KOMISIYO ZIHORAHO Z’IHURIRO ZASUZUMYE INYANDIKO ZINYURANYE MU IHURIRO
KOMISIYO MBONEZABUPFURA NO GUKEMURA AMAKIMBIRANE
Inama ya Komisiyo Mbonezabupfura no gukemura amakimbirane, yateranye kuwa mbere tariki ya 04/02/2019 mu cyumba cy’inama cy’Ihuriro ku Kacyiru; iyoborwa na Perezida wayo, Hon. NKUSI Juvenal, yitabirwa n’abagize Komisiyo bose n’abakozi b’Ihuriro. Iyi nama yari igamije kuvugurura Indangamyitwarire y’Imitwe ya Politiki n’Abayoboke bayo.
Mu gutangira kuvugurura Indangamyitwarire y’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana BURASANZWE Oswald, yahawe umwanya asobanura ibyashingiweho mu kuvugurura Indangamyitwarire y’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo.
Yagaragaje ko Indamyitwarire y’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo yagenderwagaho, yemejwe n’Inama Rusange yo muri Gashyantare 2014, ikaba ikwiye guhuzwa n’inyandiko zavuguruwe yashingiragaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa yavuze ko mu kuvugurura iyi Ndangamyitwarire, habaye kuyihuza n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 kubera ko ingingo iteganya Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ari ingingo ya 59 aho kuba 56 nk’uko byari bisanzwe mbere; Kuyihuza n’ Itegeko Ngenga no 10/2013.OL ryo ku wa 11/0/2013 ryahinduwe n’Itegeko Ngenga No 005/2018OL ryo ku wa 30 /08/2018 rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki. Mu irangashingiro no mu zindi ngingo, aho iri tegeko ngenga rivugwamo, hongewemo itsinda ry’amagambo “nk’uko ryahinduwe kugeza ubu”.
Yavuze kandi ko igomba guhuzwa n’ingingo y’Amategeko Ngengamikorere y’Ihuriro iteganya ko hazashyirwaho Indangamyitwarire y’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro n’abayoboke bayo kubera ko iyashingirwagaho yahindutse.
Kubirebana n’ingingo nshya zongewemo, yavuze ko hongewemo ingingo imwe gusa, ni ukuvuga ingingo ya 2 igira iti:”Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryashyizweho n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 ryitwa “Ihuriro” mu ngingo zikurikira”. Yasobanuye ko kongeramo iyi ngingo nshya, byafashije kugenda handikwa ijambo “Ihuriro” aho kwandika mu buryo burambuye “Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki”.
Abari mu nama bishimiye ko tariki ya 27 Ukuboza 2018, Inama Rusange yemeje Amategeko Ngengamikorere y’Ihuriro, nk’uko yateguwe na Komisiyo Mbonezabupfura y’Ihuriro. Perezida wa Komisiyo Mbonezabupfura no Gukemura Amakimbirane akaba ari we wagejeje ku Nama Rusange Umushinga w’Amategeko Ngengamikorere y’Ihuriro yavuguruwe. Komisiyo ikaba yarishimiye umusaruro w’akazi yakoze.
Mu kungurana ibitekerezo, abagize Komisiyo bashimye inyandiko yateguwe n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa, basanga koko, Indangayamyitwarire y’Imitwe ya Politiki ikwiye kuvugururwa kugira ngo ihuzwe n’amategeko agenga Ihuriro yamaze kwemezwa.
Abari mu nama basanze ariko hari igitekerezo gishya gikwiye kugaragara mu Mushinga w’Indangamyitwarire, icyo gitekerezo kirebana n’imyitwarire ndetse n’imikoranire ikwiye kuranga umuyoboke w’Umutwe wa Politiki uri mu Ihuriro, n’Ihuriro nk’Urwego.
Inama yasoje abayigize basabye Ihuriro kwandikira Imitwe ya Politiki riyisaba ibitekerezo ku nyandiko yateguwe na Komisiyo. Hifujwe ko byaba byiza ibitekerezo by’Imitwe ya Politiki bibonetse vuba, kugira ngo Komisiyo izabyiteho mu kunoza inyandiko izageza ku Nama Rusange y’Ihuriro iteganyijwe muri Werurwe 2019;
KOMISIYO Y’IHURIRO ISHINZWE ITUMANAHO NO KUNGURANA IBITEKEREZO
Inama ya Komisiyo ishinzwe Itumanaho no kungurana ibitekerezo, yateranye ku wa gatanu tariki ya 08/02/2019 mu cyumba cy’inama cy’Ihuriro, iyoborwa na Perezida wayo, Madamu MUTIMUKEYE Nicole. Yitabirwa n’abagize Komisiyo na bamwe mu bakozi b’Ihuriro.
Umuyobozi w’inama, Madamu MUTIMUKEYE Nicole, yashimiye abayitabiriye, akomeza abagezaho ingingo zari ku murongo w’ibyigwa, ari zo:
(1) Gutanga inama ku ivugururwa rya Website y’Ihuriro;
(2) Gutanga ibitekerezo ku miterere y’ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ; ikimenyetso kizashyirwa ku cyicaro cy’Ihuriro;
(3) Gutanga inama ku isohorwa ry’ibitabo ku inama nyunguranabitekerezo ku “Intekerezo politiki ya demokarasi y’u Rwanda no k’Uruhare rw’Ihuriro mu guteza imbere demokarasi ishingiye ku bwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu;
Ku ngingo yo gutanga inama ku ivugururwa rya Website y’Ihuriro; abari mu nama bagejejweho inyandiko nsobanurampamvu, irebana n’ivugururwa ry’Urubuga rwa Interineti rw’Ihuriro (Website) aho igaragaza ko iyi Website ikwiye kuvugururwa kugira ngo ijyane n’igihe, kandi irusheho kumenyekanisha ibikorwa by’Ihuriro, n’ibyo Ihuriro rihuriraho n’Imitwe ya Politiki.
Mu bizitabwaho mu kuvugurura Website y’Ihuriro, harimo ko igomba kuzubakwa mu buryo bugezweho, ikindi ni uko uru rubuga ruzashyirwaho uburyo ruzajya rutangazwaho amakuru mu ndimi zose zemewe mu Rwanda, cyane cyane i Kinyarwanda, icyongereza, n’igifaransa. Uru rubuga kandi ruzahuzwa n’imbuga nkoranyambaga nazo zikora ku buryo zigaragarira abakurikira Urubuga rw’Ihuriro. Zimwe muri izo mbuga nkoranyamba ni nka Youtube izajya yifashishwa cyane mu gushyiraho video, Twitter, Facebook, Flicker n’izindi za ngombwa zikoreshwa mu rwego rwa politiki.
Nyuma yo kugezwaho impamvu Website y’Ihuriro ikwiye kuvugururwa, abagize Komisiyo bashimye ko uru rubuga rugiye kuvugururwa rukajyana n’ibihe kandi rukarushaho kumenyekanisha ibikorwa by’Ihuriro, haba ku banyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Bishimiye kandi ko mu kuvugurura Website y’Ihuriro, ahari urutonde rw’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro, hazaba hanagaragara n’ikirango cya buri Mutwe wa Politiki, bitandukanye n’ibyari biriho ubu kuko hagaragara gusa amazina y’Umutwe wa Politiki.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, abagize Komisiyo bemeje ko Website y’Ihuriro ivugururwa ikarushaho kujyana n’ibihe; bemeza ko Website y’Ihuriro nimara kuvugururwa, Ihuriro ryazategurira amahugurwa ahagije abashinzwe imicungire y’imbuga za Interineti mu Mitwe ya Politiki, kandi hagahugurwa nibura abantu bane muri buri Mutwe wa Politiki kugira ngo mu gihe hari uwagiye cyangwa wagize izindi mpamvu, habe hari abandi bashobora gushyira amakuru kuri Website y’Umutwe wa Politiki mu gihe babiherewe uburenganzira n’Ubuyobozi Bukuru bw’Umutwe wa Politiki; bemeje kandi ko nyuma yo guhugura abazajya bakurikirana bakanashyira amakuru kuri Websites z’Imitwe ya Politiki, hakwiye no kuba inama y’Abayobozi bakuru mu Mitwe ya Politiki bireba kugira ngo bajye bafasha no korohereza abakozi babishinzwe gutegura amakuru ashyirwa kuri Websites z’Imitwe ya Politiki. Aha kandi abayobozi bazakomeza gushishikarizwa kumva akamaro ka ICT harimo n’uruhare rwa Website mu iterambere ry’Umutwe wa Politiki no mu bikorwa bya politiki muri rusange.
Abagize Komisiyo basabye Ihuriro n’Imitwe ya Politiki gutangira kwegeranya amakuru ahagije mu ndimi z’Ikinyarwanda, no mu zindi ndimi, cyane cyane, iz’icyongereza n’igifaransa kugira ngo ivugurura rya Website rizajyane no gushyiraho amakuru ku bikorwa by’Ihuriro kuko usanga byafasha kumenyekanisha imikorere y’Ihuriro n’Imitwe ya Politiki irigize ndetse n’imikoranire yaryo n’izindi nzego za Leta;
Abagize Komisiyo basanze kandi aho isi igeze, ikoranabuhanga ari bumwe mu buryo bwifashishwa mu iterambere ry’ibintu byinshi harimo na politiki, basaba ko ingengo y’imari igenewe ibikorwa by’iterambere ry’ikoranabuhanga mu Ihuriro yajya izamuka buri mwaka, aho bishoboka ikaba prioritaire.
Ku ngingo yo gutanga inama ku isohorwa ry’ibitabo ku inama nyunguranabitekerezo ku “Intekerezo politiki ya demokarasi y’u Rwanda no k’Uruhare rw’Ihuriro mu guteza imbere demokarasi ishingiye ku bwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu; Umuyobozi w’ishami ry’Itumanaho n’imirimo ya za Komisiyo mu Ihuriro, Bwana SINDAYIHEBA Fabien, yamenyeshe abagize Komisiyo ko nyuma y’aho Ihuriro risohoreye mu icapiro igitabo gikubiyemo inyandiko z’ibiganiro byatanzwe mu nama ebyiri zabaye mu mwaka wa 2013 na 2015 zibanze ku Ntekerezo politiki y’u Rwanda, riteganya no gusohora ibitabo bibiri birimo inyandiko z’ibiganiro by’inama nyunguranabitekerezo zo ku rwego rw’Igihugu zabaye muri 2018.
Akaba ari muri urwo rwego, muri Gahunda y’ibikorwa by’Ihuriro mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’ingengo y’imari 2018-2019 (Mutarama - Werurwe 2019), Ihuriro ryateganyije gusohora mu icapiro ibitabo bibiri bikubiyemo inyandiko z’ibiganiro byatanzwe mu nama zo ku rwego rw’Igihugu zateguwe n’Ihuriro ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).
Igitabo cya mbere kizasohokamo ibiganiro byo mu nama yabaye tariki ya 23/3/2018 muri Hotel Marasa Umubano (Merdien). Iyi nama ikaba yaribanze ku Intekerezo politiki ya demokarasi y’u Rwanda/ National conference on Political philosophy of Rwanda’s democracy.
Igitabo cya kabiri kizasohokamo ibiganiro byo mu nama yabaye tariki ya 19/12/2018 muri Hotel Lemigo. Inama yibanze k’Uruhare rw’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo mu kubaka demokarasi y’ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu/ “The Role of the NFPO in Building Consensual Democracy and National cohesion”.
Nyuma yo kugezwaho ibiri gukorwa kugira ngo Ihuriro risohore mu icapiro ibi bitabo byombi, abagize Komisiyo bashimye iki gikorwa, mu bitekerezo batanze harimo ko inyandiko z’ibi biganiro zikwiye no kuzashyirwa kuri Website y’Ihuriro (Format Pdf) kugira ngo n’abandi bakeneye ku bisoma bifashishije ikoranabuhanga babibone ku buryo bworoshye; hatanzwe kandi igitekerezo cy’uko Draft y’ibi bitabo nimara kuboneka, aho bishoboka, byazashyikirizwa bamwe mu bagize Komisiyo babifitemo ubumenyi kugira ngo barebe ko biteguye neza (presentation yabyo) mbere y’uko hasohorwa ibitabo bya nyuma bizatangazwa.
Ku ngingo yo gutanga ibitekerezo ku miterere y’ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ikimenyetso kizashyirwa ku cyicaro cy’Ihuriro
Abari mu nama bamenyeshejwe ko Ihuriro riteganya muri iki gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’ingengo y’imari (Mutarama – Werurwe 2019), kubaka ku cyicaro cyaryo, ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abagize Komisiyo bakaba basabwa gutanga ibitekerezo by’uburyo icyo kimenyetso cyakubakwa n’ubutumwa bwaba bucyanditseho.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, abagize Komisiyo bashyigikiye igitekerezo cyo kubaka iki kimenyetso ku cyicaro cy’aho Ihuriro rikorera; bashyigikira ko cyazaba ari ikimenyetso kimukanwa mu gihe Ihuriro ryaba ritekereje kwimukira ahandi ryakorera; bashyigikiye kandi ko cyaba cyubatse mu ibuye ryabugenewe kandi riramba.
Ku birebana n’ubutumwa bwa kwandikwa kuri iki kimenyetso, abari mu nama bashingiye ku nsanganyamatsiko yahawe Urwibutso rwa Rebero rushyinguyemo Abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, insanganyamatsiko igira iti: “Duharanire imiyoborere myiza”, basanze mu gutekereza ku butumwa baganisha kuri iyo nsanganyamatsiko. Ikindi ni uko basanze ahandi hashingirwa ari ukureba insanganyamatsiko zose zatanzwe buri mwaka wo kwibuka, zigashingirwaho hatekerezwa ku butumwa bwashyirwa ku kimenyetso cyo kwibuka kizubakwa n’Ihuriro.
INAMA YA KOMISIYO ISHINZWE GAHUNDA, IBIKORWA BY’IHURIRO N’UBUFATANYE N’IZINDI NZEGO
Inama ya Komisiyo ishinzwe Gahunda, ibikorwa by’Ihuriro, n’ubufatanye n’izindi nzego, yateranye ku wa gatanu tariki ya 01/03/2019 mu cyumba cy’inama cy’Ihuriro iyoborwa na Perezida wa Komisiyo, Honorable NYIRAHIRWA Veneranda; yitabirwa n’abagize Komisiyo n’abakozi b’Ihuriro.
Umuyobozi w’inama, Honorable NYIRAHIRWA Veneranda, yashimiye abayitabiriye, akomeza abagezaho ingingo zari ku murongo w’ibyigwa.
Mu byasuzumwe muri iyi nama harimo raporo y’ubugenzuzi ku mikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mezi atandatu (Nyakanga 2018 - Ukuboza 2018); inyandiko y’isesengura rya Gahunda y’ingamba z’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka ibiri n’igice ishyirwa mu bikorwa (NFPO Strategic Plan/ Mid Term Review, July 2016 - December 2018) n’inyandiko y’ibikorwa bizitabwaho muri Gahunda y’ingamba z’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka ibiri n’igice (NFPO Strategic Plan Reviewed for January 2019 - June 2021); Izi ngingo zasuzumwe nyuma yo kwemeza inyandikomvugo y’inama ya Komisiyo yok u wa 18/12/2018.
Ku ngingo yo gusuzuma raporo y’ubugenzuzi ku mikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mezi atandatu (Nyakanga 2018 - Ukuboza 2018) Umugenzuzi wigenga Bwana Semigabo Edouard yahawe umwanya asobanura ibikubiye muri raporo y’igenzura.
Yavuze ko igenzura yakoze ryari rigamije kureba ko Ihuriro ryubahiriza ibiteganywa n’Itegeko Ngenga no 10/2013/OL ryo ku wa 11/07/2013, rigenga Imitwe ya politiki n’abanyapolitiki nk’uko ryahinduwe kugeza ubu. Iri genzura rikaba ryaritaye kuri ibi bikurikira:
a) Kureba niba inyandiko zijyanye n’ibaruramari zarakozwe neza hakurikijwe amahame rusange yemewe y’ibaruramari n’uburyo zigaragaza ishusho y’umutungo w’Ihuriro;
b) Kureba niba uburyo ngenderwaho bw’imikorere y’Ihuriro bubungabunga umutungo waryo;
c) Kureba niba ishusho y’umutungo yarakozwe hakurikijwe amahame mpuzamahanga arebana n’itangaza ry’imitungo kandi igaragaza ishusho nyakuri y’umutungo w’Ihuriro.
Igenzura kandi ryarebye imikorere y’Ihuriro nk’uko byasabwe na Komisiyo y’Ihuriro ishinzwe gahunda, ibikorwa by’Ihuriro n’ubufatanye n’izindi nzego.
Ku ishusho y’umutungo, umugenzuzi wigenga yagaragaje ko inyandiko zijyanye n’ibaruramari zakozwe neza kandi imibare yateguwe n’Ihuriro yerekana ishusho nyakuri y’umutungo waryo kuwa 31 Ukuboza 2018. Na none kandi inyandiko zigaragaza amafaranga yinjiye n’ayasohotse kuva kuwa 01/07/2018 kugeza kuwa 31/12/2018 zakozwe hakurikijwe amategeko n’amabwiriza Ihuriro rigenderaho.
Avuga ku birebana n’imiyoborere y’Ihuriro, igenzura ryagaragaje ko Ihuriro rigendera ku mategeko n’amabwiriza ahamye yemejwe n’inzego zibishinzwe: izo nyandiko zikaba zigizwe n’Itegeko ngenga N°10/2013 /OL ryo kuwa 11/07/2013 rigenga Imitwe ya politiki n’abanyapolitiki nk’uko ryahinduwe kugeza ubu; Itegeko no 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda; n’Igitabo gikubiyemo uburyo bw’imiyoborere n’icungamutungo by’Ihuriro cyemejwe ku wa 12/03/2015.
Ikindi ni uko, igenzura ryagaragaje ko ikoranabunga ry’ibaruramari rikoreshwa ari irya MINECOFIN. Igenzura risanga gukoresha ikoranabuhanga rya MINECOFIN ariryo ryizewe mu micumgire y’imari n’icungamutungo by’Ihuriro. Uburyo bw’imicungire y’imari n’umutungo bukoreshwa na MINECOFIN bufite umutekano, burizewe, bugabanya akazi kandi buhora bukurikiranwa buri gihe.
Ku birebena n’igenzura ry’umutungo uramba, igenzura ryagaragaje ko Ihuriro rifite umutungo uramba ugizwe n’ibintu bitandukanye birimo ubutaka bubaruye kuri UPI 1/03/01/01/189 buri mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, akagari ka Gahanga, Umudugudu w’Ubumwe bufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni mirongo inani n’eshanu (85,000,000 Frw). Uwo mutungo ugizwe kandi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibikoresho byo mu biro, ibikoresho byo mu gikoni n’ibyo mu busitani.
Igenzura ryasanze umutungo w’Ihuriro wanditse mu gitabo cyabugenewe kandi ukaba ucunzwe neza nk’uko amategeko abigenga.
Mu kungurana ibitekerezo, abari mu nama bashimye uko iyi raporo iteguye, n’uburyo umutungo n’imari by’Ihuriro bicunzwe neza.
Ku ngingo yo gusuzuma inyandiko y’isesengura rya Gahunda y’ingamba z’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka ibiri n’igice ishyirwa mu bikorwa (NFPO Strategic Plan/ Mid Term Review, July 2016 – December 2018), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana BURASANZWE Oswald, yahawe umwanya asobanura ibyagendeweho hakorwa iri suzuma.
Yavuze ko igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka itanu, 2016 -2021, riteganya ko nyuma y’imyaka ibiri n’igice rishyirwa mu bikorwa, hagomba kuba isuzuma ry’ibikorwa. Ni muri uru rwego, Ihuriro ryateguye iri suzuma, rikaba ryaribanze ku bikorwa bikubiye mu ngamba z’ibikorwa eshatu ngari (strategic axes). Ku bikorwa 67 bikubiye mu igenamigambi ry’Ihuriro, ibikorwa 62 bihwanye na 92.5% byashyizwe mu bikorwa.
Mu kungurana ibitekerezo, abari mu nama bashimye ibyagezweho mu myaka ibiri n’igice y’ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi ry’Ihuriro ry’imyaka itanu, Nyakanga 2016- Kamena 2021.
Habajijwe imbogamizi Ihuriro ryaba ryaragize ryatumye bimwe mu bikorwa bidashyirwa mu bikorwa. Mu gusubiza, hasobanuwe ko izo mbogamizi zishingiye ku bafatanyabikorwa bamwe bagabanyije inkunga bageneraga Ihuriro, bikaba byaratumye ingengo y’imari y’Ihuriro igabanuka bityo n’ibikorwa bimwe Ihuriro ryari ryarateganyije ntibikorwe.
Ku ngingo yo gusuzuma inyandiko y’ibikorwa bizitabwaho muri Gahunda y’ingamba z’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka ibiri n’igice (NFPO Strategic Plan Reviewed for January 2019 - June 2021); Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, yasobanuye ko hateganyijwe ibikorwa mirongo itanu n’umunani(58). Ibi bikaba ari ibikorwa Ihuriro ryizeye ko ryazashobora kubonera ingengo y’imari.
Mu kungurana ibitekerezo kuri iyi ngingo, abari mu nama batanze inama z’uko hakwiye gukorwa ibishoboka kugira ngo Ihuriro ryongere abafatanyabikorwa baryo, bityo hajye haboneka ingengo y’imari ihagije yajya ifasha mu gushyira mu bikorwa ibyo riba ryateganyije kugeraho.