IHURIRO RY’IGIHUGU NYUNGURANABITEKEREZO RY’IMITWE YA POLITIKI RYAKURIKIRANYE ITORA RY’ABASENATERI RYO MURI NZERI 2019

Mu rwego rwo gukurikirana itora ry’Abasenateri, ryabaye kuva tariki ya 16 kugeza tariki ya 18 Nzeri 2019, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryohereje Indorerezi zituruka mu Mitwe ya politiki irigize, mu Turere dutandukanye tw’Igihugu gukurikirana uko ibikorwa by’itora byagenze.

Mu itangazo iri Huriro ryamenyesheje abanyamakuru na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, rivuga ko izi Indorerezi z’Ihuriro zakurikiranye itora ry’Abasenateri cumi na babiri (12)  bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, itora ry’Umusenateri umwe (1) uhagarariye Kaminuza n‘Amashuri Makuru bya Leta n’itora ry’Umusenatri umwe (1) uhagarariye Kaminuza n‘Amashuri Makuru byigenga.

Mu butumwa bwahawe izi ndorerezi harimo gukurikirana imyiteguro ikorwa mbere y’itora no gukurikirana ibikorwa by’itora nyirizina birimo no kubarura amajwi.

Mu myiteguro y’amatora, Indorerezi z’Ihuriro:

  • zashimye uburyo ahabereye amatora hari isuku kandi hateguye neza;
  • zabonye ko ibikoresho by’itora byahagereye igihe kandi byari mu mwanya wabyo mbere y’itora nyirizina;
  • zabonye ko ibyumba by’itora n’ubwihugiko byari biteguye neza ndetse n’imiterere yabyo yerekanaga ko utora atora mu ibanga no mu bwisanzure.

Mu matora nyirizina, Indorerezi z’Ihuriro zakurikiranye itora ry’ibyiciro byose by’Abasenateri batorwa ; zabonye 

ko abagize inteko itora batoye mu mucyo no mu bwisanzure hubahirizwa amategeko abigenga. Ikindi ni uko itora ryarangiye mbere y’igihe cyari giteganijwe.

Mu ibarura ry’amajwi, izi ndorerezi zivuga ko ryabaye ku mugaragaro, rikurikiranwa n’abagize inteko itora, abahagarariye abakandida, indorerezi ziturutse mu nzego zinyuranye n’abandi baturage babishatse.

Muri rusange, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki ryashimye ubwitabire bw’abagize Inteko itora, rikaba riboneyeho n’umwanya wo gushima Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’inzego zinyuranye zagize uruhare muri aya matora, agakorwa mu mucyo, mu bwisanzure, ituze n’umutekano.

Back