KOMISIYO ISHINZWE GAHUNDA, IBIKORWA BY’IHURIRO N’UBUFATANYE N’IZINDI NZEGO YARATERANYE YEMEZA RAPORO Y’IBIKORWA BYAYO

Ku wa gatatu tariki ya 25/8/2021, Inama isanzwe ya Komisiyo ishinzwe Gahunda, ibikorwa by’Ihuriro, n’ubufatanye n’izindi Nzego, yateranye mu cyumba cy’inama cy’Ihuriro yemeza raporo y’ibikorwa bya Komisiyo mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021.

Umuyobozi w’iyi Komisiyo, Hon. RUTAREMARA Tito, yashimiye abayitabiriye, akomeza abagezaho ingingo zari ku murongo w’ibyigwa, ari zo:

  • Gusuzuma raporo y’ibikorwa by’Ihuriro n’iy’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021;
  • Gusuzuma no kwemeza raporo y’ibikorwa bya Komisiyo ya Gahunda, Ibikorwa by’Ihuriro n’Ubufatanye n’izindi nzego mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021;
  • Gutanga ibitekerezo ku gikorwa cy’ubushakashatsi Ihuriro riteganya gukoresha k’umubare w’abagore bari mu Nzego z’Ubuyobozi bw’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro zifatirwamo ibyemezo

Ku ngingo yo gusuzuma raporo y’ibikorwa by’Ihuriro n’iy’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana GISAGARA Theoneste, yahawe umwanya agaragaza ibyo Ihuriro ryagezeho. Yavuze ko ibyakozwe bishingiye ku nkingi 3 za gahunda y’igenamigambi ry’igihe kirekire zikurikira:

  1. Guteza imbere ibiganiro nyungurabitekerezo bya Politiki n’ubumwe bw’Igihugu;
  2. Kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki no guteza imbere umwunga wa Politiki;
  3. Guteza imbere Ihuriro no gutanga serivisi nziza.

Ku guteza imbere ibiganiro nyunguranabitekerezo bya Politiki n’ubumwe bw’Igihugu, yavuze ko hateranye inama z’Inzego z’Ihuriro nk’uko biteganywa n’amategeko Ngengamikorere y‘Ihuriro: inama z’Inama Rusanze ziterana buri gihembwe, Inama za Biro ziterana buri kwezi, inama za Komisiyo Zihoraho z’Ihuriro ziterana rimwe mu mezi abiri.

Ku birebana n’ibiganiro nyunguranabitekerezo byakozwe, yavuze ko hatanzwe Ikiganiro kuri Politiki y’Igihugu y’Uburinganire ivuguruye cyatanzwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Professeur BAYISENGE Jeannette. Ikiganiro k’Uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu guteza imbere imiyoborere myiza n’imibanire y’Abanyarwanda, cyatanzwe n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr KAITESI Usta.

Habaye kandi Inama nyunguranabitekerezo ku imurikwa ry’inyandiko izajya yifashishwa n’urwego rushinzwe igenzura ry’umutungo mu Mutwe wa Politiki. Yateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), n’Urwego rw’Umuvunyi. Haba n’ikiganiro cyahuje abagize Komisiyo Politiki n’Imiyoborere myiza muri SENA bagiranye n’Ihuriro kirebana n’Ishuri ry’urubyiruko mu bya politiki n’imiyoborere (Youth Political Leadership Academy/YPLA).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa avuga ku birebana no kubaka ubushobozi bw’imitwe ya politiki no guteza imbere umwuga wa politiki, yavuze ko bimwe mu byagezweho, harimo gutegura amahugurwa nyongerabushozi agenewe abayobozi n’abayoboke b’Imitwe ya Politiki. Muri yo yavuzemo amahugurwa ku ngingo z’amategeko zahindutse mu mategeko agenga Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki yahawe Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Amahugurwa ku buryo bw’ihanahana makuru mu Mutwe wa politiki yabaye tariki ya 30 Ukwakira 2020, muri Hotel LEMIGO, mu Karere ka Gasabo / Umujyi wa Kigali, yitabirwa n’abantu 63. Akaba yarateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yitabirwa n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Mutwe wa Politiki, Ushinzwe ubukangurambaga, Ukuriye Urugaga rw’Urubyiruko, Ukuriye Urugaga rw’abagore rushamikiye ku Mutwe wa Politiki, n’ abagize Komisiyo y’Ihuriro ishinzwe Itumanaho no Kungurana ibitekerezo;

Mu yandi mahugurwa yatanzwe yavuze ko harimo amahugurwa y’Urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya Politiki kuri Politiki n’imiyoborere (YPLA). Icyiciro cya 16 cy’aya mahugurwa cyitabiriwe n’abasore n’inkumi 43 baturuka mu Ntara y’Amajyaruguru, akorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya WEBEX; amahugurwa y’abahagarariye Urugaga rw’abagore rushamikiye ku buyobozi bw’Umutwe wa Politiki mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Ntara y’Amjayepfo, mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Mujyi wa Kigali. Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro na UNDP;

Habaye kandi amahugurwa arebana n’ikoranabuhanga, arimo amahugurwa ku micungire y’imbuga za interineti (Web administration) z’Imitwe ya politiki n’uburyo zakoreshwa neza mu kumenyekanisha ibikorwa byayo n’iby’Igihugu muri rusange; n’amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya WEBEX yitabiriwe n’abahagarariye Imitwe ya Politiki igize Ihuriro, bashinzwe ahanini gutegura ibikorwa by’amahugurwa.

Bwana GISAGARA Theoneste agaruka  kuri bimwe mu byagezweho birebana no guteza imbere Ihuriro no gutanga serivisi nziza, muri byo harimo:

  • Gutegura umwiherero w’abagize Komisiyo zihoraho z’Ihuriro batowe n’Inama Rusange y’Ihuriro yo ku wa 25 Werurwe 2021. Uyu mwiherero wabaye tariki ya 23 Mata 2021, muri Hotel Lemigo, uhuza abagize Komisiyo zihoraho z’Ihuriro;
  • Gutegura no kwemeza igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka itanu (2021 - 2026);
  • Gutegura no kwemeza gahunda y’ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 n’ingengo y’imari yabyo;
  • Gukora igenzura ry’umutungo n’imari by’Ihuriro,
  • Gushyira amakuru no gutunganya urubuga rwa interineti rw’Ihuriro n’iz’Imitwe ya Politiki.

Ku ngingo yo gusuzuma no kwemeza raporo y’ibikorwa bya Komisiyo ya Gahunda, Ibikorwa by’Ihuriro n’Ubufatanye n’Izindi Nzego mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021; Umuyobozi w’Itumanaho n’Imirimo ya Komisiyo mu Ihiriro, Bwana SINDAYIHEBA Fabien, yahawe umwanya agaragaza ibyagezweho. Muri byo, harimo:

  • Gusuzuma no kwemeza raporo y’ibikorwa bya Komisiyo mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020;
  • Gusuzuma no gutanga ibitekerezo kuri raporo y’Ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 n’iy’imikoreshereze y’imari n’umutungo mu mwaka wa 2019-2020;
  • Gusuzuma no gutanga ibitekerezo kuri raporo y’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 n’iy’amezi atandatu ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 (1 Nyakanga - 31 Ukuboza 2020);
  • Gutegura raporo ya Manda ya Komisiyo y’imyaka itatu (Werurwe 2018 - Werurwe 2021);
  • Gutegura amahugurwa y’Urwego rushinzwe igenzura ry’umutungo mu Mutwe wa Politiki;
  • Gutanga ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye Ihuriro rifitanye n’abafatanyabikorwa baryo;
  • Gutanga ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’amahugurwa y’urubyiruko (YPLA), n’amahugurwa y’urugaga rw’abagore (WPLP);
  • Gutanga ibitekerezo ku itegurwa ry’ingamba z’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka itanu (NFPO Strategic Plan) 2021 - 2026;

Mu kungurana ibitekerezo, abari mu nama bashimye ibyo Komisiyo yagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021.

Ku ngingo yo gutanga ibitekerezo ku gikorwa cy’ubushakashatsi Ihuriro riteganya gukoresha k’umubare w’abagore bari mu Nzego z’Ubuyobozi bw’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro zifatirwamo ibyemezo; Komisiyo yagejejweho igitekerezo Ihuriro rifite cyo gukora ubushakashatsi k’umubare w’abagore bari mu Nzego z’Ubuyobozi bw’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro, zifatirwamo ibyemezo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yibukije ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 10 irebana n’Amahame Remezo u Rwanda rugenderaho, riteganya ko mu nzego zifatirwamo ibyemezo, abagore bagomba kugira nibura mirongo itatu ku ijana(30%) by’imyanya ifatirwamo ibyemezo. 

Yibukije kandi ko mu mwaka wa 2012, Ihuriro ryamuritse ubushakashatsi bwagaragaje ko ku Mitwe ya Politiki icumi (10) yari igize Ihuriro, ine(4) ari yo yari ifite umubare w’abagore bari mu Nzego z’ubuyobozi bw’Imitwe ya Politiki zifatirwamo ibyemezo bari hejuru ya 30% iteganywa n’Itegeko.

Ubushakashatsi Ihuriro riteganya gukora bugamije muri rusange kubona ishusho (status) y’abagore bari mu Nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki zifatirwamo ibyemezo. By’umwihariko, bukaba bugamije ibi bikurikira:

  1. Kugira imibare nyayo y’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bw’Imitwe ya (Politiki iri mu Ihuriro), zifatirwamo ibyemezo;
  2. Gusesengura intera yatewe hashingiwe ku bushakashatsi bwabaye muri 2012, no kugaragaza icyo Ihuriro n’Imitwe ya Politiki byakoze kugira ngo iyo ntera igerweho;
  3. Gutekereza kuri gahunda nshya nyongerabumenyi n’ingamba zikwiye zashyirwa mu bikorwa hashingiwe ku mahame, amategeko, na gahunda zigamije kuzamura uruhare rw’abagore mu bikorwa bya politiki mu Rwanda; no kugaragaza abafatanyabikorwa bafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba.  

Mu kungurana ibitekerezo, abagize Komisiyo bashyigikiye igitekerezo cyo gukora ubushakashatsi bugaragaza umubare w’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bw’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro zifatirwamo ibyemezo, basaba ko hategurwa inyandiko ngenderwaho (Terms of Reference) ikazasuzumwa mu nama ya Komisiyo itaha.

Mu gusoza, Umuyobozi w’inama yashimye ko abayitabiriye n’ibitekerezo batanze

Back