INAMA RUSANGE Y’IHURIRO YEMEJE UMUSHINGA W’IGENAMIGAMBI RY’IBIKORWA BY’IHURIRO N’UW’INGENGO Y’IMARI YABYO

Kuri uyu wa kane, tariki ya 27 Kamena 2019, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye, iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro, Depite MUKABUNANI Christine.Iyi nama yari igamije gusuzuma no kwemeza “Umushinga w’igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro n’uw’ingengo y’imari y’umwaka w’ingengo y’imari 2019/2020”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro wagejeje ku Nama Rusange uyu mushinga, yagaragaje ko, ibikorwa byateguwe hashingiwe ku igenamigambi ry’igihe kirekire ry’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka itanu (2016- 2021),

Avuga ko iri genamigambi rishingiye ku ngamba z’ibikorwa zikurikira:

    • Guteza imbere ibiganiro nyunguranabitekerezo bya politiki,
    • Kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki no guteza imbere umwuga wa politiki;
    • Guteza imbere Ihuriro no gutanga serivisi nziza.

Agaruka kuri buri ngamba, yavuze ko, ku ngamba yo guteza imbere ibiganiro nyunguranabitekerezo bya politiki n’ubumwe bw’igihugu, bimwe mu bikorwa biteganyijwe harimo:

  • Gutegura inama z’Inama Rusange buri gihembwe;
  • Gutegura inama ngarukakwezi za Biro
  • Gutegura inama zisanzwe za Komisiyo  zihoraho z’Ihuriro ziterana inshuro imwe mu mezi abiri (2);
  • Gutegura ibiganiro nyunguranabitekerezo n’amahugurwa ku nsanganyamatsiko zijyanye na demokarasi ishinigiye ku bwumvikane, iterambere ry’umwuga wa politiki; uburere mboneragihugu n’ingamba zo gukumira no gukemura amakimbirane
  • Gushishikariza Imitwe ya Politiki kwitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 no kwibuka abanyapolitiki bishwe mu gihe cya Jenoside;
  • Guteza imbere amahame y’indangamyitwarire y’Imitwe ya politiki n’abanyapolitiki n’uburere mboneragihugu

Ku ngamba yo kubaka ubushobozi bw’imitwe ya politiki no    guteza imbere umwuga wa politiki ibikorwa biteganijwe ni:

  • Gutera inkunga imishinga y’amahugurwa agamije kongerera ubushobozi Imitwe ya Politiki iri  u Ihuriro;
  • Gukomeza kongera ubushobozi bw’abagore bari mu Mitwe ya politiki hakorwa amahugurwa abashishikariza kwitabira umwuga wa politiki, kugira uruhare mu iterambere ry’Umutwe wa politiki barimo no gukomeza gutuma urwego rw’abagore (Women wing) mu buyobozi bw’Umutwe wa politiki rukora
  • Gutegura amahugurwa y’abayobozi b’Imitwe ya Politiki ku  nzego z’ibanze z’ubuyobozi bw’Imitwe ya politiki ;
  • Gutegura amahugurwa y’urubyiruko muri politiki ku rwego rw’Umujyi wa Kigali n’Intara Y’Amajyaruguru/Icyiciro cya 16;
  • Gutegura amahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga azahuza abahagarariye urubyiruko rwo mu Mitwe ya politiki mu Rwanda n’uruturuka mu Mitwe ya politiki yo mu bihugu bimwe bya Afurika birimo Rwanda, Guinea Conackry, Cameroon, Ghana na Zimbabwe;
  • Gutegura inyandiko y’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’igihe kirekire igamije kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki (Capacity development strategy for political parties )
  • Gutegura imfashanyigisho kuri zimwe mu  nsanganyamatsiko z’iterambere ry’Imitwe ya politiki zizakoreshwa mu mahugurwa atandukanye ategurwa n’Imitwe ya Politiki (ihame ry’uburinganire, amahame remezo,….);
  • Gukomeza kwishyura ifatabuguzi ryo kubika imbuga za interineti z’Imitwe ya politiki

Naho ku ngamba yo guteza imbere ihuriro no gutanga serivisi nziza bimwe mu bikorwa biteguye ni:

  • Gutegura inyandiko z’ingamba z’Ihuriro mu rwego rw’iterambere rirambye;
  • Gukomeza ivugururwa ry’igitabo cy’uburyo bw’imiyoborere n’imicungire y’imari n’umutungo by’Ihuriro;
  • Gushakira abakozi amahugurwa nyongerabumenyi ajyanye n’inshingano zabo;
  • Kugura ibikoresho byangombwa byo mu biro;
  •   Gukomeza kongera abafatanyabikorwa b’Ihuriro kugira ngo haboneke amikoro afasha Ihuriro gushyira mu bikorwa Plan Strategique yaryo no gutegura imishinga igezwa ku bafatanyabikorwa batandukanye;
  • Gukodesha ibiro by’Ihuriro.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yagaragaje ko n’ubwo hari ibikorwa byinshi biteganijwe ariko hakiri imbogamizi zirimo ko mu gutegura uyu mushinga w’igenamigambi n’uw’ingengo y’imari muri uyu mwaka wa 2019/2020; hari ibikorwa bitabonewe ingengo y’imari, Ihuriro rikaba rikomeje ibiganiro n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gushaka ingengo y’imari yunganira Ihuriro.

    Abagize inama rusange bashimye ishingiro ry’uyu mushinga w’igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro n’uw’ingengo y’imari y’umwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 barawemeza bamaze kuwutangaho ibitekerezo.

    Aha basabye Ihuriro ko rizita ku bikorwa byo gutegura amahugurwa agenewe urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya politiki/ YPLA no kwitegura no gukurikirana amatora y’Abasenateri ateganijwe muri Nzeri 2019.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa kandi yamenyesheje Inama Rusange ko Ihuriro ryateguye ikiganiro kizatangwa kuri Radiyo Rwanda ku itariki ya 01 Nyakanga 2019 kuzibanda ku ‘’Uruhare rw’Imitwe ya politiki mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Back