IHURIRO RYATEGUYE UMWIHERERO W’ABAGIZE KOMISIYO ZIHORAHO Z’IHURIRO

Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’Inzego z’Ihuriro, hateguwe umwiherero w’umunsi umwe w’abagize Komisiyo zihoraho z’Ihuriro bemejwe n’Inama Rusange y’Ihuriro yateranye tariki ya 25 Werurwe 2021. Uwo mwiherero wabaye ku wa gatanu tariki ya 23 Mata 2021, ubera muri Hotel Lemigo i Remera mu Karere ka Gasabo, ukaba wari ugamije guhuza abagize Komisiyo zihoraho z’Ihuriro kugira ngo bamenyane banasobanurirwe inshingano zabo, batore abagize Biro, hanakorwe ihererekanyabubasha hagati y’abayobozi bazo bashya n’abacyuye igihe. Mu ijambo rye ry’ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana GISAGARA Theoneste, yashimiye abagize Komisiyo zose z’Ihuriro ko bitabiriye ubutumire bw’Ihuriro.

Yibutsa ko igikorwa cyo guhuza abagize Komisiyo zose z’Ihuriro bemejwe n’Inama Rusange ari igikorwa Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bwari bwarateguye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021. Agaragaza ko guhuza abagize Komisiyo ari ngombwa kuko abari bagize izo Komisiyo bashoje manda zabo bityo abashya bemejwe bakaba bagomba gusobanurirwa inshingano za Komisiyo, uko zikora n’uburyo zikorana n’izindi nzego z’Ihuriro. Yamenyesheje abitabiriye umwiherero, ko uretse ibiganiro ku inshingano za Komisiyo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, buri Komisiyo iza gutora abagize Biro yayo ndetse hakaza kuba n’inama ya mbere ya buri Komisiyo.
Uyu mwiherero w’abagize Komisiyo zihoraho z’Ihuriro watangijwe ku mugaragaro n’Umuvugizi w’Ihuriro, Depite UWINGABE Solange, washimiye abawitabiriye yibutsa ko Inama Rusange y’Ihuriro yo ku wa 25 Werurwe 2021 yashyizeho inzego z’Ihuriro, ahemejwe abantu babiri (2) bagize Biro y’Ihuriro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, n’abantu makumyabiri n’umwe (21) bagize za Komisiyo eshatu (3) zihoraho z’Ihuriro ari zo: Komisiyo Mbonezabupfura no gukemura amakimbirane; Komisiyo ishinzwe Gahunda, ibikorwa by’Ihuriro, n’ubufatanye n’izindi nzego; na Komisiyo ishinzwe Itumanaho no kungurana ibitekerezo. Yakomeje agaragaza ko kugira ngo abagize Komisiyo z’Ihuriro bashobore kurangiza neza inshingano zabo bagomba kuba basobanukiwe inshingano nkuru z’Ihuriro, zigizwe ahanini n’uko Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ari urubuga ruhoraho rwo kunguraniramo ibitekerezo bya politiki hagamijwe kubaka ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu. Ihuriro rikaba riteza imbere amahame ya demokarasi ishingiye ku bwumvikane, kongera ubushobozi bw’Imitwe ya politiki no guteza imbere umwuga wa politiki. Ihuriro kandi ni urwego rufasha gukemura amakimbirane no guteza imbere indangamyitwarire ikwiye kuranga abayobozi b’Imitwe ya politiki n’abayoboke bayo.

Mu ijambo rye, Umuvugizi w’Ihuriro yashimiye abari bagize Komisiyo zacyuye igihe, ko bakoze neza inshingano zabo, bafasha Ihuriro kugera ku nshingano zaryo no gutera imbere. Yabashimiye uburyo bakoranye umurava, ubwitange, bagakora ku buryo bahuza inshingano z’akazi kabo gasanzwe no kurangiza inshinano zabo mu Ihuriro.
Yakomeje asaba abagize Komisiyo nshya ko muri manda yabo y’imyaka itanu (5) batangiye bazuzuza neza inshingano zabo, bagakorana n’umurava n’ubwitange, manda ikazarangira bageze ku bikorwa bifatika kandi biteza imbere Ihuriro.

Yibukije ko batangiye manda yabo, mu gihe u Rwanda n’isi yose bihanganye no kwirinda icyorezo cya COVID 19, aho ibikorwa byinshi biba hifashishijwe ikoranabuhanga. Abasaba nabo kwitegura ko nibiba ngombwa bazajya bategura inama za Komisiyo hifashishijwe ikoranabuhanga. 

Muri uyu mwiherero hatanzwe ibiganiro bibiri: ikiganiro kuri Philosophie y’Ihuriro, inshingano, imikorere n’imikoranire y’inzego zaryo, cyatanzwe na Hon. Rutaremara tito. Hatangwa kandi ikiganiro ku inshingano za Komisiyo Zihoraho z’Ihuriro n’imikoranire yazo n’izindi nzego, cyatanzwe na Hon. NKUSI Juvenal.

Nyuma yo gusobanurirwa inshingano za Komisiyo no kugezwaho bimwe mu byo za Komisiyo zagezeho, hakurikiyeho igikorwa cyo gutora abantu babiri (2) bagize Biro ya buri Komisiyo, igikorwa cyabaye mu matora yateguwe aho buri Komisiyo yateranye ukwayo mu nama yayo ya mbere ya manda.

Komisiyo Mbonezabupfura no gukemura amakimbirane, Perezida wa Komisiyo watowe ni Senateri NKUSI Juvenal ukomoka mu Mutwe wa Politiki wa PSD, naho Visi Perezida wa Komisiyo aba Madamu MUKAMPUNGA Epiphanie ukomoka mu Mutwe wa Politiki wa PPC.
Komisiyo ishinzwe Gahunda, ibikorwa by’Ihuriro n’Ubufatanye n’izindi nzego, Perezida wa Komisiyo watowe ni Hon. RUTAREMARA Tito ukomoka mu Mutwe wa Politiki wa FPR Inkotanyi, Visi Perezida wa Komisiyo aba Madamu UWASE Sada ukomoka mu Mutwe wa Politiki wa PDI.
Komisiyo ishinzwe Itumanaho no kungurana ibitekerezo, Perezida wa Komisiyo watowe ni Madamu NYIRANEZA Esperance ukomoka mu Mutwe wa Politiki wa PDC, Visi Perezida wa Komisiyo aba Hon. KAZARWA Gertrude ukomoka mu Mutwe wa Politiki wa PL.

Nyuma y’iki gikorwa, habaye ihererekanyabubasha, hagati y’abagize Biro za Komisiyo bashya n’abacyuye igihe.
Mu gusoza uyu mwiherero ku mugaragaro, Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro, Bwana NGIRUWONSANGA Jean Damascene, yashimye uburyo umwiherewo wagenze neza, ashima uburyo ibiganiro byatanzwe byafashije abagize Komisiyo gusobanukirwa neza inshingano zabo. Abasaba ko mu mikorere yabo, abagize Komisiyo zihoraho z’Ihuriro bajya batekereza ibintu bigari bifasha Ihuriro gukomeza gutera imbere no kubaka ubumwe bw’Igihugu.

Yashimangiye igitekerezo cyatanzwe mu mwiherero ko umubare w’urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki rwiga ibya Politiki n’Imiyoborere (Youth Political Leadership Academy) ukwiye kwiyongera. Asaba Inzego zose bireba z’Ihuriro, gukomeza gukora ibishoboka kugira ngo umubare w’abiga muri iri shuri wiyongere. Yibutsa ko kongera umubare w’abiga muri iri shuri binashyira mu bikorwa umwanzuro wa SENA yasabye ko iri shuri rikomeza gushyigikirwa kuko riteza imbere amahame ya demokarasi ishingiye ku Mitwe ya Politiki myinshi, by’umwihariko demokarasi y’ubwumvikane no guteza imbere ubumwe bw’Igihugu.

Back