IHURIRO RYATEGUYE AMAHUGURWA YO GUKOMEZA GUFASHA ABAGORE KUGIRA URUHARE MU NZEGO Z’UBUYOBOZI BW’UMUTWE WA POLITIKI ZIFATIRWAMO IBYEMEZO
Kuva kuwa 09-10 Mutarama mu cyumba cy’inama cya Hotel La Parisse Nyamata mu Karere ka Bugesera, ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Iterambere (UNDP), habereye amahugurwa agamije gukomeza gufasha umugore kugira uruhare rufatika mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki zifatirwamo ibyemezo. Aya mahugurwa yari agenewe abari mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku Mutwe wa Politiki, ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.
Atangiza amahugurwa ku mugaragaro, Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro, Madamu MUSANABAGANWA Eugenie, yabwiye abayitabiriye ko mu nshingano z’Ihuriro, harimo iyo kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umwuga wa politiki mu Rwanda.
Asobanura impamvu y’amahugurwa, Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi abagore b’abayobozi b’urugaga, akazabafasha kugira ubumenyi bukenewe mu rwego rwo kwitinyuka no guharanira kujya muyindi myanya iteganywa mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki.
Yakomeje avuga ko Igihugu cyacu kimakaje ihame ry’uburinganire nka rimwe mu mahame remezo ateganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015; ndetse ko n’Imitwe ya Politiki isabwa kubahiriza igipimo cyo kugira nibura 30% by’abagore mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki.
Yavuze ko kuva muri 2013, ku nkunga ya UNDP, Umufatanyabikorwa w’Ihuriro muri iyi gahunda, hatangijwe gahunda y’amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abagore harimo kubaka no guteza imbere imikorere y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku buyobozi bw’Umutwe wa Politiki; bikaba byaragaragaye ko Imitwe ya Politiki nyuma yo gushyiraho urwego rw’urugaga rw’abagore, imikorere yarwo yarushijeho guha umwanya umugore mu kugira uruhare mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki.
Yasoje avuga ko nta shiti, nyuma y’aya mahugurwa, abayobozi b’urugaga rushamikiye ku Mutwe wa Politiki bitabiriye amahugurwa, bataha bafite ubumenyi n’ingamba zibafasha kugera ku nshingano zabo kandi bagaharanira guteza imbere Imitwe ya Politiki yabo.
Abatanze ibiganiro, yaba Hon. Mukasine Marie Claire, Madamu Mukandasira Caritas (Umuyobozi Mukuru Wungirije wa GMO), Hon. Nyiramilimo Odette, ndetse na Hon. Rutaremara Tito (Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Inamaribonye) bose bagaragaje ko umugore w’u Rwanda ashoboye kandi afite amahirwe yo kugira ikibuga giteguye neza akoreraho politiki.
Basabye abitabiriye amahugurwa gukomeza kongera ubumenyi, bakarwanya ubukene bucyugarije umubare munini w’abagore, cyane cyane abo mu cyaro; bakagira uruhare mu gukomeza gutegura abasore n’inkumi bifuza kubana kugira ngo bazubake imiryango izira amakimbirane; bagashishikazwa no kwiteza imbere; kandi bagakomeza gutinyuka kujya mu myanya ya politiki ifatirwamo ibyemezo.
Asoza aya mahugurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald, yashimye abatanze ibiganiro n’ababiyoboye kuko bagaragaje ubunararibonye mu mirimo ya politiki bakora no mu buzima busanzwe; bagaragaje kandi ubuhanga n’ubushake bwo gusangiza ubumenyi bafite n’ubunararibonye bwabo abitabiriye aya mahugurwa.
Yashimye kandi abagore bari mu Urugaga rwo mu Mutwe wa Politiki ubushake bagaragaje bwo gukomeza kuzuza neza inshingano zabo, cyane ko ari na nyinshi aho umugore afatanya kuba umuyobozi w’Umugore, Umugore w’Umubyeyi, umugore umenya inshingano ze z’urugo n’izindi.
Yashimiye Umuryango UNDP wateye inkunga aya mahugurwa, yizeza ko bazakomeza gufatanya gutegura ibiganiro nk’ibi byongerera ubushobozi abagore bo mu Mitwe ya Politiki.