IMIKORANIRE Y’IBITANGAZAMAKURU N’ABANYAPOLITIKI IKWIYE GUSHINGIRA KU BUNYAMWUGA
Imikoranire y’ibitangazamakuru n’abanyapolitiki ikwiye gushingira ku bunyamwuga; ibi ni ibyagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku mikoranire hagati y’ibitangazamakuru n’abanyapolitiki (Relationship between Politicians and Media), yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 15/03/2019; ibera muri Hotel Lemigo mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Umuvugizi w’Ihuriro, Depite HABINEZA Frank wafunguye iyi nama ku mugaragaro, yavuze ko Iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe hagamijwe guhuza abayobozi mu Mitwe ya politiki n’abahagarariye ibitangazamakuru (Media) kugira ngo baganire ku mikoranire yubaka ikwiye kubaranga bubahiriza amahame ngengamwuga.
Agaruka ku ngingo ziri buganirweho, yavuze ko abitabiriye iyi nama bungurana ibitekerezo ku burenganzira bw’umunyamakuru n’ibyo asabwa kubahiriza mu kubona amakuru; kugaragaza uruhare rw’ibitangazamakuru ndetse n’urw’abanyapolitiki mu guteza imbere ubwumvikane muri politiki; kwibukiranya indangagaciro ziranga umunyapolitiki cyane cyane mu bihe by’ihiganwa n’ibihe by’amatora, kuko ari byo bihe biba bishyushye cyane muri politiki; basesengurire hamwe imikoranire yubaka ikwiye kuranga umunyapolitiki n’umunyamakuru mu kubaka ubumwe bw’Igihugu.
Yibukije abari muri iyi nama ko mu rwego rw’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo, Imitwe ya politiki irigize muri iki gihe yiyemeje gukora umwuga wa politiki wubaka, urangwa n’indangagaciro zikurikira: kujya inama kenshi bakaganira ku byubaka Igihugu, gushaka umuti w’ibibazo biciye mu nzira z’ibiganiro, guteza imbere umuco w’ubworoherane n’ubwumvikane muri politiki, kongera ubumenyi mu mwuga wa politiki biyumvisha ko politiki ari ubuhanga bwo kuyobora no guteza imbere abenegihugu. Ikindi biyemeje gushyira imbere mu mwuga wabo wa politiki ni uguharanira ubumwe bw’Igihugu.
Aha, yavuze ko izi ndangagaciro za politiki zibafasha guhora iteka bazirikana ko Abanyapolitiki b’u Rwanda muri iki gihe bagomba gukora politiki yubaka, politiki ituma abanyarwanda bose babana neza. Izi ndangagaciro kandi zibafasha mu mikorere yabo kumva ko bagomba gutandukana n’imikorere n’imyitwarire y’abanyapolitiki babi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 tugiye kwibuka ku nshuro ya 25 muri iki gihe. Avuga ko abo banyapolitiki n’abanyamakuru babi bayobeje Abanyarwanda muri rusange babigisha urwango n’ivangura kandi bose ari bene Kanyarwanda.
Yasoje asaba ko iyi nama yaba umwanya wo kongera kwiyibutsa inshingano za buri wese, umunyapolitiki n’umunyamakuru, n’uruhare rwabo mu guteza imbere politiki ishingiye ku bwumvikane n’ubumwe bw’Iguhugu, guteza imbere Umunyarwanda kandi buri wese yubahiriza amahame agenga umwuga we.
Muri iyi nama hatanzwe ibiganiro bibiri aribyo: Uruhare rw’abanyapolitiki n’abanyamakuru mu guteza imbere ubwumvikane muri politiki; n’imikoranire ikwiye kuranga abanyapolitiki n’abanyamakuru hubahirizwa amahame ngengamwuga ku mpande zombi.
Abatanze ibi biganiro, yaba RUSHINGABIGWI Jean Bosco, yaba na Hon. GASAMAGERA Wellars bagaragarije abanyamakuru n’abanyapolitiki ko buri wese mu mwuga yiyemeje, agomba kuwukora mu bwisanzure no mu bwubahane ariko cyane cyane bibuka kunoza ubunyamwuga kugira ngo inzego zombi zitahirize umugozi umwe wo gushaka icyagirira umuturage akamaro.
Abari mu nama batanga ibitekerezo
Nyuma y’ibi biganiro no kungurana ibitekerezo kuri buri ngingo, abari mu nama mu myanzuro bafashe harimo gukomeza kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’Abanyapolitiki n’ibitangazamakuru hubahirizwa amahame n’indangagaciro ngengamwuga(ethics and professionalism): abanyapolitiki bagatanga amakuru mu gihe akenewe; abanyamakuru bagatangaza amakuru y’ukuri kandi yubaka, harimo kandi ko Abanyapolitiki n’ibitangazamakuru, byakomeza kurushaho kwigisha no gusobanurira Abanyarwanda impamvu u Rwanda rwahisemo kugendera kuri demokarasi ishingiye ku bwumvikane no guteza imbere Umuturage.
Asoza iyi nama ku mugaragaro, Perezidanti wa Komisiyo Ishinzwe Itumanaho no Kungurana ibitekerezo mu Ihuriro, Madamu MUTIMUKEYE Nicole, yashimye buri wese witabiriye iyi nama, abatanze ibiganiro, abahagarariye Imitwe ya politiki, abanyamakuru, n’izindi nzego z’abafatanyabikorwa.
Yashimiye kandi RGB ubufatanye igaragariza Ihuriro mu gutera inkunga ibiganiro nk’ibi. Yayjeje ko Ihuriro rizakomeza gutegura ibiganiro nyunguranabitekerezo bihuza Imitwe ya Politiki n’izindi nzego mu Gihugu, mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere myiza, kubaka ubwumvikane muri politiki no guharanira ubumwe bw’Igihugu.
Yasabye ko Abanyapolitiki n’Abanyamakuru bakomeza gukorana hubahirizwa amategeko n’amahame ngengamwuga ku bw’inyungu rusange z’umunyarwanda.