ABAVUGIZI BASHYA BIYEMEJE GUKOMEZA GUTEGURA IBIGANIRO BYA POLITIKI
Tariki ya 24 Nzeri 2020, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yashyizeho abagize Biro y’Ihuriro bashya aribo Senateri UWERA Pélagie uturuka mu Ishyaka PSD ku mwanya w’Umuvugizi wasimbuye Depite MUNYANGEYO Theogene, uturuka mu Mutwe wa Politiki wa PL, ishyiraho kandi Bwana NDAHAYO Jean Berchmas uturuka mu Ishyaka PPC, ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije, asimbuye Madamu MUSANABAGANWA Eugènie uturuka mu Mutwe wa Politiki wa PSP.
Nyuma yo gushyirwaho, kuwa gatatu tariki ya 30 Nzeri 2020 ku Cyicaro cy’Ihuriro, hakozwe ihererekanyabubasha hagati y’abo bavugizi bashya n’Abavugizi bacyuye igihe. Abagize Biro nshya basabwe gukomeza kwita kubyo Biro icyuye igihe itabashije kugeraho, birimo gukomeza gushaka abafatanyabikorwa batera inkunga ibikorwa binyuranye by’Ihuriro, Gukomeza gutegura ibiganiro bya politiki n’amahugurwa yo kongerera ubushobozi Imitwe ya Politiki, no gukomeza gushaka uko Ihuriro ryagira inyubako yaryo ryakoreramo ridakodesha n’ibindi.
Muri uyu muhango w’Ihererekanyabubasha, Umuvugizi ucyuye igihe Depite MUNYANGEYO Theogene yashimye imikoranire yaranze Biro n’abakozi b’Ihuriro, avuga ko inshingano zabo zitagerwaho badakoranye bya hafi n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa. Mu ijambo rye kandi, yabwiye abagize Biro nshya ko mu gihe cya manda yabo nubwo hari imbogamizi zatewe n’icyorezo cya COVID-19, bakoze ibikorwa byinshi birimo gutegura no kuyobora Inama Rusange, iza Biro, gukurikirana itangwa ry’amahugurwa y’abayoboke b’Imitwe ya Politiki, gukurikirana ivugururwa ry’Igitabo cy’Uburyo b’Imiyoborere n’Icyingamutungo by’Ihuriro n’ibindi. Depite MUNYANGEYO Theogene yashyikirije Biro nshya inyandiko zitandukanye zirimo ibyemezo by’inama z’Inama Rusange z’Ihuriro zateranye kuri manda yabo na Raporo y’ibikorwa bya Biro byagezweho mu gihe cya manda yabo kuva bajyaho mu Kwakira 2019.
Abagize Biro bashya bashimye akazi kakozwe n’abo basimbuye, bizeza ko bazakomeza guhanahana amakuru mu nyungu rusange z’Ihuriro. Bijeje kandi ko bazakomeza gukora ibikorwa biteza imbere Ihuriro cyane cyane bashyira imbere inshingano zabo zirimo guteza imbere ibiganiro bya politiki, gukurikirana itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’amahugurwa agenerwa abayoboke b’Imitwe ya politiki, no gutegura no kuyobora inama z’Inama Rusange z’Ihuriro, iza Biro n’izindi ziri mu nshingano zayo.