Abasore n’inkumi 43 bahawe Icyemezo cy’amahugurwa k’ubuhanga n’ubumenyi mu bya Politiki n’Imiyoborere

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukuboza 2019, ku cyicaro cy’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, habereye umuhango wo gutanga Icyemezo cy’Amahugurwa (Certificate) ku basore n’inkumi 43 baturuka mu Mitwe ya Politiki igize Ihuriro. Aba basore n’inkumi bagize Icyiciro cya 16 cy’abiga mu ishuri ry’urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki bakurikira amasomo k’ubumenyi n’ubuhanga mu bya politiki n’imiyoborere (Youth Political Leadership Academy- YPLA).

Uyu muhango witabiriwe n’Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro Madamu MUSANABAGANWA Eugenie; abahagarariye Imitwe ya Politiki; Perezida wa Komisiyo y’Ihuriro ishinzwe Gahunda, Ibikorwa by’Ihuriro n’Ubufatanye n’izindi Nzego, Depite NYIRAHIRWA Veneranda; uhagarariye abarimu Dr BUCHANAN Ismael; n’abanyeshuri barangije amahugurwa.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana BURASANZWE Oswald, yavuze ko abarangije amahugurwa uyu munsi, ari icyiciro cya 16, cyatangiye amasomo tariki ya 29 Ukwakira 2019, bakaba bamaze amezi atatu (3) biga amasomo anyuranye, ndetse bahabwa n’ibiganiro kuri Politiki na gahunda za Leta.

Yavuze ko bize amasomo anyuranye yabongereye ubumenyi n’ubushobozi mu bya politiki n’imiyoborere. Agaragaza ko uretse kuba barize amasomo arebana n’ubumenyi bwa politiki n’iterambere ry’Umutwe wa Politiki, bize kandi n’amasomo arebana n’imiyoborere myiza, gukumira no gukemura amakimbirane ya politiki, guhigana muri politiki, bakaba kandi barakoze n’imyitozo ihagije yo guseruka, kujya impaka no gutanga ubutumwa bwa politiki. Ikindi, yavuze ko banagize umwanya wo kuganirizwa n’Abayobozi banyuranye ku Mahame Remezo u Rwanda rugenderaho, ateganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015; Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Guhanga umurimo no guteza imbere ibikorerwa iwacu; ndetse banaganirizwa ku Miyoborere y’u Rwanda twifuza.

Yashimiye Imitwe ya Politiki yohereje abahuguwe, anashimira abarangije neza amasomo uko yari ateganyijwe kuko ku banyeshuri 44, harangije 43 barimo ab’igitsina gore 21 n’ab’igitsina gabo 22. Yababwiye ko n’ubwo barangije, bagomba gukomeza kwihugura, bakaba ari amaboko Imitwe ya Politiki yabo yungutse ko kandi basabwa gukomeza kwitwara neza, bakubaha Ubuyobozi n’Inzego z’Imitwe ya Politiki yabo no kugira uruhare mu kubaka Igihugu cyacu muri rusange.

Mu ijambo ry’uhagarariye abanyeshuri barangije mu cyiciro cya 16, Madamazela KALIMPINYA Queen, yashimiye Ihuriro ryateguye iyi gahunda y’amahugurwa, ashimira Imitwe ya Politiki yabohereje guhugurwa, ashimira abarimu babigishije bakabaha ubumenyi, bakanabasangiza k’ubunararibonye bwabo; yashimiye kandi abakozi b’Ihuriro uburyo babafashije gukurikira amasomo yabo. Yijeje Ihuriro n’Imitwe ya Politiki ko ubumenyi bungutse bazabusangiza urundi rubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki baturukamo. Yashimangiye ko urubyiruko rurangije mu cyiciro cya 16 rwiyemeje kurinda u Rwanda, bakazarwanya uwo ari we wese washaka gusubiza u Rwanda n’Abanyarwanda inyumaDr BUCHANAN Ismael, wavuze mu izina ry’abigishije aba banyeshuri, yashimye Ihuriro kuba ryarateguye iyi gahunda y’amasomo ahabwa uru rubyiruko, avuga ko ari amasomo meza afite akamaro kanini ku bayahabwa, kuko uretse ubumenyi rusange bugendanye n’ibyo biga, banahabwa ubumenyi kuri gahunda zinyuranye z’Igihugu, bigatuma  uru rubyiruko rumenya uburyo Igihugu kiyobowe, ibyo gikora n’ibyo gishyize imbere kandi narwo rugomba kubigiramo uruhare. Nk’umwarimu, yashimiye abahuguwe kuko bagaragaza inyota yo gushaka kumenya kandi bakabikora bisanzuye no mu bwubahane. Yagaragaje ko kuba Imitwe ya Politiki ishobora kwicarana ikaganira, ikajya impaka zubaka, ntishwane, noneho bikagera no mu rubyiruko rw’iyo Mitwe ya Politiki, biba hake cyane cyane ku isi. Asanga ubu budasa bw’u Rwanda, bushingiye ku buyobozi bwiza n’amahitamo y’Abanyarwanda yo gukora politiki ishingiye ku bwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu. Yagaragaje ko, nk’abarimu nabo bize byinshi, bashingiye ku bibazo byabazwaga, ibitekerezo n’inama zubaka aba banyeshuri batangaga. Yashoje abasaba kuzakomeza kuba intangarugero mu bikorwa byiza byubaka Igihugu, bakazarushaho kurangwa n’indangagaciro nyarwanda zirimo kugira ikinyabupfura, gukunda Igihugu, gukunda umurimo, n’ubwitange.

Mu ijambo ry’Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro, Madamu MUSANABAGANWA Eugenie, risoza ku mugaragaro amahugurwa y’icyiciro cya 16, yashimiye Imitwe ya Politiki yohereje urubyiruko rwayo kugira ngo ruhugurwe, ashimira abanyeshuri barangije amahugurwa.

Yibukije ko imwe mu nshingano z’Ihuriro, ari ukongerera Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo ubushobozi n’ubumenyi. Akaba ari muri urwo rwego Ihuriro ryashyizeho Gahunda y’amahugurwa agenewe urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki irigize kugira ngo rutozwe Politiki rukiri ruto, rutegurwe kuzavamo abayobozi beza b’Imitwe ya Politiki n’ab’Igihugu muri rusange. Yavuze ko Imitwe ya Politiki ari yo ivamo bamwe mu bayobozi ba Politiki bayobora Igihugu n’Inzego zacyo. Akaba ari yo mpamvu Ihuriro riha agaciro gakomeye gahunda yo gutoza urubyiruko kwitabira ibikorwa bya Politiki, kugira ngo rugire ubumenyi mu bijyanye na Politiki n’ubuyobozi bityo ruzagire uruhare mu miyoborere myiza y’u Rwanda.

Yibukije ko amateka ya politiki y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki bamwe bagize uruhare mu kwigisha urwango, gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyizeho icyerekezo cy’uburyo Politiki ikwiye gukorwa mu gihugu, kugira ngo abanyarwanda bongere kugarurira icyizere Imitwe ya politiki n’abanyapolitiki.

Ihuriro rikaba ryaragiyeho kugira ngo Imitwe ya Politiki, abayobozi, n’abayoboke bayo bagire urubuga rwo kuganiriramo, batekereze ku miyoborere ikwiye, batange umusanzu wabo mu kubaka Igihugu, no guteza Abanyarwanda bose imbere.

Yasobanuye ko kuba baje gushimira abarangije neza amasomo y’icyiciro cya 16, bishingiye ku musaruro mwiza Ihuriro rigenda rigeraho kuva ryashingwa. Agaragaza ko kuva mu mwaka wa 2010, hamaze guhugurwa abasore n’inkumi 1,159 baturuka mu Mitwe ya Politiki 11 iri mu Ihuriro, kandi ihame ry’uburinganire rikaba ryubahirizwa. Akaba ari yo mpamvu ab’igitsina gore bamaze kurangiza muri iri shuri bangana na 49,6% naho ab’igitsina gabo bakaba 50,4%.

Yashoje ashimira buri wese wagize uruhare mu migendekere myiza y’amahugurwa y’icyiciro cya 16, asaba abahuguwe gusangiza abandi ubumenyi bungutse. Yabashishikarije kuzarangwa no guharanira gukomeza kubaka u Rwanda no kuruteza imbere, bakirinda uwo ari we wese wabashuka, ngo abateshe umurongo. 

Back