ABAVUGIZI BASHYA BIYEMEJE GUKOMEZA GUTEZA IMBERE UMUCO W’IBIGANIRO BYA POLITIKI

Tariki ya 24 Ukwakira 2019, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yashyizeho abagize Biro y’Ihuriro bashya aribo Depite MUNYANGEYO Théogène uturuka mu Ishyaka PL ku mwanya w’Umuvugizi wasimbuye Hon MUKABUNANI Christine, uturuka mu Mutwe wa Politiki wa PS Imberakuri, ishyiraho kandi Madamu MUSANABAGANWA Eugènie uturuka mu Ishyaka PSP, ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije, asimbuye Hon. MUKAMA Abbas uturuka mu Mutwe wa Politiki wa PDI.

Nyuma yo gushyirwaho, kuwa gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2019 ku Cyicaro cy’Ihuriro, hakozwe ihererekanyabubasha hagati y’abo bavugizi bashya n’Abavugizi bacyuye igihe. Abagize Biro nshya basabwe gukomeza kwita kubyo Biro icyuye igihe itabashije kugeraho, birimo gukomeza gushaka abafatanyabikorwa batera inkunga ibikorwa binyuranye by’Ihuriro, kuvugurura amategeko agenga Ihuriro cyane cyane Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’Icungamutungo by’Ihuriro no gukomeza gushaka uko Ihuriro ryagira inyubako yaryo ryakoreramo ridakodesha.

Muri uyu muhango w’Ihererekanyabubasha, Umuvugizi ucyuye igihe Hon MUKABUNANI Christine yashimye imikoranire yaranze Biro n’abakozi b’Ihuriro, avuga ko inshingano zabo zitagerwaho badakoranye bya hafi n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa. Mu ijambo rye kandi, yabwiye abagize Biro nshya ko mu gihe cya manda yabo bakoze ibikorwa byinshi birimo gutegura no kuyobora Inama Rusange, iza Biro n’iza Komisiyo zihoraho z’Ihuriro, gukurikirana itangwa ry’amahugurwa y’abayoboke b’Imitwe ya Politiki, n’ibindi. Hon MUKABUNANI Christine yashyikirije Biro nshya inyandiko zitandukanye zirimo ibyemezo by’inama z’Inama Rusange z’Ihuriro zateranye kuri manda yabo na Raporo y’ibikorwa mu gihe cya manda yabo kuva bajyaho muri Werurwe 2019.

Abagize Biro bashya bashimye akazi kakozwe n’abo basimbuye, bizeza ko bazakomeza guhanahana amakuru mu nyungu rusange z’Ihuriro. Bijeje kandi ko bazakomeza gukora ibikorwa biteza imbere Ihuriro cyane cyane bashyira imbere inshingano zabo zirimo guteza imbere ibiganiro bya politiki, gukurikirana itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’amahugurwa agenerwa abayoboke b’Imitwe ya politiki.

Back