IHURIRO RYAHUGUYE KOMITE ZISHINZWE GUKUMIRA NO GUKEMURA AMAKIMBIRANE MU MITWE YA POLITIKI, KU RWEGO RW’INTARA N’URW’UMUJYI WA KIGALI

Ihuriro kimwe n’Imitwe ya Politiki irigize, bagendera ku mategeko anyuranye agenga umwuga wa politiki mu Rwanda. Muri yo, twavuga cyane cyane, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki, Amategeko Ngengamikorere y’Ihuriro, Indangamyitwarire y’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro n’abayoboke bayo

Nyuma yo kuvugurura aya Mategeko, Ihuriro ryasanze ari ngombwa ko Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimibirane mu Mitwe ya Politiki, ku rwego rw’Intara n’urw’Umujyi wa Kigali nazo ziganirizwa ku byavuguruwe muri aya mategeko. Izi Komite zirangiza inshingano zazo zishingiye ku mategeko agenga ibikorwa bya Politiki mu Gihugu.

ibi ni ibyagarutsweho mu mahugurwa ya Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu Mitwe ya Politiki, ku rwego rw’intara n’urw’umujyi wa Kigali yateguwe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki; amahugurwa yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 20/11/2020; ibera muri Hotel Lemigo mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Mu ijambo rye, Umuvugizi w’Ihuriro, Senateri UWERA Pelagie wafunguye aya mahugurwa ku mugaragaro, yavuze ko yateguwe hashingiwe ku myanzuro y’amahugurwa yabaye umwaka ushize wa 2019, yahuje abagize Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane ku rwego rw’Igihugu. Icyo gihe hari hasabwe ko hategurwa amahugurwa y’abagize Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane ku rwego rw’Intara n’urw’Umujyi wa kigali. 

Yavuze ko kuganira kuri aya mategeko, bizakomeza gufasha Imitwe ya politiki n’abanyapolitiki kumenya uburenganzira bwabo bwa politiki n’ibyo basabwa kubahiriza, birimo gukomeza guteza imbere ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu, kubaka demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, kugira uruhare mu miyoborere y’Igihugu, no guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda bose.

Ati “Amategeko agenga Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki abasaba kwitwararika cyane, ku birebana n’imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Umutwe wa politiki kuko aba ari umutungo wa rubanda. Imitwe ya politiki isabwa gukora ibaruramari kandi igakora imenyekanisha (Declaration) ku Rwego rw’Umuvunyi mu gihe giteganywa n’amategeko.”

By’umwihariko, ariko, yavuze ko Umutwe wa politiki cyangwa umunyapolitiki batemerewe kwakira impano n’imirage bitanzwe na: abanyamahanga; Leta z’ibindi bihugu; imiryango itari iya Leta; imiryango ishingiye ku myemerere; ndetse n’amasosiyete y’ubucuruzi cyangwa inganda by’abanyamahanga, n’ibigo by’abanyamahanga cyangwa birimo imigabane y’abanyamahanga.

Naho Senateri NKUSI Juvenal, Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu Ihuriro, yashimye abatanze ibiganiro, barimo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rusanzwe rufasha Ihuriro muri gahunda nk’izi zongerera ubushobozi Imitwe ya Politiki, ndetse n’ibiganiro nyunguranabitekerezo bitegurwa ku bufatanye bw’Ihuriro na RGB.

Yashimiye kandi uwayoboreye ibiganiro byatanzwe muri aya mahugurwa, Hon. Rutaremara Tito; nawe avuga ko nyuma yo guhugura Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane ku rwego rw’Igihugu, amahugurwa yabaye umwaka ushize wa 2019, hasabwe ko hategurwa amahugurwa ya Komite zishinzwe gukumira amakimbirane ku rwego rw’Intara n’urw’Umujyi wa Kigali, kugira ngo ziganirizwe ku byahindutse mu mategeko agenga by’umwihariko umwuga wa politiki mu Gihugu cyacu. Ko izo nyandiko zose zishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015. Yibutsa ko nk’uko babibonye hari ingingo zitari nke zavuguruwe mu Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya politiki n’abanyapolitiki ryo mu 2013 ryahinduwe mu 2018, hari kandi Amategeko Ngengamikorere y’Ihuriro yavuguruwe mu 2018, ndetse n’Indangamyitwarire y’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro n’abayoboke bayo, yavuguruwe muri Werurwe 2019.

Avuga ko kuba Ihuriro ryaratumiye abagize Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane ku rwego rw’Intara n’urw’Umujyi wa Kigali, ari ukugira ngo abayobozi n’abayoboke b’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro barusheho gusobanukirwa amategeko agenga Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo. Ati “Mwe mugize izi Komite mufite inshingano zo gufasha kubahiriza amategeko, gukumira amakimbirane no gukemura impaka zavuka mu Mutwe wa Politiki hashingiwe ku mategeko”. Ati “Mwahuguwe kugira ngo murusheho gusobanukirwa ariko kandi, kwiga ni uguhozaho, ndabasaba gukomeza gusoma ingingo zose zikubiye mu Mategeko mwahuguweho, ndetse n’andi Mategeko ashyirwaho”.

Yabasabye kwegera abandi bayoboke bakabahugura ku bikubiye muri aya mategeko yose. Bakamenya uburenganzira bwabo bwa politiki, bakamenya n’ibyo batemerewe muri Politiki.

Yasoje yongera gushimira ibitekerezo byubaka abitabiriye amahugurwa batanze kandi asaba ko hakurikizwa inama bagiriwe kugira ngo Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu Mitwe ya Politiki zirusheho kuzuza neza inshingano zabo.

Back