IHURIRO RIKOMEJE KONGERERA UBUSHOBOZI IMITWE YA POLITIKI IRIGIZE
Kuva tariki ya 11-12 Nzeri 2021, muri gahunda yaryo yo kongerera ubushobozi Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro, muri Hotel Lapalme iri mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, habereye amahugurwa yahuje abanyamabanga b’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku Mutwe wa Politiki uri mu Ihuriro. Aya mahugurwa yahuje abagore 55, baturuka mu Turere twose tugize iyi Ntara, buri Mutwe wa Politiki ukaba wari uhagarariwe n’abagore batanu (5).
Aya mahugurwa yibanze k’Uruhare rw’abagore bo mu Mitwe ya Politiki mu bikorwa bya politiki no mu nzego zifatirwamo ibyemezo. Akaba yari agamije gushishikariza abagore bo mu Mitwe ya Politiki gukomeza kwitabira ibikorwa bya Politiki no guhatanira kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo.
Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuvugizi w’Ihuriro Hon. UWINGABE Solange yavuze ko mu nshingano z’Ihuriro, harimo iyo kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umwuga wa politiki mu Rwanda.
Yavuze kandi ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi abagore b’abayobozi b’urugaga, akazabafasha kugira ubumenyi bukenewe mu rwego rwo kwitinyuka no guharanira kujya mu yindi myanya iteganywa mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa politiki.
Yakomeje avuga ko Igihugu cyacu kimakaje ihame ry’uburinganire nka rimwe mu mahame remezo ateganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015; ndetse ko n’Imitwe ya Politiki isabwa kugira nibura 30% by’abagore mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki.
Yavuze ko kuva muri 2013, ku nkunga ya UNDP, Umufatanyabikorwa w’Ihuriro muri iyi gahunda, hatangijwe gahunda y’amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abagore harimo kubaka no guteza imbere imikorere y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku buyobozi bw’Umutwe wa Politiki; bikaba byaragaragaye ko Imitwe ya Politiki nyuma yo gushyiraho urwego rw’urugaga rw’abagore, imikorere yarwo yarushijeho guha umwanya umugore mu kugira uruhare mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki.
Yasoje avuga ko nyuma y’aya mahugurwa, abanyamabanga b’urugaga rushamikiye ku Mutwe wa Politiki bitabiriye aya mahugurwa, bataha bafite ubumenyi n’ingamba bya ngombwa bibafasha kugera ku nshingano zabo kandi bateze imbere Imitwe ya Politiki yabo.
Ikiganiro cya mbere (1) cyibanze k’Uruhare rw’Umugore mu bikorwa bya Politiki, umugore arashoboye: ibyakozwe, ibiteganyijwe kugerwaho n’ingorane zigihari. Iki kiganiro cyatanzwe na Hon. Mukasine Marie Claire. Mu kiganiro cye yagaragaje ishingiro ry’uruhare rw’umugore mu bikorwa bya Politiki mu Rwanda. Aho yagaragaje ko uruhare rw’umugore muri ibi bikorwa ari uburenganzira bwe bwemejwe ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko mu Rwanda, uruhare rw’umugore mu rwego rwa politiki rwari ruto cyane, rukaba rwaratangiye kugaragara nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Ubushake bw’Abanyarwanda bwo kudaheza abagore mu bikorwa bya Politiki, babugaragaje mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo yaryo ya 10 irebana n’Amahame Remezo u Rwanda rugenderaho, cyane cyane ihame rivuga ko u Rwanda rwiyemeje “kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya Politiki binyuranye, uburinganire bw’abagabo n’abagore n’uko abagore bagira 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo; Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no kugena uburyo bwo kubaka amahirwe angana mu mibereho yabo; gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize”.
Yavuze ko hashingiwe kuri iri hame, hagiyeho amategeko, ingamba n’ibikorwa bigamije guteza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo no kuzamura ubushobozi bw’abagore mu bikorwa byose by’ubuzima bw’Igihugu. Ni muri uru rwego, umubare w’abagore bari mu myanya ifatirwamo ibyemezo wagiye uzamuka ku buryo bushimishije, aho mu Nteko Ishinga Amategeko, abagore bagera kuri 61.3%, naho ba Minisitiri b’abagore bakaba ari 52.3%, kugeza n’ubwo hari Imitwe ya Politiki itatu muri cumi n’umwe (3/11) iyobowe n’abagore.
N’ubwo ibi byose bigenda bigerwaho, Hon. Mukasine yagaragaje ko hakiri ingorane zikibangamira umugore, nk’ihame ry’uburinganire ritarumvikana neza mu banyarwanda bamwe; ubumenyi budahagije ku bagore mu bijyanye na tekiniki n’ikoramabuhanga; gutinya imirimo imwe n’imwe bikigaragara ku bagore bamwe; kwinangira kwa bamwe mu bagabo no kuvunisha abo bashakanye mu mirimo y’urugo, kutaboneza urubyaro, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.
Mu ngamba zo guhangana n’izi nzitizi, harimo gukomeza kubaka ubushobozi bw’abgore binyuze mu ngaga zabo; gukomeza kwigisha no gusobanura neza ihame ry’uburinganire kugira ngo rikomeze kumvikana neza; gushyiraho uburyo bwo gutoza no kumenyereza abagore bakiri bato mu Mitwe ya Politiki(mentorship), n’ibindi.
Ikiganiro cya kabiri (2) cyibanze k’“Uruhare rw’abagore bo mu rugaga rw’Umutwe wa Politiki mu miyoborere mpinduramatwara”, cyatanzwe na Hon. Gakuba Jeanne d’Arc. Mu kiganiro cye yibanze ku nshingano eshatu z’ingenzi zireba umugore w’umuyobozi: umugore nk’umubyeyi, umugore nk’umuyobozi, umugore ugomba gutunganya inshingano z’urugo (spouse).
Yakomeje agaragaza ko imyumvire y’abantu yazamutse ku isi yose, aho bumva ko abagore bagomba kugira uruhare rufatika mu miyoborere, imibereho myiza n’iterambere ry’Igihugu cyabo muri rusange. Mu Rwanda, byumvikanye neza ko kongera kubaka Igihugu, abagore bagombaga kubigiramo uruhare kandi byatanze umusaruro ugaragarira buri wese.
Mu nzitizi zigihari, ni uko ihame ry’uburinganire ritarumvikana neza, ku bagabo n’abagore bamwe. Abagabo bakwiye kurushaho kumva inshingano eshatu z’abagore, kugira banaborohereze mu kuzuzuza.
Ikiganiro cya gatatu (3) cyibanze kuri Politiki yo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Rwanda: ibyagezweho, inzitizi zikigaragara n’ingamba zo kuzikemura. Iki kiganiro cyatanzwe na Madamu Mukandasira Caritas, Umugenzuzi Mukuru Wungirije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igenzura ry’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Iterambere ry’Igihugu. Mu kiganiro cye yagarutse ku nshingano z’Urwego, uburyo ubugenzuzi bukorwa, ibyagezweho mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uburinganire, agaragaza ingorane zigihari n’ingamba Igihugu gifite kugira ngo ibibangamira iri hame biveho.
Mu ngamba, yagaragaje ubushake bwa Politiki, amategeko na gahunda byashyizweho, ndetse n’inzego zishinzwe gukurikirana umunsi ku wundi ishyirwa mu bikorwa ry’iri hame, muri zo hari Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igenzura ry’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO), n’izindi.
Yavuze ko mu rwego rwo gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo, hashyizweho ibigo byakira abahuye n’icyo kibazo hirya no hino mu Gihugu. Ubu hakaba hakora Isange one Stop Centers mirongo ine n’enye (44) zikora amasaha 24/24, hirya no hino mu Gihugu.
Mu ngorane zikigaragara muri uru rwego, ni uko hari abatarumva neza akamaro k’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buzima butandukanye bw’Igihugu. Abagore bamwe na bamwe batamenya amategeko abarengera, abandi bakaba bataragira ubushobozi bwo kwigira ngo bakore imirimo ibinjiriza amafaranga badacungiye ku bagabo gusa.
Usibye ibi biganiro bitatu (3), hatanzwe n’ubuhamya bugaragaza urugendo umugore yanyuzemo mu nzego z’ubuyobozi zifatirwamo ibyemezo, kuva ku rwego rw’ibanze, kugeza ku rwego rwo kuba Umudepite mu nzego Nkuru z’Igihugu. Ubu buhamya bwatanzwe na Hon. MPEMBYEMUNGU Winifrida , wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, ubu akaba ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Hatanzwe kandi nanone ubuhamya bwa rwiyemezamirimo w’umugore witeje imbere, Madamu TWIZERIMANA Bellancilla akaba yarashoye imari nk’umugore mu bintu bitandukanye bimubyarira inyungu.
Aba bombi bagiriye inama aba bagore bari muri aya mahugurwa kudacika intege; kwicisha bugufi; gutinyuka ukumva ko ushoboye; gutega amatwi abo uyobora no kububaha; kujya inama kenshi n’abo muyoborana; kugisha inama no kwemera kugirwa inama; gusabana n’abo mukorana; kuzuza neza inshingano zawe; kuba umuyobozi n’umubyeyi ukabonera abana umwanya wo kubaganiriza, kubitaho no kubagira inama; kwirinda akarengane ako ari kose; gukorera mu mucyo no kwitegura gusobanura ibyo ushinzwe, kudashyira imbere amafaranga, kwirinda ruswa; kwigomwa; kwishyira mu mwanya wundi cyane cyane mu gihe aje akugana agukeneyeho serivisi; kugirira abo mukorana icyizere no kutikunda ngo ushake kwikubira, gufata “risques” mu gihe ari ngombwa; gukunda umurimo no kutita ku biguca intege; kugira amakuru buri gihe; kwigirira icyizere, no gukunda Igihugu. Bavuze ko izi ndangagaciro zose zabafashije, kandi arizo bagenderaho.
Amahugurwa yashojwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana GISAGARA Theoneste, washimye Imitwe ya Politiki, ashima abayitabiriye n’abatanze ibiganiro. Yasabye abahuguwe ko bakwiye gusangiza ubumenyi bungutse abandi bayoboke b’Umutwe wa Politiki. Yashimiye kandi Imitwe ya politiki yohereje aba bagore muri aya mahugurwa, ababwira ko Ihuriro rizakomeza kongerera ubushobozi izi nzego n’izindi zigize Imitwe ya politiki.
Yashoje agaragaza ko umugore w’u Rwanda ashoboye, icyo asabwa ari ugukomeza kwigirira icyizere, ntagamburuzwe n’inzitizi ahura nazo.