IHURIRO RYATEGUYE AMAHUGURWA AGAMIJE KUBAHIRIZA IHAME RY’UBURIGANIRE MU NZEGO Z’UBUYOBOZI BW’UMUTWE WA POLITIKI
Kuri uyu wa gatanu tariki 29/11/2019 mu cyumba cy’inama cya Hotel Lemigo mu Karere ka Gasabo, ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Iterambere UNDP, habereye amahugurwa agamije gushishikariza urugaga rw’abagore mu Mitwe ya Politiki kubahiriza ihame ry’uburinganire mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki barimo.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuvugizi w’Ihuriro, Hon. MUNYANGEYO Theogene, yavuze ko iyi ari inshuro ya kabiri hateguwe amahugurwa nk’aya agamije gushishikariza abagore bayobora urugaga n’abandi babafasha kuba umusemburo w’ihame ry’uburinganire mu Mitwe ya Politiki baturukamo.
Aya mahugurwa ategurwa n’Ihuriro mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’abagore bari mu rugaga mu Mitwe ya Politiki igize Ihuriro.
Umuvugizi w’Ihuriro yavuze ko Igihugu cyacu cyagaragaje umurongo ngenderwaho mu guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ndetse n’Imitwe ya Politiki yacu nayo ikaba isabwa kubyubahiriza, kandi ko uruhare rw’umugore muri iyi nzira yo guteza imbere demokarasi n’imiyoborere myiza mu Gihugu cyacu ntirushidikanywaho; ibi bikaba byerekana ko koko umugore ashoboye.
Mu biganiro byatanzwe mu cyiciro cya mbere cy’aya mahugurwa agenewe abagore, ababiteguye berekanye ko umugore ashoboye kandi yuzuza neza inshingano ze nk’umuyobozi w’umugore, umugore w’umubyeyi n’umugore mu muryango ugomba gutuma umuryango we ukomeza gusabana n’indi.
Ubushake bwa politiki buranga ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu bugomba kutubera umwanya wo kurushaho gukora cyane no guteza imbere za poltiki zigamije inyungu rusange kugira go tugere kure kandi twese ntawusigaye inyuma.
Ubu bushake bwa politiki, ni intwaro ikomeye cyane kuko kuba umugore ahabwa umwanya n’amahirwe anyuranye bikomeza kutwizeza ko iterambere Igihugu cyacu kigeraho n’abagore barifitemo uruhare rugaragara.
Umuvugizi yasoje ijambo rye avuga ko mu biganiro bitangwa muri aya mahugurwa bijyanye n’ubumenyi bukenewe kugira ngo uruhare rwa buri wese rugaragare mu guteza imbere umugore kandi ko hari n’ikiganiro cyateguwe ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana b’abangavu baterwa inda.
Nk’abanyapolitiki, bashinzwe guteza imbere uburinganire mu Mitwe ya Politiki, birakwiye ko bagira n’uruhare mu gutanga ibisubizo ku bibazo nk’ibyo byo guhohotera abana, cyane ko n’ingaruka zabyo zigera kuri buri wese, bityo bakaba bagomba gutekereza ku ngamba zafatwa hagamijwe gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Asoza aya mahugurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald, yashimye abatanze ibiganiro n’ababiyoboye kuko bagaragaje ubunararibonye mu mirimo ya politiki bakora no mu buzima busanzwe; bagaragaje kandi ubuhanga n’ubushake bwo gusangiza ubumenyi bafite n’ubunararibonye bwabo abitabiriye aya mahugurwa.
Yagaragaje ko muri ibi biganiro, umugore wabyitabiriye atashye yumvise neza ko ihame ry’uburinganire riteza imbere urugo n’Igihugu muri rusange, kandi ko buri wese wayitabiriye atashye afite umugambi wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, abagore bagakomeza kuba intangarugero mu bikorwa byose by’ubuzima bw’Igihugu .
Yabijeje ko hazashakwa ubushobozi kugira ngo hahugurwe n’ingaga z’urubyiruko kuko nabo bagomba gukura basobanukiwe n’iri hame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore no kurwanya ihohoterwa aho ryaturuka hose. Yizeza kandi ko ku bufatanye n’Umuryango UNDP, Ihuriro rizakomeza gutegura ibiganiro nk’ibi bigenewe abagore bari mu ngaga zo mu Mitwe ya Politiki.