IMITWE YA POLITIKI IGIZE IHURIRO YAGANIRIYE K’URUHARE RWAYO MU KWIMAKAZA IMIYOBORERE MYIZA, GUKORERA MU MUCYO NO KUBAZWA INSHINGANO

“Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki bo mu Rwanda, basabwa buri gihe kuba intangarugero mu gukorera mu mucyo, no gucunga neza ibyo bashinzwe”Ibi ni ibyaganiriweho mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB). 

Mu rwego rwo guteza imbere ibiganiro nyunguranabitekerezo kuri politiki na gahunda z‘Igihugu, ndetse no kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo, ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), habaye inama yahuje abayobozi mu Mitwe ya Politiki iri mu Ihuriro, urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki rwize mu Ishuri ry’Ihuriro ryigisha politiki n’imiyoborere (Youth Political Leadership Academy), abagize Komisiyo Zihoraho z’Ihuriro, intumwa ya SENA, intumwa y’Umutwe w’Abadepite, intumwa ya MINALOC, n‘abandi. Inama yabaye tariki ya 30 Nzeri 2025, muri Hotel Lemigo,  mu Mujyi wa Kigali. 

Batangiza iyi nama, Umuvugizi w’Ihuriro, Depite MUZANA Alice, hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr UWICYEZA Doris Picard, bagaragaje ko u  Rwanda rwahisemo kugendera ku miyoborere myiza ituma abenegihugu bose bagira uruhare mu buzima bw’Igihugu. 

Iyo miyoborere myiza y’u Rwanda ikaba ishingiye ku muturage; iterambere ry’Igihugu rikaba ariwe rishingiraho. Bagaragaje ko imwe mu nshingano rusange z’Imitwe ya Politiki ari ukuba umuhuza hagati ya Leta n’abaturage. Abaturage bakabona ko Imitwe Politiki ibakorera. Basobanuye ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (2024/2029), u Rwanda rwihaye intego yo gukomeza gusigasira no kunoza ibyiza dukesha imiyoborere myiza Igihugu kigenda kigeraho kugira ngo birusheho gushyigikira iterambere rirambye kandi rihuriweho n’abanyarwanda bose.

 

Bashingiye ku bushakashatsi bukorwa na RGB, bagaragaje ko inkingi yo kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano yagize amanota 86.65% mu gihe mu mwaka wabanje iyo nkingi yari yagize amanota 88.97%. Bavuga ko bikwiye Imitwe ya Politiki iganira kuri iyi ngingo kugira ngo igaragaze uruhare rwayo mu gukomeza gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano mu Mitwe ya Politiki. 

Bibukije ko Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki bo mu Rwanda, basabwa buri gihe kuba intangarugero mu gukorera mu mucyo, no gucunga neza ibyo bashinzwe, kuko iyo batabikoze neza, bashobora kubibazwa hashingiwe ku mategeko agenga Imitwe ya politiki n’abanyapolitiki. Bagaragaje ko kuba u Rwanda rwarahisemo kugendera ku Mitwe ya Politiki myinshi ari ugushimangira amahame ya demokarasi yo kugendera ku bitekerezo bya politiki binyuranye. Kuba iyo Mitwe ya Politiki ihurira hamwe ikaganira ku miyoborere y’Igihugu, ari amahitamo y’Abanyarwanda tugomba gukomeza guteza imbere.

 

Muri iyi nama, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatanze ikiganiro  cyibanze ku “Imitwe ya Politiki, inkingi n’umusemburo w’imiyoborere myiza”. Muri iki kiganiro hagaragajwe ko imiyoborere u Rwanda rwahisemo, ari izana impinduka; igateza imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda; igashingira ku muturage; igashyira imbere ihame ryo gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano; igashyira imbere ubufatanye n’imikoranire y’Inzego zose mu Gihugu.

Hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe na RGB mu mwaka wa 2024 (RGS 2024), hagaragajwe ikigero cy’uko amahame y’imiyoborere yubahirizwa mu Rwanda. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu byagize amanota 87.2%; kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside byagize amanota 94.8%; kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose (94.1%); kubahiriza amategeko (88.7%); gukorera mu mucyo (84.3%); kubazwa inshingano ku bayobozi (87.1%); kurwanya ruswa n’akarengane(79.6%).  

Ku birebana n’ibipimo by’amahame ya demokarasiubushakashatsi bwagaragaje ko gukora amatora anyuze mu mucyo no mu bwisanzure byagize amanota 95.5%; ubwisanzure mu bitekerezo, bigira 90.1%; ubwisanzure bwo kujya mu mutwe wa Politiki (81.1%); naho guteza imbere ihame ry’uburinganire, bikaba byaragize amanota 77.6%. 

Ku birebana n’uburyo abaturage babona Imitwe ya Politiki mu guteza imbere imiyoborere myiza mu Rwanda, ubushakashatsi bugaragaza ko mu mwaka wa 2024, abaturage bagera kuri 67.40% bashimye imikorere y’Imitwe ya Politiki mu guteza imbere imiyoborere myiza, naho abagera kuri 26.71% bagaragaza ko batazi imikorere y’Imitwe ya Politiki mu guteza imbere imiyoborere myiza mu Rwanda. 

Mu kiganiro cyatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi, cyibanze ku “Gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano”. Hagaragajwe ko Intego y’u Rwanda mu Cyerekezo 2050, ari ukuba Igihugu cya mbere ku Isi mu kurwanya ruswa. U Rwanda rwiyemeje kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano ku buryo ibipimo by’izo ngamba bikomeza kuzamuka buri mwaka. Hasobanuwe ko umuturage w’u Rwanda agomba guhora ku isonga. Gukemura ibibazo by’abaturage bigakorwa ku gihe, ku buryo igipimo cy’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa kizagira amanota ari hejuru ya 90%. Inzego zose zikaba zisabwa gutanga serivisi nziza. U Rwanda rugakomeza kuba igihugu kigendera ku mategeko kandi kirangwa n’imiyoborere myiza.

Back