ABASHINZWE IMBUGA ZA INTERINETI MU MITWE YA POLITIKI BASABWE KUMENYEKANISHA IBIKORWA BYA POLITIKI BAKORA

Kuva tariki ya 12 na 13 Kamena 2021, kuri Hotel La Palisse NYAMATA, habereye amahugurwa ku “Imicungire y’Imbuga za Interineti z’Imitwe ya Politiki n’uburyo zakoreshwa neza mu kumenyekanisha ibikorwa by’Imitwe ya politiki n’iby’Igihugu muri rusange.”

Atangiza aya  mahugurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana GISAGARA Theoneste yabwiye abayitabiriye ko mu nshingano   z’Ihuriro harimo iyo kongerera ubushobozi Imitwe ya Politiki. no kuyishishikariza kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byayo bya buri munsi, akab Muri uru rwego  Ihuriro ryateguye amahugurwa nyongera bushobozi agenewe abashinzwe gucunga imbuga za Interineti z’Imitwe ya Politiki irigize (Web Administrator).

Yibukije ko nyuma y’amahugurwa ku buryo bwo kunoza ihanahana makuru mu Mutwe wa Politiki, amahugurwa yateguwe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yabaye tariki ya 30/10/2020; abayitabiriye bagaragarijwe ko muri rusange, inyinshi mu mbuga za Interineti z’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro, zidashyirwaho amakuru uko bikwiye (ahenshi ugasanga hariho amakuru ya cyera cyane, ahandi nta n’ahari). Abitabiriye ayo mahugurwa bashimangiye ko “Urubuga rwa Interineti rw’Umutwe wa Politiki rukwiye guhora rushyirwaho amakuru mashya y’ibikorwa by’Umutwe wa Politiki n’ibikorwa rusange by’Igihugu,  Umutwe wa Politiki wabona ari ngombwa.

Avuga ko uyu mwanzuro waje gushimangirwa na Komisiyo y’Ihuriro ishinzwe Itumanaho no Kungurana ibitekerezo yasabye ko hategurwa amahugurwa azibanda ku micungire y’imbuga za Interineti (Web administration) bikazafasha Imitwe ya Politiki kugira abantu benshi bashobora gushyira amakuru mashya ku mbuga za Interineti zayo.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yavuze ko Ihuriro ryateguye aya mahugurwa y’iminsi ibiri akaba afite intego rusange yo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abashinzwe gucunga imbuga za Interineti mu Mitwe ya Politiki, kugira ngo bashobore kuzikoresha neza, bazishyiraho amakuru y’ibikorwa by’Umutwe wa Politiki n’amakuru kuri Gahunda z’Igihugu.

Yasoje asaba buri wese gukurikira neza aya mahugurwa akazasozwa buri wese ashobora gufasha Umitwe wa Politiki we, no kugira abayobozi bayo inama ku buryo hanoza Imicungire y’Imbuga za Interineti z’Imitwe ya Politiki, hakajyaho buri gihe amakuru mashya  y’Ibikorwa by’Imitwe ya Politiki n’iby’Igihugu Umutwe wa Politiki wahisemo kumenyekanisha.

Ibiganiro byatanzwe, harimo ikibanze k’ “Ubumenyi bw’ibanze ku rubuga rwa interineti n’imbuga nkoranyambaga, n’amategeko agenga imikoreshereze yazo Rwanda”; cyashishikarizaga abitabiriye amahugurwa gukoresha ikoranabuhanga mu Mitwe ya Politiki ariko hazirikanwa ko hari n’amategeko abigenga. Yibutsa ko gukoresha nabi ikoranabuhanga bishobora kugira ingaruka zitari nziza, harimo n’ibihano. Iki kiganiro cyatanzwe n’Intumwa y’Ikigo RISA, Madamu UJENEZA Elizabeth. Imwe mu nshingano y’Ikigo RISA harimo no guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ikiganiro cya kabiri cyibanze ku “Ibice bigize imbuga za interineti muri rusange n’ibigize imbuga za interineti z’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro n’uburyo byuzuzanya”. Iki kiganiro kikaba ari ryo pfundo ry’aya mahugurwa, kuko ariho hagaragajwe uko ibice by’imbuga za Interneti z’Imitwe ya politiki byuzuzanya, uko bihuzwa n’imbuga nkoranyambaga n’uko bishyirwaho amakuru yanditse, amashusho, amajwi, amafoto. Iki kiganiro cyatanzwe n’Impuguke mu ikoranabuhanga, Bwana Maniraguha Bertrand ari nawe ufite isoko ryo kubika (Web hosting) Urubuga rwa Interneti rw’Ihuriro n’Imbuga z’imwe

Ikiganiro cya gatatu kibanze ku  “Akamaro ko kumenyekanisha ibikorwa by’Imitwe ya Politiki n’iby’Igihugu, hifashishijwe imbuga za interineti n’imbuga nkoranyambaga z’Imitwe ya Politiki. Aho hagaragajwe akamaro ko kumenyekanisha ibikorwa by’Imitwe ya Politiki n’iby’Igihugu muri rusange hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho. Iki kiganiro cyatanzwe n’Umunyapolitiki Hon. Byabarumwanzi Francois, akaba n’impuguke mu by’itangazamakuru, wanagize uruhare mu biganiro bindi byateguwe ku bikorwa byo guhanahana amakuru mu Mitwe ya Politiki. 

Asoza aya mahugurwa, Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro Bwana NGIRUWONSANGA Jean Damascene yavuze ko aya mahugurwa amaze iminsi ibiri yari agamije kubongerera ubushobozi n’ubumenyi bo bashinzwe gucunga imbuga za Interineti mu Mitwe ya Politiki, kugira ngo bajye bashobora kuzikoresha neza, bashyiraho amakuru y’ibikorwa by’Umutwe wa Politiki n’amakuru kuri Gahunda z’Igihugu, kandi aya makuru aba ahari.

Yavuze ko nyuma ya buri kiganiro, byagaragaye ko aya mahugurwa yaje akenewe cyane, ko kandi hari byinshi yongeye kubereka cyane cyane ku gukoresha neza kandi buri gihe imbuga za internet kuko muri iki gihe isi isigaye igengwa n’ikoranabuhanga mu mikorere yayo ya buri munsi. Imitwe ya Politiki, n’Abanyapolitiki nabo bakaba basabwa kugendera ku muvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Yasoje ashimira Ikigo RISA n’abandi batanze ibiganiro, ashimira kandi n’Imitwe ya Politiki yagenye abitabiriye aya mahugurwa,  n’abiyitabiriye umuhate bagaragaje wo gushaka kumenya no kunoza uburyo bwo gucunga imbuga za Interineti zabo.

Yabashishikarije kandi gukomeza kwirinda Icyorezo cya COVID 19, kuko gikomeje gukaza umurego.

Back