IHURIRO RYATANGIJE ICYICIRO CYA CUMI NA GATANDATU CY’AMAHUGURWA AGENEWE URUBYIRUKO RUTURUKA MU MITWE YA POLITIKI - YPLA
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2019, ku Biro by’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, hatangijwe ku mugaragaro icyiciro cya cumi na gatandatu (16) cy’amahugurwa agenewe urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya Politiki yose uko ari cumi n’umwe (11) iri mu Ihuriro mu ishuri ry’Ihuriro ryigisha ibya politiki n’ubuyobozi (Youth political Leadership Academy/YPLA).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald watangije aya mahugurwa, yabwiye uru rubyiruko ko amasomo bazahabwa agamije kubongerera ubushobozi mu bya politiki n’ imiyoborere myiza.
Basabwe kugira uruhare muri gahunda zose z’Umutwe wa Politiki cyane cyane mu mahugurwa ategurwa n’Umutwe wa Politiki wabo.
Yagize ati “Imitwe ya politiki yabatoranije kuko yabonaga muzayigirira umumaro ndetse no ku Gihugu; indoto mufite zo kwitabira umwuga wa politiki ni nziza ariko musabwa gukorana umurava mu byo mukora byose kandi mugakunda Iguhugu cyacu.”
Yasoje abashishikariza gukurikira neza amasomo yose bazahabwa. Yashimye kandi Imitwe ya Politiki yabatoranije, abizeza ko Ihuriro rizakora ibishoboka ngo aya mahugurwa agende neza kandi agirire akamaro abayakurikiye.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Itumanaho n’Imirimo ya za Komisiyo mu Ihuriro Bwana SINDAYIHEBA Fabien, unakurikiranira hafi iyi gahunda y’amahugurwa atangwa n’Ihuriro, yagaragarije uru rubyiruko ibyo basabwa kugira ngo bakurikire neza aya masomo, ibisabwa Ihuriro n’ikigamijwe muri rusange. Aha yabamenyesheje gahunda igenderwaho mu itangwa ry’aya mahugurwa, imyitwaririre isabwa uyakurikira, ingeri z’amasomo baziga n’ibikoresho bazahabwa kugira ngo bazakurikire neza aya masomo. YPLA yatangiye muri Gashyantare 2010, aho abasore n’inkumi bo mu Mitwe ya Politiki barenga 1000 bamaze guhugurwa muri iyi gahunda.
Ku ikubitiro, urubyiruko rwakurikiye isomo rya “Political ideologies, Nature and functions of Political parties” ritangwa na Dr. NZEYIMANA Isaie