ABAYOBOZI B’IMITWE YA POLITIKI BASHIMYE INGAMBA IKIGO RDB GIFITE MU GUKOMEZA GUTEZA IMBERE ISHORAMARI N’UBUKERARUGENDO.

Ibi n’ibyagarutsweho mu kiganiro  kuri “Politiki n’inamba z’Igihugu zo guteza imbere ubukerarugendo no gukurura abashoramari” Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) Madamu AKAMANZI Clare yahaye abayobozi b’Imitwe ya Politiki mu nama y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, yabaye kuwa kane tariki ya 30.01.2020 ku Biro by’Ihuriro ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Mu kiganiro cye, Umuyobozi Mukuru wa RDB,  yabwiye abitabiriye iyi nama ko mu nshingano zacyo nkuru ari uguteza imbere ishoramari n’ubukerarugendo mu Gihugu. Aha yagaragaje ko ibikorwa by’iki kigo bigamije kwihutisha no koroshya ishoramari mu Rwanda, kuba isoko rihuza ibice binyuranye mu bikorwa by’ishoramari mu Karere hagamijwe guteza imbere serivisi no kureshya abashoramari bamaze kubaka izina mu bikorwa byabo.

Yavuze ko mu minsi mike ishize, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aheruka kuvuga ko u Rwanda ruteganya gukuraho amafaranga atangwa n’abakeneye visa zo kurwinjiramo baturuka mu bihugu bigize imiryango ya Commonwealth, Afurika Yunze Ubumwe n’uw’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie) mu rwego rwo kurushaho kwagura amarembo y’Igihugu.

Avuga ko ibi bishingiye ku cyemezo cyo korohereza abifuza kuza mu Rwanda bahabwa Viza bahageze kuko byatuma abarusura biyongeraho abarenga miliyoni imwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Akamanzi Clare, yabwiye abari muri iyi nama ko amafaranga yavaga mu kiguzi cya Viza utakigereranya n’inyungu Igihugu cyateganyaga gifata uyu mwanzuro.

Yagize ati ‘‘Amafaranga tubona muri Viza ni miliyari 4 Frw, ni amafaranga make cyane. Nidukuraho Viza kuri abo baturage ba AU, Commonwealth n’abo mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa tuzatakaza amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri z’amadorali, ariko umuntu umwe uza mu Rwanda yishyura amadorali 50 kugira ngo abone Viza natishyura akaza mu Rwanda agakoresha nibura amadorali 300 kandi nta muntu uza umunsi umwe ngo agende nibura amara iminsi itatu.’’

Yibukije ko inkuru y’ikurwaho ry’ikiguzi cya viza yakiriwe neza n’abanyamahanga aho banavuga ko ari icyemezo gikwiye kubera ibindi bihugu isomo mu kwagura ubuhahirane.

Inama Rusange yashimye ibimaze kugerwaho n’ingamba Ikigo RDB gifite mu gukomeza guteza imbere ishoramari, itanga inama n’ibitekerezo ku mishinga yakomeza kwitabwaho mu rwego rw’iterambere rirambye.

Inama Rusange kandi yasabye ko ibikorwa by’ishoramari mu bukerarugendo bushingiye ku mateka n’umuco by’abanyarwanda bikomeza kwitabwaho kugira ngo u Rwanda rurusheho kongera amahirwe yo kureshya abashoramari.

Back