IHURIRO RYATEGUYE AMAHUGURWA KU INSHINGANO Z'URWEGO RUSHINZWE IGENZURA RY'UMUTUNGO MU MUTWE WA POLITIKI

Kuri uyu wa gatanu tariki 18/10/2019 mu cyumba cy’inama cya Hotel Lemigo mu Karere ka Gasabo, ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), habereye amahugurwa ku inshingano z'urwego rushinzwe igenzura ry'umutungo mu Mutwe wa Politiki; yahuje abahagarariye Imitwe ya Politiki, NFPO, Urwego rw’Umuvunyi n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana BURASANZWE Oswald wafunguye aya mahugurwa ku mugaragaro yavuze ko amahugurwa agamije guhuza abagize Urwego rushinzwe igenzura ry’umutungo mu Mitwe ya Politiki iri mu Ihuriro kugira ngo baganire ku ngingo z’amategeko zigena imicungire y’umutungo n’imari by’Umutwe wa Politiki no gufatira hamwe ingamba zigamije kunoza imicungire myiza.

Yibukije ko Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, kimwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB) ari zimwe mu Nzego zashyizweho mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imiyoborere myiza no guteza imbere umwuga wa politiki mu Rwanda kugira ngo Imitwe ya Politiki mu Rwanda ikomeze kurangwa n’imikorere yubaka, kandi inyuze mu mucyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yibukije kandi ko amategeko agenga Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki abasaba kwitwararika cyane ku birebana n’imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Umutwe wa Politiki kuko aba ari umutungo wa rubanda. Akaba ariyo mpamvu kunyuranya n’aya mategeko, bigira ingaruka zikomeye ku Mutwe wa Politiki no ku muntu ku giti cye mu gihe bigaragaye ko yawukoresheje cyangwa akawucunga nabi.

Yibutsa ko Itegeko riteganya ko Umutwe wa politiki udashyikiriza ibitabo by’umutungo Urwego rw’Umuvunyi, uhabwa kimwe mu bihano bikurikira:

  • kwihanangirizwa ku mugaragaro kandi ugahabwa igihe ntarengwa cyo gutanga ibitabo by’umutungo;
  • guhagarika inkunga ya Leta ihabwa uwo mutwe wa politiki igihe cyose ibyo bitabo bitaratangwa;
  • guhagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’umwaka umwe (1), iyo nyuma yo kwihanangirizwa ku mugaragaro, uwo mutwe wa politiki wongeye kurenza, ku nshuro ya kabiri (2), itariki ya 30 Nzeri y’umwaka w’ingengo y’imari utubahirije ibisabwa.

Ikindi ni uko Umutwe wa politiki wakiriye imisanzu, impano n’imirage binyuranyije n’amategeko, uhabwa igihano cyo guhagarika ibikorwa byawo mu gihe cy’imyaka ibiri (2). Iyo ubikoze mu gihe cy’amatora, uhanishwa guhagarika ibikorwa mu gihe cy’imyaka itanu (5), kandi ibyo wahawe bigafatirwa na Leta.

Aya mahugurwa yateguwe hashingiwe ku myanzuro y’amahugurwa yahuje Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu Mitwe ya Politiki, amahugurwa yateguwe nanone ku bufatanye bwa RGB n’Ihuriro, tariki ya 31 Gicurasi 2019, aho hasabwe ko Ihuriro na RGB, bategura andi mahugurwa agenewe Urwego rushinzwe igenzura ry’Umutungo mu Mitwe ya Politiki iri mu Ihuriro, kugira ngo abarugize barusheho gusobanukirwa inshingano zabo no gufasha Imitwe ya Politiki gukumira no gukemura amakimbirane ashingiye ku mutungo.

Ku kiganiro cyatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi, Umuyobozi ushinzwe imenyekanisha mutungo wari uhagarariye uru Rwego, watanze ikiganiro ku “imenyekanisha n’igenzura ry’umutungo w’umutwe wa politiki” yavuze ko hashingiwe ku mategeko, Umutwe wa Politiki ugomba kugaragariza Urwego rufite iyandikwa ry’Imitwe ya Politiki mu nshingano zarwo uko umutungo wifashe buri mwaka bitarenze tariki ya 30 Nzeri z’umwaka w’ingengo y’imari ukurikira, ukagenera kopi Urwego rw’Umuvunyi.

Yavuze kandi ko Urwego rw’Umuvunyi rugenzura buri mwaka n’igihe cyose bibaye ngombwa uko umutungo w’umutwe wa politiki wabonetse n’uko wakoreshejwe. Avuga ko Imitwe ya Politiki yagenzuwe ihabwa raporo y’ibyavuye mu igenzura igaragaza n’inama zatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi. Kopi yayo ihabwa Sena n’Urwego rufite iyandikwa ry’Imitwe ya Politiki mu nshingano zarwo.

Yibukije ko mu igenzura ry’umutungo rikorwa n’Urwego rw’Umuvunyi buri mwaka rubyibwirije cyangwa rubisabwe n’Urwego rufite iyandikwa ry’Imitwe ya Politiki mu nshingano zarwo, Umutwe wa Politiki ugomba guha Urwego ibimenyetso n’ibisobanuro bikenewe ku bijyanye n’igenzura rikorewe umutungo.

Yasoje avuga ko kumenyekanisha umutungo w’Ishyaka uko wabonetse n’uko wakoreshejwe ari inshingano za buri Mutwe wa Politiki ndetse no gutanga ibimenyetso by’uko wakoreshejwe.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, ku ngingo z’amategeko zigena imicungire y’umutungo w’Umutwe wa Politiki yavuze ko mu mategeko agenga Imitwe ya Politiki n’imikorere yayo, habamo ingingo zigena imicungire y’umutungo n’imari by’Umutwe wa Politiki. By’umwihariko, Itegeko Ngenga no 10/2013 ryo ku wa 11/7/2013 rigenga Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, riteganya aho Umutwe wa Politiki ukura umutungo, rikanateganya Urwego rushinzwe igenzura ry’umutungo w’Umutwe wa Politiki.

Yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko umutungo w’Umutwe wa Politiki, ari umutungo w’abaturage/rubanda (public), bivuze ko ari uw’abayoboke bose b’uwo Mutwe wa Politiki. Yibitsa ko uwo mutungo ugomba gucungwa neza kandi ugakoreshwa hakurikijwe amategeko abigenga, yaba amategeko agenga Igihugu, yaba n’amategeko y’Umutwe wa Politiki ubwawo.

Abitabiriye aya mahugurwa bashimye uko yateguwe, inaubumenyi bayungukiyemo kandi ko barushijeho gusobanukirwa n’inshingano zabo, zo kugenzura imicungire y’umutungo n’imari by’Umutwe wa Politiki babarizwamo, biyemeza ko igihe cyose biri ngombwa bazajya  batanga inama zigamije kunoza iyo micungire.

RGB, Urwego rw’Umuvunyi n’Ihuriro, biyemeje gutegurira hamwe inyandiko ikubiyemo ibyo abagize Urwego rushinzwe igenzura ry'umutungo mu Mutwe wa Politiki bazajya bashingiraho bakora igenzura ry’umutungo n’imari mu Mutwe wa Politiki.

Hasozwa aya mahugurwa ku mugaragaro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yashimye abayitabiriye, abizeza ko amahugurwa nk’aya azajya aba kenshi kugira ngo barusheho gucunga neza umutungo wa rubanda.

Back