AMAHUGURWA ATANGWA N’IHURIRO MU “ISHURI RYIGISHA IBYA POLITIKI N’IMIYOBORERE” ARI GUTANGWA HAKORESHEJWE IKORANABUHANGA

Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki riri gutanga amasomo agenewe urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya Politiki irigize, rwo mu Ntara y’Amajyaruguru hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya WEBEX, aho abayahabwa bayakurikira bari mu ngo zabo.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana GISAGARA Theoneste yavuze ko ubu buryo bwo kwigisha uru rubyiruko hakoreshejwe ikoranabuhanga ari bwo buryo Ihuriro ryabonye bwo gukomeza gukora aya mahugurwa, mu gihe cy’amezi abiri, mu rwego rwo kwirinda ingorane zaterwa no guhuza abantu imbonankubone muri ibi biHe byo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID 19.

Bwana GISAGARA yashimye Imitwe ya Politiki yatoranije aba basore n’inkumi abasaba gukoresha neza aya mahirwe, bakurikirana n’umurava amasomo n’ibiganiro byateguwe, cyane ko imbaraga zabo zikenewe mu gukomeza kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki. Yabwiye uru rubyiruko kandi ko amasomo bazahabwa agamije kubongerera ubushobozi mu bumenyi rusange mu politiki n’ imiyoborere, abasaba ko yazababera umusemburo mu kwitabira ibikorwa byose bitegurwa n’Imitwe ya politiki baturukamo.


Yagize ati “ Imitwe ya politiki yabatoranije kuko yabonaga muzayigirira akamaro hamwe n’Igihugu; indoto mufite zo kwitabira umwuga wa politiki ni nziza ariko musabwa gukorana umurava mu byo mukora byose kandi mugakunda Iguhugu cyacu.”

Yasoje abizeza ko Ihuriro rizakomeza gukora ibishoboka kugira ngo aya mahugurwa ateguwe bwa mbere hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga azagende neza kandi agirire akamaro abayitabiriye.


Bwana SINDAYIHEBA Fabien, Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho n’Imirimo ya za Komisiyo mu Ihuriro unakurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’iyi Gahunda, yagaragarije uru rubyiruko ibyo basabwa kugira ngo bakurikire neza aya masomo, ibisabwa Ihuriro n’ikigamijwe muri rusange. Aha, yabamenyesheje gahunda igenderwaho mu itangwa ry’aya mahugurwa, imyitwaririre y’uyakurikira, ingeri z’amasomo baziga n’ibikoresho bizahabwa uru rubyiruko kugira ngo bazakurikire neza aya masomo, azatangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya WEBEX. 


Amasomo y’iki cyiciro cya 16, arakurikirwa n’urubyiruko rwatoranyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru. Aho buri Mutwe wa Politiki uhagarariwe n’abantu bane (4) bagizwe n’abasore babiri n’abakobwa babiri. Bose hamwe bakaba ari abantu mirongo ine na bane (44).Aya mahugurwa akaba yaratangiye gutegurwa muri Gashyantare 2010, hakaba hamaze guhugurwa abasore n’inkumi bo mu Mitwe ya politiki iri mu Ihuriro barenga 1,100.

Back