KOMISIYO Y’IHURIRO ISHINZWE ITUMANAHO NO KUNGURANA IBITEKEREZO NA KOMISIYO ISHINZWE GAHUNDA, IBIKORWA BY’IHURIRO N’UBUFATANYE N’IZINDI NZEGO ZARATERANYE

Komisiyo y’Ihuriro ishinzwe itumanaho no kungurana ibitekerezo mu nama yayo isanzwe, yateranye ku wa gatanu tariki ya 28/02/2020 mu cyumba cy’inama cy’Ihuriro, iyoborwa na Visi Perezida wa Komisiyo, Madamu NYIRANEZA Espérance.

Umuyobozi w’inama, Madamu Madamu NYIRANEZA Espérance yatangiye ashimira abayitabiriye, ababwira ko ku murongo w’ibyigwa hariho gutanga ibitekerezo ku myiteguro y’amahugurwa k’Uburyo bw’ihanahanamakuru mu Mutwe wa Politiki (Training on effective communication within political party – intra party dialogue); ategurwa ku bufatanye bw’Ihuriro na RGB.

Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho n’imirimo ya Komisiyo, Bwana SINDAYIHEBA Fabien, yahawe umwanya asobanura, ibirebana n’uko aya mahugurwa ategurwa n’Ihuriro ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) agenda.

Yavuze ko amahugurwa agamije muri rusange kunoza uburyo bw’itumanaho n’ihanahanamakuru mu Mitwe ya Politiki iri mu Ihuriro. By’umwihariko, akaba agamije:

  • Kongerera ubushobozi abayobozi mu Mitwe ya Politiki bashinzwe itumanaho n’ihanahanamakuru;
  • Kunoza uburyo bw’ihanahanamakuru mu Mutwe wa Politiki hagati y’Inzego z’Ubuyobozi Bukuru bw’Umutwe wa Politiki, inzego z’ibanze zawo, hagati y’abayoboke b’Umutwe wa Politiki;
  • Kumenyesha no kugeza ku buryo bwihuse kandi buhoraho amakuru ku bayoboke b’Umutwe wa Politiki, ku bayobozi bawo, ndetse no ku bandi bafatanyabikorwa bawo.

Ku birebana n’abazitabira aya mahugurwa, yavuze ko aya mahugurwa agenewe abayobozi mu Mitwe ya Politiki bashinzwe itumanaho n’ihanahanamakuru, ndetse n’abashinzwe ubukangurambaga. Azitabirwa kandi n’abahagarariye urugaga rw’urubyiruko, kimwe n’abahagarariye urugaga rw’abagore muri buri Mutwe wa Politiki uri mu Ihuriro. Abandi bazayatumirwamo ni abagize Komisiyo y’Ihuriro y’Itumanaho no kungurana ibitekerezo.

Agaruka ku biganiro bizatangwa muri aya mahugurwa yababwiye ko ikiganiro cya mbere bazagezwaho  ikiganiro ku Ihanahana makuru mu Mutwe wa Politiki n’ imiyoboro yifashishwa (Introduction to political communication and channels for effective communication within a Political Party).

Muri iki kiganiro abazitabira amahugurwa bazagaragarizwa impamvu ari ngombwa guhanahana amakuru mu Mutwe wa Politiki; intego n’amahame ngenderwaho. Bazanagaragirzwa ibyiza byo guhanahana amakuru hagati y’Inzego zose z’Umutwe wa Politiki kuva mu nzego z’ibanze kugera mu nzego zo mu buyobozi bukuru bw’Umutwe wa Politiki.

Abahugurwa bazaganira ku miyoboro (channels) yifashishwa mu ihanahana makuru mu Mutwe wa Politiki. Bikazabafasha gusesengurira hamwe imiyoboro yose yakwifashishwa mu ihanahanamakuru mu Mitwe ya Politiki, kugira ngo urusheho kwimenyekanisha, kugera ku bayoboke bawo no ku bandi muri rusange.

Ikiganiro cya kabiri kizibanda ku buryo bwo guteza imbere uburyo bw’ihanahanamakuru mu Mutwe wa Politiki / Promoting an effective internal communication mechanisms. Iyi ngingo izagaragaza uko ihanahanamakuru mu Mitwe ya Politiki iri mu Ihuriro rihagaze muri iki gihe (current status); imbogamizi n’ingamba zikwiye gufatwa.

Naho ikiganiro cya gatatu kikazibanda ku Ihanahanamakuru  hagati y’Umutwe wa Politiki n’izindi nzego / Communiction wither other stakeholders

Iki kiganiro kizagaragaza uburyo bwiza Umutwe wa Politiki ukwiye guhana amakuru n’abandi bafatanyabikorwa, baba indi Mitwe ya Politiki (iyo mu Rwanda no hanze), zaba Inzego za Leta, Ibitangazamakuru, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye.

Mu kungurana ibitekerezo, abari mu nama bashimye aho imyiteguro y’aya mahugurwa igeze, bashima kandi ko abazatanga ibiganiro bashoboye kandi bamenyereye ibirebana n’imikorere y’Imitwe ya Politiki mu Rwanda.

Mu gusoza, Umuyobozi w’inama yashimiye abayitabiriye ibitekerezo batanze.

Komisiyo ishinzwe gahunda, ibikorwa by’ihuriro n’ubufatanye n’izindi nzego mu nama yayo isanzwe, yateranye ku wa gatanu tariki ya 11/03/2020 mu cyumba cy’inama cy’Ihuriro, iyoborwa na Perezida wa Komisiyo, Hon. NYIRAHIRWA Veneranda.

Iyi nama yasuzumye aho ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2019 - 2020 bigeze bishyirwa mu bikorwa, inagezwaho aho imyiteguro y’amahugurwa y’abagore bo mu Mitwe ya Politiki iri mu Ihuriro; amahugurwa azabera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu kugezwaho aho ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2019 - 2020 bigeze bishyirwa mu bikorwa, Umuhuzabikorwa wa gahunda mu Ihuriro, Bwana Jijuka Zephyrin, yahawe umwanya ageza ku bagize Komisiyo, aho ibikorwa Ihuriro ryateganyije mu mwaka w’inegngo y’imari 2019-2020 bigeze bishyirwa mu bikorwa. Yavuze ko muri rusange muri uyu mwaka w’ingengo y’imari Ihuriro ryari ryateganyije ibikorwa byose hamwe 43, hashingiwe ku ngengo y’imari ryari ryizeye kubona.

Yagaragaje ko muri rusange kugeza ubu, ku bikorwa byateganyijwe, ibisaga 90% biri mu nzira nziza (hari ibyakozwe bikarangira, n’ibyatangiye bikaba bitararangira).

Muri rusange ku bikorwa mirongo ine na bitatu (43), muri byo:

  • Ibikorwa byakozwe neza ni makumyabiri n’icyenda (29) bingana na 67.4%, biri mu ibara ry’icyatsikibisi (Green);
  • Ibikorwa cumi na kimwe (11) bingana na 25.6% byaratangiye ariko ntibirarangira, biri mu ibara ry’umuhondo (Yellow);
  • Naho ibikorwa bitatu (3) bingana na 7%, ntibiratangira, biri mu ibara ry’umutuku.  

Ku bikorwa bitarakorwa, yavuze ko byatewe n’amikoro macye, bikaba bitarabonye ingengo y’imari yafasha kugira ngo bikorwe. Ibyo bikorwa ni ibi bikurikira:

  1. Gutegura ibiganiro mpaka kuri demokarasi ishingiye ku bwumvikane bugamije ubumwe bw’Igihugu. Iki gikorwa ntikirakorwa kubera ko kitarabonerwa ingengo y’imari;
  2. Gutegura amahugurwa ku buryo bwo gutegura ibiganiro n’impaka za politiki. Amahugurwa agenewe abakora umwuga w’itangazamakuru; akaba azategurwa ku bufatanye bw’Ihuriro n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru(MHC). Iki gikorwa ntikirakorwa kuko izi Nzego zombi zitarabona ingengo y’imari yacyo;
  3. Kubaka icyiciro cya mbere (Phase I) cy’inyubako Ihuriro ryajya rikoreramo. Iki gikorwa ntikirakorwa kuko ingengo y’imari yo kugikora itaraboneka. MINECOFIN, ikaba yaragiriye Ihuriro inama ko, mu gihe ingengo y’imari yo kubaka itaraboneka Ihuriro ryakomeza gukoresha uburyo bwo gukodesha aho rikorera.

    Mu kungurana ibitekerezo, abagize Komisiyo bashimye ibikorwa bimaze gukorwa, hashingiwe ku ngengo y’imari Ihuriro ryabonye. Bakaba bizera ko ibyatangiye biri mu ibara ry’umuhondo, bizakomeza nabyo bigakorwa bikarangira mu gihe gisigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 urangire. Basabye ko mu gihe byashoboka, hakaboneka ingengo y’imari n’ibikorwa biri mu ibara ry’umutuku bitaratangira, byakorwa kugira ngo Ihuriro rizese umuhigo wo gushyira mu bikorwa iteganyabikorwa ryaryo mu mwaka wa 2019-2020.

    Mu kumenyeshwa imyiteguro y’amahugurwa y’abagore bo mu Mitwe ya Politiki iri mu Ihuriro; amahugurwa azabera mu Ntara y’Amajyaruguru, umuhuzabikorwa wa gahunda mu Ihuriro, Bwana Jijuka Zephyrin, yahawe umwanya ageza ku bagize Komisiyo aho imyiteguro y’amahugurwa y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku Mutwe wa Politiki ageze ategurwa. Yasobanuye ko, nyuma y’amahugurwa yabereye ku rwego rw’Igihugu, bikagaragara ko aya mahugurwa yagenze neza kandi afite akamaro gakomeye ku iterambere ry’umugore mu kwitabira ibikorwa bya politiki no mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

    Icyiciro cy’amahugurwa agiye gukurikiraho azategurwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali. Yavuze ko ku ikubitiro amahugurwa azabera mu Ntara y’Amajyaruguru, akazahuza abayobozi b’urugaga rw’abagore rushamikiye ku Mutwe wa Politiki bo muri iyo Ntara, aho buri Mutwe wa Politiki uzaba uhagarariwe n’abagore batanu (5), ni ukuvuga umugore umwe muri buri Karere .

    Yavuze ko mu mahugurwa yo mu Ntara, hazajya hashakwa umugore utanga ubuhamya bw’uburyo yagiye azamuka mu myanya inyuranye y’ubuyobozi akaganiriza abagore bitabiriye amahugurwa.

    Amahugurwa yo mu Ntara y’Amajyaruguru, ateganyijwe kuba kuva tariki ya 14 kugeza kuya 15 Werurwe 2020, akazabera muri Hotel La Palme iri mu Karere ka Musanze. Nyuma y’amahugurwa yo mu Ntara y’Amajyaruguru, hazakurikiraho ayo mu Ntara y’Iburasirazuba. Aya mahugurwa aterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abimbye ryita ku Iterambere (UNDP).

    Mu kungurana ibitekerezo kuri iyi ngingo, abagize Komisiyo batanze inama ko mu gushaka abagore batanga ubuhamya bw’uburyo bazamutse mu myanya y’ubuyobozi bunyuranye n’uburyo biteje imbere, mu byashingirwaho (criteria), hatekerezwa ku byiciro bibiri: umugore utanga ubuhamya bw’uburyo yazamutse mu myanya y’ubuyobozi, undi akavuga uburyo yiteje imbere mu rwego rw’ubukungu.

Back