HASOJWE ICYICIRO CYA 16 CY’AMASOMO ATANGWA MU ISHURI RY’URUBYIRUKO MU BYA POLITIKI N’IMIYOBORERE / YOUTH POLITICAL LEADERSHIP ACADEMY (YPLA)

Ku cyumweru tariki ya 20 Kamena 202, kuri Hotel La PALME, mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, hasojwe ku mugaragaro icyiciro cya 16 cy’amasomo atangwa mu ishuri ry’urubyiruko mu bya politiki n’imiyoborere / YOUTH POLITICAL LEADERSHIP ACADEMY (YPLA). Aya mahugurwa ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO), agahabwa urubyiruko rutangwa n’Imitwe ya Politiki, ubu hakaba harahuguwe urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uretse amasomo-ngiro ajyanye n’itumanaho (gutegura imbwirwaruhame (Political Speech ), gusubiza ibibazo by’abanyamakuru (Political Interview) no guhanganisha ibitekerezo bya Politiki (Political Debate) yatanzwe imbonankubone, andi masomo yose yatanzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’iyakure (Webex Online training) kubera ibihe bitoroshye isi yose irimo byo guhangana no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID 19.

Mu ijambo rye risoza, Umuvugizi w’Ihuriro Depite UWINGABE Solange yibukije ko iri shuri rya YPLA ryatangiye mu mwaka wa 2010 mu Mujyi wa Kigali; ahateguwe amasomo y’igerageza (Pilot phase), nyuma mu mwaka wa 2011, Inama Rusange y’Ihuriro yemeza ko hategurwa gahunda ihoraho yo kongerera urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki, ubumenyi n’ubushobozi mu bya politiki n’imiyoborere. Nyuma y’iki cyemezo cy’Inama Rusange nibwo hatangiye gutegurwa aya mahugurwa mu Ntara zose.

Avuga ko iri shuri rigamije muri rusange kongerera Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo ubumenyi n’ubushobozi mu bya politiki n’imiyoborere; rikaba rifite intego zikurikira:

  • Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki no kurushishikariza kwitabira umwuga wa politiki kugira ngo ruzavemo abayobozi b’ejo hazaza bashoboye;
  • Gutegura urubyiruko kugira  ngo rwitabire kujya mu  myanya y’ubuyobozi mu Mitwe ya Politiki rubarizwamo no gufasha Imitwe ya Politiki rubarizwamo gutera imbere;
  • Gufasha urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki kugira ubumenyi n’ubushobozi burufasha kugira uruhare rugaragara mu miyoborere myiza n’iterambe by’Igihugu.

Yibukije ko abiga muri iri shuri, ari urubyiruko (abasore n’inkumi) rutangwa n’Imitwe ya Politiki igize Ihuriro, kandi buri Mutwe wa Politiki ukaba wohereza umubare ungana (abantu 4, bagizwe n’abakobwa babiri n’abasore babiri), aho buri cyiciro (promotion) kiba kigizwe n’abanyeshuri 44.

Agaruka ku masomo yigwa muri iri shuri, yavuze ko agaruka ku bumenyi bwibanze muri Politiki, kuko bagomba gusobanukirwa icyo politiki ari cyo aho yavuze ko politiki ari ubuzima rusange bw’Igihugu(imiyoborere, ubukungu, ubuzima, uburezi, umutekano, ibidukikije, ububanyi n’amahanga, ubuhinzi,..). yavuze kandi ko aya masomo yibanda ku ruhare rw’Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki mu iterambere rusange ry’Igihugu, biga kandi uburyo abantu baseruka muri politiki, haba mu gihe cy’ihiganwa (political competition) ndetse no mu gihe cy’ubukangurambaga rusange (political mobilization). Ati “Mwanize kandi uburyo bwo gukumira no gukemura amakimbirane ya Politiki”. By’umwihariko mwaganiriye ku buzima bwa Politiki y’Igihugu cyacu; harimo ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda cyatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge; mubona ikiganiro ku Mahame Remezo u Rwanda rugenderaho, cyatanzwe na SENA y’u Rwanda; mubona n’ikindi ku Kwihangira umurimo no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, cyatanzwe na MINICOM.

Yasoje abashishikariza gukomeza kwiga, bagasoma amasomo yose bize, bagakora ubushakashatsi kugira ngo bagire ubumenyi bwagutse kuri Politiki, iterambere ry’Imitwe ya Politiki, imiyoborere, n’ibindi.

Yabashishikarije by’umwihariko gusoma no kumenya inyandiko zigenga ubuzima bwa Politiki mu gihugu cyacu, ryaba Itegeko Nshinga tugenderaho ubu, ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015; Itegeko ngenga rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki, Icyekerezo cy’u Rwanda mu mwaka wa 2050, n’izindi.

Yashimye abalimu bose bigisha muri iri shuri, n’Inzego za Leta ziritangamo ibiganiro.

Yabifurije amahirwe mu buzima bwa Politiki, kandi abashishikariza gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID 19, kuko cyugarije isi, asaba kubahiriza ingamba zose zishyirwaho n’Inzego zibifitiye ububasha.

Mu gusoza iyi gahunda hatanzwe ICYEMEZO (CERTIFICATE) cy’amahugurwa ku bakurikiye neza aya masomo.

Back