IHURIRO RYAHUGUYE IMITWE YA POLITIKI KU BURYO BWO KUNOZA IHANAHANA MAKURU MU MUTWE WA POLITIKI
Ihanahana makuru mu Mutwe wa Politiki kimwe no mu zindi nzego, ni igikorwa cy’agaciro gifasha urwego kugera ku ntego zarwo; ibi ni ibyagarutsweho mu nama mahugurwa yateguwe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku buryo bwo kunoza uburyo ihanahana makuru mu Mutwe wa Politiki; amahugurwa yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 30/10/2020; ibera muri Hotel Lemigo mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Umuvugizi w’Ihuriro, Senateri UWERA Pelagie wafunguye aya mahugurwa ku mugaragaro, yavuze ko yateguwe hagamijwe muri rusange kunoza uburyo bw’ihanahana makuru mu Mutwe wa Politiki uri mu Ihuriro
Yavuze ko ihanahana makuru mu Mutwe wa Politiki kimwe no mu zindi nzego, ari igikorwa cy’agaciro gifasha urwego kugera ku ntego zarwo. By’umwihariko Umutwe wa Politiki, ukwiye kugira uburyo buwufasha guhora uganira n’abayoboke bawo, abawushyigikira n’abo wifuza ko bazawutora mu gihe cy’ihiganwa muri politiki. Kugira ngo Umutwe wa Politiki ugire ubutumwa bufatika ugeza ku bayoboke bawo, n’abandi bawushyigikira, ukwiye kuba muri wo ubwabo ufite uburyo bw’ihanahana makuru bunoze (Effective internal communication), kandi abayobozi n’abayoboke bakavugana kenshi ku buzima bw’Umutwe wa Politiki wabo (Permanent dialogue), bityo bikanabafasha kumenya uburyo bategura ibyo bageza ku bandi banyagihugu.
Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro n’abayoboke bayo, Umuvugizi yavuze ko Ihuriro rifatanyije na RGB basanze ari ngombwa ko abayobozi banyuranye mu Mutwe wa Politiki bahugurwa ku buryo bunoze bw’ihanahana makuru mu Mutwe wa Politiki. Aya mahugurwa yatumiwemo, Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Mutwe wa Politiki, Ushinzwe ubukangurambaga, Ukuriye Urugaga rw’Urubyiruko n’Ukuriye Urugaga rw’abagore rushamikiye ku buyobozi bw’Umutwe wa Politiki uri mu Ihuriro.
Agaruka ku byo baganiraho mu mahugurwa, yavuze ko harimo ubumenyi bw’ibanze mu itumanaho, n’imiyoboro y’itumanaho yakwifashishwa mu Mutwe wa Politiki kugira ngo habeho uburyo bunoze bw’ihanahana makuru, ko kandi baganira kandi ku mbogamizi Imitwe ya Politiki ihura nazo, n’ingamba zikwiye gufatwa mu rwego rwo guteza imbere ihanahana makuru mu Mutwe wa Politiki.
Yibukije ko u Rwanda rwiyemeje kugendera kuri demokarasi y’ubwumvikane. Ari yo mpamvu Ihuriro n’Imitwe ya Politiki irigize, bihatira gutoza abayoboke bayo n’abandi banyarwanda gukomeza guteza imbere umuco w’ibiganiro, kujya impaka zubaka no gukemura ibibazo mu bwumvikane. Kugira ngo ibyo bigerweho, ni ngombwa ko abayoboke b’Umutwe wa Politiki n’abayobozi bawo bahora bashyira imbere gukorera mu mucyo, bagahana amakuru, kandi bagakemura ibibazo binyuze mu nzira z’ibiganiro.
Yasoje ashimira RGB yafatanije n’Ihuriro mu gutegura aya mahugurwa, yizeza kuzakomeza ubufatanye n’uru Rwego basangiye inshingano yo kongerera ubushobozi Imitwe ya Politiki, no kuzakomeza gufatanya gutegura andi mahugurwa n’ibiganiro bigamije kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo.
Mu ijambo ry’uhagarariye RGB ryavuzwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango itari iya Leta, Bwana KANGWAGYE Justus, yavuze ko Ihuriro na RGB bafatanya mu bikorwa binyuranye byo kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo.
Yagaragaje ko RGB yishimiye iki gikorwa kuko kiziye igihe, kikaba gifasha Imitwe ya Politiki kunoza uburyo bw’ihanahana makuru, haba mu Mutwe wa Politiki ubwawo, haba no ku bandi bafatanyabikorwa bawo.
Yavuze ko mu igenzura RGB yakoze mu Mitwe ya Politiki, yasanze Imitwe ya Politiki yose ifite aho ikorera hazwi, ko kandi ikora neza. By’umwihariko yashimye ko abagore bafite umubare ushimishije mu myanya y’Ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki, bikaba bigaragaza ko yubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.
Yasoje asaba ko ihanahana makuru mu Mitwe ya Politiki ryakomeza gutera imbere, yizeza ubufatanye hagati y’Ihuriro na RGB mu gukomeza kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo.
Perezidante wa Komisiyo ishinzwe Itumanaho mu Ihuriro Madamu MUTIMUKEYE Nicole wasoje aya mahugurwa, yashimiye abayitabiriye avuga ko guhanahana amakuru mu Mutwe wa Politiki bituma abayobozi n’abayoboke b’Umutwe wa Politiki bahora baganira ku buzima bw’Umutwe wa Politiki, gukemura ibibazo byavuka mu Mutwe wa Politiki no gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu no kugiteza imbere.
Yibukije ko muri iki gihe hari imiyoboro myinshyi yakwifashishwa mu guhana amakuru mu Mutwe wa Politiki, igisabwa ari ukuyikoresha mu buryo bwubaka, hakaba guharanira inyungu rusange z’Abanyarwanda bose. Yavuze ko uretse guhana amakuru mu Mutwe wa Politiki, Imitwe ya Politiki ikwiye no kuganira hagati yayo, ndetse ikanahana amakuru n’abandi bafatanyabikorwa.
Yasoje yibutsa ko, Ihuriro rizakomeza kuzuza inshingano zaryo zo kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki irigize n’abayoboke bayo, anabashimira ko biyemeje kugira ibyo banoza bituma Imbuga za Interineti zabo zivugururwa, zikajyaho amakuru mashya.