ABANYESHURI MURI ZA KAMINUZA ZITANDIKANYE KU ISI BASOBANURIWE URUHARE RW’IHURIRO MU KUBAKA U RWANDA NYUMA YA JENOSIDE

Mu rugendo shuri rwo gusura inzego zitandukanye mu Gihugu, abanyeshuri baturutse muri za Kaminuza zitandukanye ku isi zirimo izo muri Syria, Ubugereki, Singapure, Isiraheli, Leta Zunze Ubumwa z’Amerika, Uburundi n’Urwanda, binyuze mu ishami ryigisha Amategeko (School of Law) muri Kaminuza y’u Rwanda, basuye Ihuriro kuri uyu wa kane tariki ya 04/04/2019, basobanurirwa uruhare rwaryo mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bwana SINDAYIHEBA Fabien, Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho n’Imirimo ya za Komisiyo mu Ihuriro wakiriye aba bashyitsi, yasobanuye uburyo Imitwe ya politiki yariho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize uruhare mu gusenya Igihugu, aho gukora politiki iganisha ku mibereho myiza n’iterambere ry’umuturage; ikimakaza politiki y’ivangura n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Umutwe wa politiki wa RPF Inkotanyi wari utsinze urugamba, ufatanije n’indi Mitwe ya Politiki itaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyizweho politiki nziza yubaka, iharanira inyungu rusange.

Bwana Fabien yabwiye aba banyeshuri ko nyuma yo gutora Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, hashyizweho Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki anabasobanurira imikorere n’imikoranire yaryo n’Imitwe ya Politiki, inshingano zaryo n’ibyo rimaze kugeraho, ababwira kandi uburyo Imitwe ya Politiki iryinjiramo; aho rikura ingengo y’imari n’uburyo ikoreshwa, anababwira uruhare rwaryo mu gukemura impaka zivutse mu Mitwe ya Politiki cyangwa hagati y’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro mu gihe babisabye.

Ku bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro basobanuriwe ko kujya mu Ihuriro ari ubushake, Umutwe wa Politiki ushobora kurijyamo cyangwa nturijyemo. Naho ku bijyanye n’Uruhare rw’Ihuriro mu gukemura impaka, basobanuriwe ko Ihuriro rifite Komisiyo Mbonezabupfura no Gukemura Amakimbirane ikaba ifasha Imitwe ya Politiki gukumira no gukemura amakimbirane, binyuze cyane cyane muri gahunda zo kongerera ubushobozi za komite zo mu Mitwe ya Politiki zishinzwe gukumira, gusesengura no gukemura amakimbirane ya politiki. Yababwiye kandi ko Ihuriro, rishobora gufasha Umutwe wa Politiki ubisabye, gukemura ibibazo uhuye nabyo mu buryo butanyuranyije n’amahame n’inshingano z’Ihuriro. 

Avuga kuri gahunda z’amahugurwa Ihuriro ritegurira Imitwe ya Politiki, yababwiye ko Ihuriro rifite gahunda nyinshi zo kubaka ubushobozi bw’abayoboke b’Imitwe ya Politiki cyane cyane ryibanda ku rubyiruko n’abagore.

Yakomeje ababwira ko Ihuriro ritegura urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki kugira ngo ruzavemo abayobozi beza . Ibi bikaba bikorwa binyuze mu ishuri ryigisha urubyiruko ibya politiki n’ubuyobozi “Youth political Leadership Academy/YPLA”. Abakurikira aya masomo akaba ari abagenwa n’Imitwe ya politiki, batarengeje imyaka mirongo itatu (30) kandi biga cyangwa barangije amashuri makuru/Kaminuza.

Bwana Fabien SINDAYIHEBA avuga k’uruhare rw’Ihuriro mu bikorwa byo gukurikirana imigendekere y’amatora, yababwiye ko, kuva Ihuriro ryajyaho mu mwaka wa 2003, ryagiye rikurikirana imyiteguro y’amatora, amatora ny’iri zina n’uko abaturage bakira ibyayavuyemo.

Aha yababwiye ko Ihuriro rigena indorerezi ijana (100) zitangwa n’Imitwe ya politiki igize Ihuriro zigahabwa ubutumwa n’Ihuriro bwo gukurikirana imigendekere y’amatora hakurikijwe Itegeko rigenga amatora, amabwiriza yashyizweho na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse n’ayihariye atangwa n’Ihuriro arebana n’indorerezi ryohereza.
Yasoje ababwira ko Ihuriro mu ntego zaryo nyamukuru ari uguteza imbere demokarasi ishingiye ku bwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu.

Aba banyeshuri babajije inyungu za politiki Imitwe ya politiki ibonera mu kuba mu Ihuriro. Yababwiye ko, kuba mu Ihuriro, biyifasha kungurana ibitekerezo na bagenzi babo b’abanyapolitiki, bahabonera kandi amakuru anyuranye ku mitegekere y’Igihugu cyane cyane ku Mitwe ya politiki idafite abayihagarariye muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko n’ubwo muri iki gihe Imitwe ya politiki yose ihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko. Mu nama zinyuranye mu Ihuriro, ibitekerezo by’Imitwe ya Politiki bihabwa agaciro bigafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta. Yababwiye ko, uretse kungurana ibitekerezo, Ihuriro ritera inkunga Imitwe ya Politiki mu gutegura amahugurwa ya politiki anyuranye, ari nayo ayifasha mu kugira abayoboke bafite ubumenyi buhagije muri politiki.

Iri tsinda, ryashimye intera u Rwanda rumaze kugeraho mu bwisanzure muri Demokarasi no guha urubuga Imitwe ya Politiki myinshi ikagira uruhare mu miyoborere y’Igihugu, bashima kandi uburyo Ihuriro rigira uruhare rugaragara mu kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki mu rwego rwo kuyifasha gukora politiki ishingiye ku bumenyi n’uruhare rwaryo mu kubaka Igihugu muri rusange.

Back