KOMISIYO Y'IMITWE YA POLITIKI MU MURYANGO PAN AFRICANISM MOVEMENT/RWANDA CHAPTER (PAM RWANDA) YAGANIRIYE KU GUHINDURA IMITEKEREREZE NO GUKUNDA IGIHUGU.

“Abatuye Afurika turasabwa guhindura imitekerereze n’imyumvire ndetse no gukunda Igihugu”Ibi ni bimwe mu byaganiriweho mu inama yahuje  abagize Komisiyo y’Imitwe ya Politiki mu muryago PAM Rwanda

Mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no guteza imbere Afurika, abagize Komisiyo y’Imitwe ya Politiki  mu muryango PAM Rwanda baganiriye ku guhindura imitekerereze no gukunda igihugu. Inama yabaye tariki ya 08 Ukwakira 2025, mu cyumba cy’inama cy'lhuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'lmitwe ya Politiki,  riherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. 

Atangiza inama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana GISAGARA Theoneste, yashimiye abayitabiriye, avuga ko abanyafurika ari bo ubwabo bagomba kuyiteza imbere badategereje inkunga z’amahanga. Ibyo bakazabifashwamo no guhindura imyumvire ndetse no gukunda ibihugu byabo.

 

Muri iyi nama Dr NKURAYIJA Jean de la Croix yatanze ikiganiro cyibanze ku imyumvire n’imitekerereze. Yavuze ko imyumvire ari ibyo umuntu yemera, bikaba ibyingenzi mu bimugize. Imyumvire kandi ni uruhurirane rw’ibyo umuntu yizera, imyifatire n’ibitekerezo byibanze bigena uburyo abantu(sosiyete) basobanura imibereho yabo, uko bafata ibyemezo, ndetse n’uko bashakira ibisubizo imbogamizi bafite.

 

Yagaragaje ibigomba gukomeza kwirindwa mu mitekerereze yacu nk’abanyafurika birimo: kwemera ko ibiva hanze ari byo byiza kurusha ibikorerwa imbere mu gihugu, gutesha agaciro indimi n’ umuco w’ abanyafurika, kubeshwaho n’akimuhana, kwishyiramo ko ubumenyi bw’abanyaburayi aribwo buri hejuru y’ubwacu, gukurura amacakubiri hagati y’abanyafurika n’ibindi.

Dr NKURAYIJA Jean de la Croix yasobanuye icyo ari cyo gukunda igihugu, avuga ko ari ukugira inshingano ku gihugu cyawe: kurinda umutungo rusange, kwishyura imisoro, kwitabira umuganda, kubaha amategeko,  kwita ku nyungu rusange ndetse  no gukunda Afurika muri rusange binyujijwe mu umuryango wa Pan-Africanism; ashimangira ko gukunda Afurika bihera ku gukunda igihugu cyakubyaye.

Yasoje yibutsa urubyiruko rw’u Rwanda ko rugomba kugira imitekerereze ishungura, yuje guhanga udushya, kandi itaramunzwe n’ ubukoloni kugira ngo twubake abaturage bakunda igihugu kandi bakorera inyungu rusange.

Back