IHURIRO RYATEGUYE AMAHUGURWA KU BUHANGA BWO KWIYAMAMAZA NO KUGIRA URUHARE MU NZEGO ZINYURANYE Z’UBUYOBOZI BW’IMITWE YA POLITIKI
Kuri uyu wa gatanu tariki 06/12/2019 mu cyumba cy’inama cya Hotel Lemigo mu Karere ka Gasabo, ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Iterambere (UNDP), habereye amahugurwa agamije kongerera urugaga rw’abagore mu Mitwe ya Politiki ubuhanga bwo kwiyamamariza kujya mu myanya y’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki ifatirwamo ibyemezo no kugira uruhare mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi bwayo.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro, Madamu NSANZABAGANWA Eugenie, yavuze ko iyi ari inshuro ya gatatu hateguwe amahugurwa agamije gushishikariza abagore bayobora urugaga n’abandi babafasha kuba umusemburo w’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire mu Mitwe ya Politiki baturukamo; kuri iyi nshuro abitabiriye aya mahugurwa bateguriwe ibiganiro bijyanye n’insanganyamatsiko y’amatora.
Avuga ko Amatora ari ibihe bikomeye kandi bya ngombwa mu miyoborere myiza ishingiye kuri demokarasi. Imitwe ya Politiki ikaba nayo igira uruhare rugaragara mu bikorwa byose by’amatora aba yateguwe ajyanye n’ihiganwa muri politiki.
Kugira ngo Imitwe ya Politiki yitegure neza isabwa ko inzira n’uburyo bikorwa mu ihiganwa muri politiki bitangirira no mu Mutwe wa Politiki ubwawo mu gihe cyo gushyiraho ubuyobozi bwawo cyane cyane ko mu ishyirwaho ry’abagize inzego zayo bikorwa binyuze mu matora.
Yibutsa ko mu bihe by’amatora, bo nk’abanyapolitiki basabwa kubigiramo uruhare, bitegura , biyamamaza, bakanatora.
Ati “Kugira uruhare muri ibi bihe byose by’amatora bidusaba no kugira ubuhanga bujyanye na buri cyiciro kandi dusabwa no kurangwa n’indangagaciro zikomeza kubumbatira ubumwe n’ubupfura bituranga bishingiye no ku muco mwiza w’Abanyarwanda.”
Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro yabwiye abagore bitabiriye amahugurwa ko uyu ari umwanya wo kungurana ibitekerezo ku buhanga bukoreshwa mu bikorwa byo kwiyamamaza, nabo bazajya bakoresha kugira ngo bahatanire kujya mu myanya itorerwa mu buyobozi bw’Imitwe ya Politiki yabo, ariho hababera intangiriro yo gukomeza no kwiyamamariza kujya mu yindi myanya ifatirwamo ibyemezo.
Aya mahugurwa, aje akurikira ibindi byiciro by’amahugurwa Ihuriro ryateguriye abagore bayobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku buyobozi bw’Umutwe wa Politiki, aho mu byiciro byabanje, bagaragaje ko umugore ashoboye kandi yuzuza neza inshingano ze zose uko ari eshatu zo kuba umuyobozi, umubyeyi n’umugore ugira uruhare mu gusabana no mu kubanisha imiryango, yibutsa ko ari ngombwa gukomeza kugira ubuhanga bumufasha kugera ku cyerekezo cye no kugira uruhare mu myanya y’ubuyobozi bw’Umtwe wa Politiki we ifatirwamo ibyemezo.
Asoza aya mahugurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald, yavuze ko aya mahugurwa yabaye umwanya wo kongera kurebera hamwe inzitizi zigihari zituma umugore atagira uruhare mu nzego z’ubuyobozi bw’Imitwe ya politiki yabo ifatirwamo ibyemezo.
Avuga ko Ubushake bwa politiki buhari, bukwiye kubabera umwanya n’amahirwe byo kugira intumbero ihamye kandi iganisha ku iterambere ry’umugore n’Igihugu muri rusange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa yashimye abatanze ibiganiro n’ababiyoboye muri aya mahugurwa yose uko ari atatu kuko bagaragaje ubunararibonye mu mirimo ya politiki bakora no mu buzima busanzwe; bagaragaje kandi ubuhanga n’ubushake bwo gusangiza ubumenyi bafite n’ubunararibonye bwabo abitabiriye aya mahugurwa.
Yizeza ko hazakomeza gushakwa ubushobozi kugira ngo amahugurwa nk’aya akomeze, bishobotse n’ingaga z’urubyiruko zihugurwe ku ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore no kurwanya ihohoterwa aho ryaturuka hose.