteganyijwe kubera icyorezo cya Covid – 19. Icyakora, byakomeje kwitabwaho bikaba biteganyijwe gukorwa mu gihe cya vuba.
Biro icyuye igihe yasabye Biro nshya yashyizweho kwita cyane cyane ku gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuvugizi bijyanye no kongera imari n’umutungo by’Ihuriro; harimo no gukurikirana ubusabe bwashyikirijwe MINECOFIN bugamije kongerera Ihuriro ingengo y’imari; Gukomeza kwita ku iterambere ry’Ihuriro harimo no kuribonera aho rikorera ridakodesha; Kugirana ibiganiro na Minisiteri y‘Ubumwe n’Inshingano Mboneragihu kugira ngo igikorwa cyo kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bashyinguwe ku Rwibutso rwa Rebero kizarusheho kugenda neza mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 28 no Gukurikirana ivugururwa ry’igitabo cy’uburyo bw’imiyoborere n’imicungire y’umutungo by’Ihuriro.
Mu ijambo rye, Umuvugizi w’Ihuriro Hon. HARERIMANA Fatou yashimye abagize Biro ishoje manda ku bikorwa byinshi byakozwe bifasha Ihuriro kuzuza neza inshingano zaryo, yizeza ko abagize Biro nshya nabo bazitanga bagakorana umuhate n’umurava ku bikorwa byose by’Ihuriro kugira ngo Ihuriro rikomeze kwesa imihigo bafatanyije n’Ubunyamabanga Nshingwabikora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa Bwana GISAGARA Theoneste, yashimye imikoranire myiza yaranze Biro isoje manda, n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa yizeza abagize Biro nshya ko abakozi b’Ihuriro biteguye gukorana neza mu nyungu rusange z’Ihuriro hagamijwe kugera ku nshingano zaryo.