IHURIRO RYATEGUYE AMAHUGURWA YO GUKOMEZA GUFASHA ABAGORE KUGIRA URUHARE MU NZEGO Z’UBUYOBOZI BW’UMUTWE WA POLITIKI ZIFATIRWAMO IBYEMEZO
Kuri uyu wa gatanu tariki 15/11/2019 mu cyumba cy’inama cya Hotel Lemigo mu Karere ka Gasabo, ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Iterambere UNDP, habereye amahugurwa agamije gukomeza gufasha umugore kugira uruhare rufatika mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki zifatirwamo ibyemezo. Aya mahugurwa yari agenewe abari mu rugaga rw’abagore ku rwego rw’Igihugu mu Mitwe ya Politiki igize Ihuriro.
Atangiza amahugurwa ku mugaragaro, Umuvugizi w’Ihuriro, Hon. MUNYANGEYO Theogene, yabwiye abayitabiriye ko mu nshingano z’Ihuriro, harimo iyo kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umwuga wa politiki mu Rwanda.
Yavuze ko kuva muri 2013, ku nkunga ya UNDP, Umufatanyabikorwa w’Ihuriro muri iyi gahunda, hatangijwe gahunda y’amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abagore harimo kubaka no guteza imbere imikorere y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku buyobozi bw’Umutwe wa Politiki; bikaba byaragaragaye ko Imitwe ya Politiki nyuma yo gushyiraho urwego rw’urugaga rw’abagore, imikorere yarwo yarushijeho guha umwanya umugore mu kugira uruhare mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki.
Asobanura impamvu y’amahugurwa, Hon MUNYANGEYO yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi abagore b’abayobozi b’urugaga, akazabafasha kugira ubumenyi bukenewe mu rwego rwo kwitinyuka no guharanira kujya muyindi myanya iteganywa mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa politiki.
Agaruka ku biganiro, yavuze ko harimo ikiganiro k’Uruhare rw’umugore mu bikorwa bya politiki/Umugore arashoboye: ibyakozwe, ibiteganyijwe kugerwaho n’ingorane zigihari; cyateguwe na Hon. MUKASINE Marie Claire; Ikiganiro ku kubaka ubushobozi bw’umugore mu rwego rw’imiyoborere izana impinduka; cyateguwe na Hon. GAKUBA Jeanne d’Arc n’ikiganiro k’Uruhare n’inshingano by’umugore uri mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki no mu bikorwa binyuranye byawo cyateguwe na Hon NYIRAMIRIMO Odette.
Yakomeje avuga ko Igihugu cyacu kimakaje ihame ry’uburinganire nka rimwe mu mahame remezo ateganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015; ndetse ko n’Imitwe ya Politiki isabwa kubahiriza igipimo cyo kugira nibura 30% by’abagore mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki.
Yasoje avuga ko nta shiti, nyuma y’aya mahugurwa, abayobozi b’urugaga rushamikiye ku Mutwe wa Politiki bitabiriye aya mahugurwa, bataha bafite ubumenyi n’ingamba bya ngombwa bibafasha kugera ku nshingano zabo kandi bateze imbere Imitwe ya Politiki yabo.
Nyuma y’ibiganiro abitabiriye amahugurwa bashyizwe mu matsinda yabafashije kungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zaganiriweho.
Asoza aya mahugurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald, yashimye abatanze ibiganiro n’ababiyoboye kuko bagaragaje ubunararibonye mu mirimo ya politiki bakora no mu buzima busanzwe; bagaragaje kandi ubuhanga n’ubushake bwo gusangiza ubumenyi bafite n’ubunararibonye bwabo abitabiriye aya mahugurwa.
Yashimye kandi abagore bari mu Urugaga rwo mu Mutwe wa Politiki ubushake bagaragaje bwo gukomeza kuzuza neza inshingano zabo, cyane ko ari na nyinshi aho afatanya kuba Umugore w’Umuyobozi, Umugore w’Umubyeyi, umugore umenya inshingano ze z’urugo n’izindi.
Yashimiye Umuryango UNDP wateye inkunga aya mahugurwa, yizeza ko bazakomeza gufatanya gutegura ibiganiro nk’ibi byongerera ubushobozi abagore bo mu Mitwe ya Politiki.