IHURIRO RYASOJE AMAHUGURWA Y’ABAGIZE URWEGO RUSHINZWE KUGENZURA IMYITWARIRE NO GUKEMURA IMPAKA MU MITWE YA POLITIKI
Nyuma y’aho mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023, Ihuriro ryahuguye abagize Urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire no gukemura impaka mu Mitwe ya Politiki bo mu Ntara y’Iburasirazuba, abo mu Ntara y’Amajyepfo n’abo mu Ntara y’Iburengerazuba, muri iki gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’ingengo y’imari Ihuriro ryakoze ayo mahugurwa mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Mujyi wa Kigali.
Amahugurwa yo mu Ntara y’Amajyaruguru yabaye ku matariki ya 02 - 03 Werurwe 2024, abera mu cyumba cy’inama cya Hotel LA PALME iri mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 51 kuri 55 bari bateganyijwe; bakaba baturuka mu Mitwe ya Politiki 11 igize Ihuriro, bo mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, buri Mutwe wa Politiki ukaba wari uhagarariwe n’abantu 5.
Amahugurwa yo mu Mujyi wa Kigali yabaye ku matariki ya 09 - 10 Werurwe 2024, abera muri Hotel LEMIGO iri mu Mujyi wa Kigali. Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 32 kuri 33 bari bateganyijwe, bakaba baturuka mu Mitwe ya Politiki 11 igize Ihuriro, bo mu Turere tugize Umujyi wa Kigali, buri Mutwe wa Politiki ukaba wari uhagarariwe n’abantu 3.
Muri aya mahugurwa hatanzwe ibiganiro bikurikira :
Aya mahugurwa yari agamije
Muri rusange amahugurwa yagenze neza, nk’uko yari yarateguwe. Akaba yaritabiriwe n’abantu 320 kuri 330 bari bateganyijwe, bingana na 97%.
Asoza aya mahugurwa, Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro Madamu Mukabasebya Claudette, yasabye abagize Urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire no gukemura impaka mu Mitwe ya Politiki ko mu mikorere yabo ya buri munsi bagomba kugendera ku mategeko, bakaba abanyakuri, ntibabogame, bakarangwa n’imyitwarire iboneye.
Yabasabye kandi kuzasangiza abandi bayoboke ubumenyi bungutse mu mahugurwa.