INAMA RUSANGE YASHIMYE AHO IMYITEGURO Y’AMATORA IGEZE
Ku wa kane, tariki ya 23 Nzeri 2021, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye, iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro, Depite UWINGABE Solange.
Ku murongo w’ibyizwe hari Ikiganiro ku myiteguro n’imigendekere y’amatora y’abayobozi b’Inzego z’ibanze n’abagize Komite Nyobozi b’Inama z’Igihugu ateganyijwe muri Nzeri- Ukwakira 2021, cyatanzwe na Perezida wa Komisiyo y’Ighugu y’Amatora ; Gusuzuma no kwemeza raporo y’ibikorwa by’Ihuriro n’iy’imikoreshereze y’ingengo y’imari mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021; Gusuzuma no kwemeza raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021; no Gushyiraho abagize Biro y’Ihuriro.Ku ngingo irebana n’imyiteguro n’imigendekere y’amatora, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. KALISA MBANDA yagaragaje ko nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yemeje isubukurwa ry’amatora, Komisiyo yashyize imbaraga mu bikorwa by’imyiteguro birimo kuvugurura gahunda y’amatora, kunoza amabwiriza ku matora, gutegura amahugurwa ku burere mboneragihugu ku matora no gutegura ibirebana n’indorerezi zizakurikirana aya matora.
Perezida wa Komisiyo yagaragaje kandi ko, mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa Covid -19, hazakoreshwa cyane ikoranabuhanga muri aya matora, aho kandidatire zizatangwa kandi zakirwe hakoreshejwe murandasi (E-mail).
Inama Rusange yashimye aho imyiteguro y’amatora igeze isaba ko ibikorwa byose bitegurwa bimenyeshwa Abanyarwanda kugira ngo, bayasobanukirwe kandi bazayitabire kurushaho.
Inama Rusange kandi yemeje ko Ihuriro rizagena indorerezi zizakurikirana aya matora.
Ku ngingo irebana no gusuzuma no kwemeza raporo y’ibikorwa by’Ihuriro n’iy’imikoreshereze y’ingengo y’imari mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana GISAGARA Theoneste yavuze ko ibyakozwe bikubiye mu nkingi 3 z’ingenzi arizo guteza imbere ibiganiro nyunguranabitekerezo bya politiki n’ubumwe bw’Igihugu; kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki no guteza imbere umwuga wa politiki; no Guteza imbere Ihuriro no gutanga serivisi nziza.
Ku nkingi ya mbere, Ihuriro ryateguye inama z’inama Rusange nk’uko biteganijwe mu mategeko ngengamikorere y’Ihuriro ziganira ku ngingo zitandukanye zinafatirwamo ibyemezo bitandukanye;
Hateguwe kandi inama za Biro aho muri uyu mwaka hateguwe inama zisanzwe cumi n’imwe (11) n’inama idasanzwe imwe(1);
Hanategurwa inama za Komisiyo Zihoraho z’Ihuriro. Inama za Komisiyo zateranye hubahirijwe amategeko abigenga.
Mu rwego rwo guteza imbere ibiganiro nyunguranabitekerezo bya politiki n’ubumwe bw’igihugu, hakozwe kandi ikiganiro kuri Politiki y’Igihugu y’Uburinganire ivuguruye cyatanzwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. BAYISENGE Jeannette, mu nama y’Inama Rusange yo ku wa 25 Werurwe 2021; Hatanzwe Ikiganiro ku ruhare rw’Imitwe ya Politiki mu guteza imbere imiyoborere myiza n’imibanire y’Abanyarwanda cyatanzwe n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr KAITESI Usta, mu nama y’Inama Rusange y’Ihuriro yo ku wa kane tariki ya 24 Kamena 2021;
Habaye Inama nyunguranabitekerezo ku imurikwa ry’inyandiko izajya yifashishwa n’urwego rushinzwe igenzura ry’umutungo mu Mutwe wa Politiki;
Hanaba Inama nyunguranabitekerezo kuri raporo ya Sena ku mikorere y’Ishuri ry’Urubyiruko mu bya Politiki n’Imiyoborere n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ikubiye muri iyo raporo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yavuze ko mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki no guteza imbere umwuga wa politiki habaye amahugurwa anyuranye harimo Amahugurwa ku ngingo z’amategeko zahindutse mu mategeko agenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki yahawe Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane (rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali); Amahugurwa ku buryo bw’ihanahana makuru mu Mutwe wa Politiki yahawe abagize Komisiyo y’Ihuriro ishinzwe itumanaho no kungurana ibitekerezo, abashinzwe itumanaho mu Mitwe ya Politiki, abashinzwe ubukangurambaga, abakuriye urugagara rw’Urubyiruko, abakuriye Urugaga rw’Abagore ; Amahugurwa y’Urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya Politiki kuri Politiki n’imiyoborere/ Youth Political Leadership Academy (YPLA); Amahugurwa y’abahagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku buyobozi bw’Umutwe wa Politiki mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali ; Amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya WEBEX n’ Amahugurwa ku micungire y’imbuga za Internet z’Imitwe ya Politiki (Web administration).
Anavuga ko mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo Ihuriro ryateye inkunga amahugurwa ategurwa n’Imitwe ya Politiki irigize ku nsanganyamatsiko zinyuranye zijyanye n’Imikorere n’Iterambere ry’Imitwe ya Politiki. Hahuguwe 942 (abagore 453 n’abagabo 489).
Mu rwego rwo guteza imbere Ihuriro no gutanga serivisi nziza, hashyizweho inzego z’ubuyobozi bw’Ihuriro ( Biro, Komisiyo zihoraho, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa); hemezwa igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka itanu iri imbere (2021 - 2026) ; na gahunda y’ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 n’ingengo y’imari yabyo;
Ihuriro ryabonewe kandi ibikoresho byo mu biro bya ngombwa, Igitabo cy’uburyo bw’imiyoborere n’icungamutungo by’Ihuriro gikomeza kuvugururwa.
Umunyabanga Nshingwabikorwa yavuze kandi ko n’ubwo Ihuriro ryageze kuri byinshi, hari inzitizi zinyuranye zirimo Ingengo y’imari idahagije ku bikorwa Ihuriro riba ryifuza kugeraho, ndetse n’Ingaruka z’icyorezo cya Covid -19 zatumye ibikorwa by’Imitwe ya Politiki bisaba guhuza abantu bidakorwa uko byari byarateganyijwe bitewe no kubahiriza ingamba zijyanye no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid 19.
Inama Rusange yemeje iyi raporo y’ibikorwa by’Ihuriro n’iy’imikoreshereze y’imari n’umutungo mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021.
Ku ngingo yo gusuzuma raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021, yagejejwe ku Nama Rusange na Hon. RUTAREMARA Tito, Perezida wa Komisiyo ishinzwe Gahunda, ibikorwa by’Ihuriro, n’ubufatanye n’izindi Nzego,
Hon. Tito yavuze ko Komisiyo ya Gahunda, yagejejweho Raporo y’igenzura, iganira n’umugenzuzi wigenga, ayigaragariza uko Ihuriro ryacunze umutungo waryo mu mwaka wa 2020/2021.
Hon. Tito yabwiye Inama Rusange ko ashingiye ku byagarajwe n’uyu mugenzuzi, imyanzuro n’inama umugenzuzi yari yahaye Ihuriro mu mwaka ushize, byose byashyizwe mu bikorwa ku kigereranyo cya 94%.
Yavuze ko hari imyanzuro yashyizwe mu bikorwa ijana ku ijana, hakaba n’indi itararangira igomba gutegereza ko Inzego zibishinzwe zikora ibisabwa (nko kwandika ko igerageza ry’umukozi utangiye akazi mu Ihuriro ari amezi 3, aho kuba amezi 6). Ibi bizemezwa n’Inama Rusange mu gihe cyo gusuzuma no kwemeza Igitabo cy’uburyo bw’imiyoborere n’icungamutungo cy’Ihuriro (Manuel de procedures administratives et Financieres).
Yasoje avuga ko Umugenzuzi yanzuye avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021, imicungire y’imari n’umutungo by’Ihuriro yagenze neza, bikaba byaracunzwe hakurikijwe amategeko abigenga mu Ihuriro, kandi ko muri uwo umwaka, umutungo uramba w’Ihuriro (utimukanwa n’uwimukanwa) wanditse mu gitabo cyabugenewe kandi ukaba ucunzwe neza hakurikijwe amategeko abigenga mu Ihuriro.
Inama Rusange yemeje iyi raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021.
Ku ngingo ijyanye no gushyiraho abagize Biro y’Ihuriro, Inama Rusange yashyizeho Hon. HARERIMANA Fatou, uturuka mu Mutwe wa Politiki PDI, ku mwanya w’Umuvugizi; na Depite UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc, uturuka mu Muryango FPR Inkotanyi, ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije.