KOMISIYO ZIHORAHO Z’IHURIRO ZEMEJE GAHUNDA Z’IBIKORWA BYAZO MU MWAKA W’INGENGO Y’IMARI 2020-2021

Mu nama isanzwe ya Komisiyo ishinzwe Itumanaho no kungurana ibitekerezo, yateranye ku wa gatanu tariki ya 12/6/2020 mu cyumba cy’inama cy’Ihuriro, iyoborwa na Perezida wa Komisiyo, Madamu MUTIMUKEYE Nicole, abayigize basuzumye Gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo mu mwaka wa 2020-2021, batanga ibitekerezo ku nsanganyamatsiko z’ibiganiro bizaganirwaho mu nama z’Inama Rusange y’Ihuriro mu mwaka wa 2020-2021; banatanga ibitekerezo ku nsanganyamatsiko y’ikiganiro kizatangwa tariki ya 01/7/2020.

Ku ngingo yo gusuzuma no kwemeza Gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo mu mwaka wa 2020-2021, Umuyobozi w’ishami ry’Itumanaho n’imirimo ya Komisiyo Zihoraho z’Ihuriro, Bwana Sindayiheba Fabien, yahawe umwanya abagezaho umushinga w’ibikorwa byateguwe n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bizibandwaho na Komisiyo mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 birimo ibikorwa bikurikira:

  1. Gusuzuma no kwemeza Raporo y’ibikorwa  bya Komisiyo mu mwaka w’ingengo y’imari 2019 -2020;
  2. Gutegura insanganyamatsiko z’ibiganiro bizaganirwaho mu nama z’Inama Rusange z’Ihuriro ziteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2020 - 2021, zizagezwa kuri Biro y’Ihuriro;
  3. Kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku kiganiro ngarukamwaka kizanyura kuri Radiyo ku munsi mukuru w’ubwigenge bw’u Rwanda, tariki ya 01 Nyakanga 2021;
  4. Gutegura raporo ya Manda ya Komisiyo y’imyaka itatu (Werurwe 2018 - Werurwe 2021);
  5. Gutegura amahugurwa ku mikorereshereze y’ikoranabuhanga ryo gukora inama hifashishijwe WEBEX;

6) Gutegura amahugurwa ku ikoranabuhanga nk’urubuga rw’ubwisanzure muri politiki: ibyiza n’imbogamizi(ICT for freedom of expression and political space: Benefit and challenges);

7) Gutegura inama nyunguranabitekerezo y’Abayobozi bakuru mu Mitwe ya Politiki ku Ubuhanga bwo gutegura no gutangaza ubutumwa bwa politiki

8) Gutegura amahugurwa ku buryo bw’Ihanahanamakuru mu Mutwe wa politiki (“Training on effective communication within Political Party - Inter Party Dialogue);

9) Gutanga ibitekerezo ku bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki ya kwitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; 

10) Gutanga ibitekerezo ku bindi bikorwa bya kwemezwa n’inzego zibifitiye ububasha z’Ihuriro.

Mu kungurana ibitekerezo, abari mu nama bashimye umushinga wateguwe, barawemeza, batanga inama ko Ihuriro n’Imitwe ya Politiki irigize bajya bashishikariza abize muri YPLA kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ibitekerezo kuri gahunda zinyuranye z’ubuzima bw’Igihugu binyuze mu Mitwe ya Politiki babarizwamo.

Ikindi, basabye ko Ihuriro ryatekereza uburyo ryafasha Imitwe ya Politiki mu kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga, cyane cyane ibyafasha Imitwe ya Politiki gukora inama abantu batari hamwe, mu rwego rwo gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID 19 no kugendana n’ibihe (Digital era).

Ku ngingo yo gutanga ibitekerezo ku nsanganyamatsiko z’ibiganiro bizaganirwaho mu nama z’Inama Rusange y’Ihuriro mu mwaka wa 2020-2021

Abari mu nama basanze insanganyamatsiko zose zatanzwe zijyanye na Politiki na gahunda z’Igihugu, bemeza ko zashyikirizwa Biro y’Ihuriro kugira ngo izarebe izizaganirwaho mu nama z’Inama Rusange y’Ihuriro mu mwaka wa 2020-2021.

Ku ngingo yo gutanga ibitekerezo ku nsanganyamatsiko y’ikiganiro kizatangwa tariki ya 01/7/2020

Abari mu nama bagejejweho insanganyamatsiko izibandwaho mu kiganiro kizaba tariki ya mbere Nyakanga 2020 ariyo, “Uruhare rw’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo    ry’Imitwe ya Politiki mu miyoborere y’Igihugu”.

Abari mu nama bagaragarijwe ko abazatanga iki kiganiro, bazashingira ku mateka ya politiki y’Igihugu cyacu n’imikorere y’amashyaka mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazagaragaza impamvu Ihuriro ryagiyeho, rikaba ryaremejwe n’Abanyarwanda mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015. Bazasobanura inshingano nkuru zaryo, Inzego z’Ihuriro n’inshingano zazo, imikorere n’uburyo ibyemezo bifatwa mu Ihuriro. Bazanagaragaza kandi ibikorwa by’Ihuriro n’ibyo rigenda rigeraho.

Abagize Komisiyo bashimye insanganyamatsiko yateguwe, basaba ko bazamenyeshwa kare isaha ikiganiro kizaberaho kugira ngo bazagikurikire.

Mu gusoza inama, Umuyobozi w’inama yashimiye abayitabiriye ibitekerezo batanze.

KOMISIYO MBONEZABUPFURA NO GUKEMURA AMAKIMBIRANE

Mu nama isanzwe ya Komisiyo Mbonezabupfura no gukemura amakimbirane, yateranye ku wa gatandatu tariki ya 13/6/2019 mu cyumba cy’inama cy’Ihuriro ku Kacyiru; iyoborwa na Perezida wa Komisiyo, Hon. NKUSI Juvenal, yagejeje ku bayitabiriye ingingo zari ku murongo w’ibyigwa zirimo gusuzuma no kwemeza Gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo mu mwaka w’ingengo y’imari  2020-2021 no gusuzuma no kwemeza Raporo y’umwiherero wa Komisiyo wabaye ku wa 14/12/2019;

Mu gutangiza inama, Perezida wa Komisiyo yashimiye abayitabiriye, avuga ko inama ikozwe mu gihe hari kubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19. Abari mu nama basanze Ihuriro ryatekereza ku buryo bw’ikoranabuhanga bwajya bwifashishwa mu gukora inama, hashingiwe ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19.    

Ku ngingo yo gusuzuma no kwemeza Gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo mu mwaka wa 2020-2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana Burasanzwe Oswald, yahawe umwanya asobanura ko ibikorwa Komisiyo izitaho muri 2020-2021, bishingiye ku Iteganyabikorwa ry’Ihuriro ry’umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021.

Yavuze ko muri uyu mwaka, Komisiyo Mbonezabupfura no gukemura amakimbirane izita ku bikorwa bikurikira:

  1. Gusuzuma no kwemeza Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020;
  2. Gutegura raporo ya Manda ya Komisiyo y’imyaka itatu (Werurwe 2018 - Werurwe 2021);
  3. Kuvugurura Igitabo cy’Uburyo bw’imiyoborere n’icungamutungo cy’Ihuriro;
  4. Gutegura amahugurwa y’abagize Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu Mitwe ya Politiki ku rwego rw’Intara:
  • Amahugurwa ku Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki
  • Amahugurwa ku Indangamyitwarire y’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo  

5) Gusuzuma no gutanga inama ku bibazo byavuka hagati y’Imitwe ya Politiki cyangwa hagati y’abayoboke b’Umutwe wa Politiki, mu gihe babisabye;

6) Gukurikirana amahugurwa ashyirwa mu bikorwa na Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu Mitwe ya Politiki hifashishijwe Imfashanyigisho yateguwe n’Ihuriro;

7) Kugira inama Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu Mitwe ya Politiki mu gihe zibisabye;

8) Ibindi bikorwa byakwemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, abagize Komisiyo bemeje Gahunda y’Ibikorwa bya Komisiyo Mbonezabupfura no gukemura amakimbira, by’umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021.

Ku ngingo yo gusuzuma no kwemeza Raporo y’umwiherero wa Komisiyo wabaye ku wa 14/12/2019; umwiherero wasuzumye Umushinga w’Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’icungamutungo cy’Ihuriro, abari mu nama basuzumye raporo y’umwiherero w’abagize Komisiyo Mbonezabupfura no gukemura amakimbirane, wabaye tariki ya 14 Ukuboza 2019, basaba ko bagezwaho inyandiko igaragaza ibyahinduwe n’aho biri ndetse basaba ko n’imishinga iteganijwe muri uyu mushinga itegurwa agashyikirizwa abagize Komisiyo bitarenze taliki ya 17/06/2020 kugira ngo Komisiyo izaterane mu gihe cya vuba ngo iyemeze.

Nk’uko byari byemejwe mu nama yayo yo kuwa 13/06/2020, inama idasanzwe ya Komisiyo Mbonezabupfura no gukemura amakimbirane, yateranye ku wa gatandatu tariki ya 20/6/2019 mu cyumba cy’inama cy’Ihuriro ku Kacyiru; iyoborwa na Perezida wa Komisiyo, Hon. NKUSI Juvenal. Inama yari igamije gusuzuma no kwemeza ibyanogejwe mu Mushinga w’Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’Icungamutungo by’Ihuriro, hashingiwe kuri raporo y’umwiherero wa Komisiyo wabaye tariki ya 14/12/2019; no gusuzuma izindi nyandiko zuzuza Umushinga w’Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’Icungamutungo by’Ihuriro.

Ku ngingo yo gusuzuma no kwemeza raporo y’umwiherero wa Komisiyo wabaye ku wa 14/12/2019; ijyanye n’Umushinga w’Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’icungamutungo cy’Ihuriro, abari mu nama bemeje umushinga w’Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’icungamutungo cy’Ihuriro bamaze gusuzuma ibyanogejwe muri raporo y’umwiherero.

Mu gusuzuma izindi nyandiko zuzuza Umushinga w’Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’Icungamutungo by’Ihuriro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana Burasanzwe Oswald, yahawe umwanya asobanura ibirebana n’izindi nyandiko zuzuza Umushinga w’Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’Icungamutungo by’Ihuriro. Yavuze ko izo nyandiko ziri mu byiciro bitatu bikurikira:

    • Inyandiko zemezwa n’abagize Biro y’Ihuriro;
    • Inyandiko zemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro;
    • Inyandiko zemezwa n’Inama Rusange y’Ihuriro.

Nyuma yo kugezwaho inyandiko zateguwe zuzuza Umushinga w’Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’icungamutungo by’Ihuriro, abari mu nama bemeje izo nyandiko basaba ko aho bizaba ngombwa ko hategurwa izindi nyandiko zazategurwa vuba mbere y’uko zishyikirizwa Inama Rusange. 

Mu gusoza, Umuyobozi w’inama yashimiye abagize Komisiyo ibitekerezo batanze.

KOMISIYO ISHINZWE GAHUNDA, IBIKORWA BY’IHURIRO N’UBUFATANYE N’IZINDI NZEGO

Mu nama isanzwe ya Komisiyo ishinzwe Gahunda, ibikorwa by’Ihuriro, n’ubufatanye n’izindi nzego, yateranye ku wa kabiri tariki ya 16/6/2020 mu cyumba cy’inama cy’Ihuriro iyoborwa na Perezida wa Komisiyo, Depite NYIRAHIRWA Veneranda, basuzumye ingingo zirimo Gutanga ibitekerezo kuri Gahunda y’ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari  2020-2021; Gusuzuma raporo y’ubugenzuzi bw’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mezi 6 ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020; no Gusuzuma no kwemeza Gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo mu mwaka w’ingengo y’imari  2020-2021;

Ku ngingo yo Gusuzuma no kwemeza Gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo mu mwaka w’ingengo y’imari  2020 – 2021, Perezida wa Komisiyo yahaye umwanya Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho n’imirimo ya za Komisiyo mu Ihuriro agaragaza ibikorwa Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bwateguye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021. Avuga ko bimwe mu bikorwa byatekerejweho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ari ibi bikorikira:

  • Gusuzuma no kwemeza Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020;
  • Gusuzuma no gutanga ibitekerezo kuri raporo y’ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 n’iy’imikoreshereze y’imari n’umutungo mu mwaka wa 2019-2020;
  • Gusuzuma no gutanga ibitekerezo kuri raporo y’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro  mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020;
  • Gusuzuma no gutanga ibitekerezo kuri raporo y’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro  mu mezi atandatu(6) ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari 2020  - 2021;
  • Kwemeza raporo ya Manda ya Komisiyo y’imyaka itatu (Werurwe 2018 - Werurwe 2021)
  • Gukurikirana amahugurwa y’Urwego rushinzwe igenzura ry’Umutungo mu Mitwe ya Politiki iri mu Ihuriro;
  • Gutanga ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye Ihuriro rifitanye n’abafatanyabikorwa (UNDP, …………);
  • Gutanga ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’amahugurwa ya YPLA, IPLP, WPLP;
  • Gutanga ibitekerezo ku Itegurwa rya NFPO Strategic Plan 2021/2022 – 2025/2026;
  • Gutanga ibitekerezo ku gikorwa cyo gutegura no kohereza Indorerezi z’Ihuriro zizakurikirana imyiteguro n’imigendekere y’amatora y’Inzego z’Ibanze azaba umwaka utaha (2021);

Mu kungurana ibitekerezo, abari mu nama basanze ibikorwa byateguwe bijyanye n’inshingano za Komisiyo, bemeza ibikorwa bya Komisiyo ya Gahunda, Ibikorwa by’Ihuriro n’Ubufatanye n’Izindi Nzego mu mwaka wa 2020-2021.

Ku ngingo yo gusuzuma raporo y’ubugenzuzi bw’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mezi 6 ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, umukozi wa Company yakoze ubugenzuzi, Madamu MUKAYIRANGA Josianne (Umuyobozi muri GPO Partners) yahawe umwanya agaragaza ibyo bagezeho mu igenzura bakoreye Ihuriro. 

Yavuze ko igenzura ryakozwe rihera tariki ya 01/7/2019 kugeza tariki ya 31/12/2019. Rikaba ryari rigamije kureba ko Ihuriro rikurikiza amategeko n’amahame agenga imicungire y’imari n’umutungo byaryo. Igenzura kandi ryarebye imikorere y’Ihuriro, rinasuzuma niba imicungire y’abakozi ikorwa neza.

Mu kungurana ibitekerezo, abari mu nama bashimye ko imari n’umutungo by’Ihuriro bicunzwe neza, basaba ko Ihuriro ryazakomeza kugira “clean audit report”.

Ku ngingo yo gutanga ibitekerezo kuri Gahunda y’ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021

Mu kugeza ku bagize Komisiyo ibikubiye mu Iteganyabikorwa ry’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021, Umuhuzabikorwa mu Ihuriro Bwana Jijuka Zephyrin yahawe umwanya agaragaza ibikorwa bizitabwaho muri uyu mwaka. Yavuze ko Ihuriro ryateguye inyandiko ebyiri zigaragaza:  (a) ibikorwa bifitiwe ingengo y’imari  na (b) ibikorwa bigishakirwa ingengo y’imari.

Abari mu nama basanze ko n’ubwo muri rusange Igihugu kiri guhangana n’icyorezo cya COVID 19, ibikorwa  n’ubundi buzima bw’Igihugu bikomeje gukorwa, akaba ari yo mpamvu n’Ihuriro rikwiye gukora ibishoboka, ibikorwa byaryo bigakomeza. Basanze ahanini ibikorwa by’Ihuriro biba bigizwe n’inama zinyuranye ritegura, batanga inama ko Ihuriro rikwiye gutekereza ku buryo ryajya rikoresha ikoranabuhanga mu gushyira mubikorwa ibyo ryateganyije. Muri urwo rwego, basabye ko ingengo y’imari y’Ihuriro muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 ikwiye kwita ku gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bitegurwa n’Ihuriro.  

Hatanzwe inama ko aho byaba ngombwa hashakwa amikoro ku buryo abakora inama bashakirwa ibikoresho (nka computer, na Telephones zigezweho) kugira ngo inama zishoboke. Basanze ingengo y’imari y’Ihuriro ya 2020-2021 ikwiye kunozwa hakinjizwamo uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga rya WEBEX mu mikorere y’Ihuriro.

Ikindi, hatanzwe inama ko Imitwe ya Poliitiki yajya yunganira Inzego za Leta igashishikariza abayoboke bayo kwirinda icyorezo cya COVID 19 bubahiriza ingamba zishyirwaho n’Inzego zibishinzwe.  

Ku kibazo cy’uburyo Imitwe ya Politiki yagira ikanitabira gukoresha Ikoranabuhanga cyane cyane muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID 19, hatanzwe inama ko Imitwe ya Politiki ishobora kubishyira mu byo yazakoresha inkunga ihabwa n’Ihuriro. 

Umuyobozi w’inama yasoje inama ashimira abayitabiriye ndetse n’ibitekerezo byatanzwe.

Back