IHURIRO RYASHYIZEHO ABASENATERI N’ABAVUGIZI BASHYA BARYO

Kuri uyu wa kane, tariki ya 24 Nzeri 2020, muri Hotel LEMIGO iri mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali hateranye inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro, Depite MUNYANGEYO Theogene.

Iyi nama yemeje raporo y’ibikorwa n’iy’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka wa 2019-2020; yemeza kandi raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka wa 2019-2020;

Abagize iyi nama banasuzumye umushinga w’ivugururwa ry’igitabo cy’uburyo bw’imiyoborere n’imicungire y’umutungo by’Ihuriro; itanga umurongo uzitabwaho ku ivugururwa ryacyo; mbere y’uko cyongera gushyikirizwa Inama Rusange kugira ngo icyemeze.

Nyuma y’umwaka hashyizweho Abasenateri babiri aribo Senateri NKUSI Juvenal na Senateri MURANGWA NDANGIZA Hadidja, muri iyi nama, hashyizweho kandi abandi basenateri babiri nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 aribo Madamu MUKAKARANGWA Clotilde na Bwana MUGISHA Alexis. Ibyangombwa byabo bisabwa bikazashyikirizwa Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo rubifateho icyemezo.

Aba basenateri batowe bazasimbura Senateri MUKAKALISA Jeanne na Senateri UYISENGA Charles barangije manda.

Iyi nama kandi yashyizeho abagize Biro y’Ihuriro; ku mwanya w’Umuvugizi, hatowe Senateri UWERA Pélagie uturuka mu Ishyaka PSD; ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije, hatowe Bwana NDAHAYO Jean Berchmas, uturuka mu Ishyaka PPC. Batowe basimbura ku mwana w’Umuvugizi Depite MUNYANGEYO Theogene uturuka mu Ishyaka PL na Madamu MUSANABAGANWA Eugenie uturuka mu Ishyaka PSP ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije.

Back