INAMA RUSANGE YEMEJE IGENAMIGAMBI RY’IBIKORWA BY’IHURIRO N’INGENGO Y’IMARI YABYO MU MWAKA W’INGENGO Y’IMARI 2020/2021

Kuri uyu  wa kane, tariki ya 25 Kamena 2020, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo gukumeza kubahiriza ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Inama yayobowe, n’Umuvugizi w’Ihuriro, Depite MUNYANGEYO Theogene.

Iyi nama yari igamije gusuzuma umushinga w’igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro n’uw’ingengo y’imari yabyo mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021.

Mu gutangiza inama, Umuvugizi w’Ihuriro yashimye abayitabiriye, anashima intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu gukoresha ikoranabuhanga, n’uburyo abanyarwanda bakomeje kwitwara muri ibi bihe bidasanzwe byatwe n’icyorezo cya Covid-19.

Yasabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro kugeza ku nama Rusange umushinga w’igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro n’uw’ingengo y’imari yabyo mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021 wateguwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yatangiye agaragaza ko uyu mushinga ugizwe n’ibikorwa biteganijwe ndetse n’ingengo y’imari yabyo.

Ku bikorwa biteganijwe, yavuze ko ibikorwa byateguwe hashingiwe ku igenamigambi ry’igihe kirekire ry’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka itanu (2016- 2021), Iri genamigambi rikaba rishingiye ku ngamba z’ibikorwa 3 Ihuriro rigenderaho arizo:

    • Guteza imbere ibiganiro nyunguranabitekerezo bya politiki,
    • Kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki no guteza imbere umwuga wa politiki;
    • Guteza imbere Ihuriro no gutanga serivisi nziza.

Mu guteza imbere ibiganiro nyunguranabitekerezo bya politiki n’ubumwe bw’igihugu , Umunyamabanga Nshingwabikorwa yavuze ko hazibandwa kuri bimwe mu bikorwa bikurikira:

  • Gutegura inama z’Inama Rusange buri gihembwe;
  • Gutegura inama ngarukakwezi za Biro
  • Gutegura inama zisanzwe za Komisiyo  zihoraho z’Ihuriro ziterana inshuro imwe mu mezi abiri (2);
  • Gutegura ibiganiro n’amahugurwa kuri  demokarasi ishinigiye ku bwumvikane, iterambere ry’umwuga wa politiki; uburere mboneragihugu, imikorere ya komite zishinzwe imari n’umutungo  mu Mitwe ya Politiki no kongera ubumenyi ku ngamba zo gukumira no gukemura amakimbirane.
  • Gushishikariza Imitwe ya Politiki kwitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 no kwibuka abanyapolitiki bishwe mu gihe cya Jenoside;
  • Kumenyekanisha indangamyitwarire y’Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki;
  • Gutegura no kohereza indorerezi z’Ihuriro mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe mu ntangiriro za 2021.

Ku kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki no  guteza imbere umwuga wa politiki, Yavuze ko hazibandwa ku:

  • Gutera inkunga imishinga y’amahugurwa nyongerabumenyi ategurwa n’Imitwe ya Politiki ku nsanganyamatsiko zijyanye n’iterambere rusange ry’Imitwe ya Politiki;
  • Gutegura amahugurwa y’abagore b’abayobozi b’ingaga z’abagore mu Mitwe ya Politiki ku rwego rw’Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, iy’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba;
  • Gutegura icyiciro cya 16 cy’amahugurwa y’urubyiruko (Youth Political Leadership Academy/YPLA) ku rwego rw’Intara n’urw’Umujyi wa Kigali
  • Gutera inkunga amahugurwa ategurwa n’Imitwe ya Politiki agenewe abayobozi bayo bo ku  nzego z’ibanze z’ubuyobozi bw’Imitwe ya Politiki ku nsanganyamatsiko y’imiyoberere myiza izana impinduka n’icyerekezo cy’u Rwanda;
  • Gutera inkunga amahugurwa ategurwa n’Imitwe ya Politiki agenewe abayobozi bayo kuri gahunda z’iterambere, imiyoborere izana impinduka n’icyerekezo cy’u Rwanda twifuza;
  • Gutegura imfashanyigisho zizifashishwa n’Imitwe ya Politiki ku ihame ry’uburinganire, amahame remezo, demokarasi ishingiye ku bwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu,..);
  • Gukomeza kwishyura ifatabuguzi ryo kubika zimwe mu mbuga za interineti z’Imitwe ya Politiki

Ku guteza imbere ihuriro no gutanga serivisi nziza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yavuze mu bikorwa bizakorwa harimo:

  • Gutegura inyandiko y’igenamigambi ry’ingamba z’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka itanu iri imbere (2021/2022 – 2025/2026;
  • Gutegura umwiherero w’abagize inzego z’ubuyobozi bw’Ihuriro hagamijwe kwegeranya ibitekerezo ku cyerecyezo n’igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere (2021/2022 – 2025/2026);
  • Gukomeza kuvugurura igitabo cy’uburyo bw’imiyoborere n’imicungire y’imari n’umutungo by’Ihuriro;
  • Gushakira abakozi amahugurwa nyongerabumenyi ajyanye n’inshingano zabo n’icyerekezo cy’Ihuriro;
  • Kugura ibikoresho bya ngombwa by’Ihuriro;
  • Gukomeza gushaka no kongera abafatanyabikorwa b’Ihuriro;

Avuga ku ngengo y’imari y’ibi bikorwa yagaragaje ko ingengo y’imari yizewe ari 437,000,000Frw, zirimo inkunga ya Leta ingana na Miliyoni Magana ane (400,000,000 Frws)  n’inkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere UNDP rizatanga Miliyoni mirongo itatu na zirindwi (37,000,000Frw). 

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku Igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro n’ingengo y’imari yaryo, Inama Rusange yarabyemeje.

Inama Rusange yashimye ingamba zashyizweho na Leta zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19, yiyemeza gukomeza gushishikariza abayoboke b’Imitwe ya Politiki yabo n’abaturarwanda muri rusange gukomeza kwirinda iki cyorezo no kubahiriza ingamba zafashwe.

Mu bindi, Inama Rusange yemeje ko Bwana RUTIKANGA Justin uturuka mu Mutwe wa Politiki wa PSP aba umwe mu bagize Komisiyo y’Ihuriro Mbonezabupfura no Gukemura Amakimbirane nk’uko byari byaragenwe n’Ubuyobozi bwawo.

Back