IMITWE YA POLITIKI YAKANGURIWE GUKORESHA IKORANABUHANGA MU RWEGO RWO KUBAHIRIZA INGAMBA ZO KWIRINDA ICYOREZO CYA COVID 19

Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Kanama 2020, mu cyumba cy’inama cy’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, habereye amahugurwa ku buryo bw’ikoranabuhanga rya WEBEX. Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), yitabirwa n’abantu 27 barimo 22 baturuka mu Mitwe ya Politiki yose iri mu Ihuriro n’abakozi batanu (5) b’Ihuriro. Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Kanama 2020, mu cyumba cy’inama cy’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, habereye amahugurwa ku buryo bw’ikoranabuhanga rya WEBEX. Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), yitabirwa n’abantu 27 barimo 22 baturuka mu Mitwe ya Politiki yose iri mu Ihuriro n’abakozi batanu (5) b’Ihuriro. Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald, yavuze ko aya mahagurwa agamije muri rusange gukomeza gushishikariza Imitwe ya Politiki, abayobozi, n’abayoboke bayo kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo bya buri munsi cyane cyane muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID 19. 

Yavuze ko aya mahugurwa kandi agamije gufasha intumwa z’Imitwe ya Politiki kugira ubumenyi k’uburyo bw’ikoranabuhanga rya WEBEX (uko bukora, igihe bukoreshwa, ibisabwa, akamaro kabwo, n’ibyo kwitwararika mu kubukoresha). Ikindi ni uko afasha abayobozi b’Imitwe ya Politiki gukoresha ubu buryo mu gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi batari hamwe (nk’inama, ibiganiro, amahugurwa, n’ibindi).

Abitabiriye aya mahugurwa bishimiye ubumenyi bungutse, bagaragaza ko ari ingirakamaro mu iterambere ry’Imitwe ya Politiki baturukamo. Basaba ko bagenerwa umwanya uhagije wo gukora imyitozo. Abari mu mahugurwa bumvikanye ko aya mahugurwa azakomeza ku wa gatatu tariki ya 26 Kanama 2020.

Back