ABAGIZE KOMITE ZISHINZWE GUKUMIRA NO GUKEMURA AMAKIMBIRANE MU MITWE YA POLITIKI BAGANIRIYE KU BYAVUGURUWE MU MATEGEKO AGENGA IMITWE YA POLITIKI N’ABANYAPOLITIKI
Ku wa gatanu tariki ya 31Gicurasi 2019 kuri Hotel Gorillas/Nyarutarama iri mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, habaye amahugurwa yari agenewe Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu Mitwe ya Politiki iri mu Ihuriro, hamwe n’abafite mu nshingano ibijyanye n’amategeko mu Mitwe ya Politikihagamijwe kurebera hamwe ibyavuguruwe mu mategeko agenga imitwe ya politiki. Afungura aya mahugurwa, Umuvugizi w’Ihuriro, Hon. MUKABUNANI Christine yavuze ko mu nshingano z’Ihuriro habamo no gutegura amahugurwa nyongerabushobozi agenewe abayoboke b’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro kugira ngo barusheho kugira ubumenyi k’umwuga wa politiki biyemeje. Afungura aya mahugurwa, Umuvugizi w’Ihuriro, Hon. MUKABUNANI Christine yavuze ko mu nshingano z’Ihuriro habamo no gutegura amahugurwa nyongerabushobozi agenewe abayoboke b’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro kugira ngo barusheho kugira ubumenyi k’umwuga wa politiki biyemeje.
Avuga kandi ko, Ihuriro kimwe n’Imitwe ya Politiki irigize, bagendera ku mategeko anyuranye agenga umwuga wa politiki mu Rwanda. Muri yo, yavuze cyane cyane, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki, Amategeko Ngengamikorere y’Ihuriro, Indangamyitwarire y’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro n’abayoboke bayo.
Avuga ko rero nyuma yo kuvugurura aya Mategeko, Ihuriro ryasanze ari ngombwa ko Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimibirane mu Mitwe ya Politiki iri mu Ihuriro, kimwe n’abafite mu nshingano ibijyanye n’amategeko mu Mitwe ya Politiki, bahuzwa bakaganirizwa ku ngingo z’ingenzi zavuguruwe, kugira ngo Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu Mitwe ya Politiki zikomeze kurangiza neza inshingano zazo zishingiye ku mategeko agenga ubuzima bwa Politiki mu Gihugu.
Abitabiriye aya mahugurwa bunguranye ibitekerezo ku ngingo z’amategeko zavuguruwe mu Itegeko Ngenga no 10/2013 OL ryo ku wa 11/7/2013 ryahinduwe n’Itegeko Ngenga no 005/2018 OL ryo ku wa 30/8/2018 rigenga Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki, ikiganiro cyayobowe na Dr. Usta KAYITESI, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) afatanije na Hon. KAYIRANGA RWASA Alfred.
Bunguranye kandi ibitekerezo ku bikubiye mu Mategeko Ngengamikorere y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, yavuguruwe mu Ukuboza 2018, ikiganiro cyayobowe na Bwana BURASANZWE Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.
Banungurana ibitekerezo ku bikubiye kandi mu Indangamyitwarire y’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo, yavuguruwe muri Werurwe 2019, ikiganiro cyayobowe na Hon. NKUSI Juvenal, Perezida wa Komisiyo y’Ihuriro Mbonezabupfura no gukemura amakimbirane.
Abitabiriye amahugurwa bifuje ko inzego zishinzwe gukumira no gucyemura amakimbirane mu Mitwe ya politiki zikwiye gushyirwamo abantu b’inyangamugayo bafite ubumenyi, ubushobozi kandi b‘inararibonye mu bya politiki. Banasabye kandi ko inzego zose mu Mutwe wa Politiki, cyane cyane Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu Mutwe wa politiki zigomba gukora ibishoboka zigakumira amakimbirane ataraba, yanaramuka abaye zikayakemura ku gihe, atarakura ngo ateze ibibazo bikomeye;
Ikindi cyasabwe ni ukwihutira guhugura ababandi bagize Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu Mitwe ya Politiki, bagahugurwa ku byahindutse mu mategeko agenga ibikorwa bya Politiki mu Rwanda.
Basaba ko hashyirwaho (aho batari) abagize Komite zishinzwe igenzura ry’Umutungo mu Mutwe wa Politiki bakanagenerwa amahugurwa kugira ngo zijye zirangiza neza inshingano zazo;
Basabye kandi gukomeza kwihatira gusoma inyandiko z’amategeko yose agenga ubuzima bwa Politiki mu Rwanda n’andi mategeko (bati “kwiga ni uguhozaho, kandi ntawe utanga icyo adafite”).
Hon. NKUSI JuvenalPerezida wa Komisiyo Mbonezabupfura no Gukemura Amakimbirane mu Ihuriro
Perezida wa Komisiyo Mbonezabupfura no Gukemura Amakimbirane mu Ihuriro, Hon. NKUSI Juvenal mu ijambo ryo gusoza, yasabye abasoje aya mahugurwa gukomeza kurangwa n’indangagaciro yo gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira z’ibiganiro nk’uburyo bwiza bwo gukumira amakimbirane ya politiki, kubaka ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu. Abizeza ko Ihuriro rizakomeza kubiharanire kuko bidufasha gutera imbere muri politiki no gukemura byinshi mu bibazo twagiye duhura nabyo mu mateka yacu nk’Abanyarwanda.
Yavuze ko aya mahugurwa yatanzwe kugira ngo abayahawe barusheho gusobanukirwa ariko kandi, avuga ko kwiga ari uguhozaho, asaba gukomeza gusoma ingingo zose zikubiye mu Mategeko bahuguweho, ndetse n’andi Mategeko ashyirwaho.
Ikindi ni uko basabwe kwegera abandi bayoboke bakabahugura ku bikubiye muri aya mategeko yose. Bakamenya uburenganzira bwabo bwa politiki, bakamenya n’ibyo batemerewe muri Politiki kuko ikigamijwe ari uko ukora umwuga wa Politikiaba asobanukiwe kandi yubahiriza amategeko yose ashyirwaho, bikazafasha gukomeza kubaka Igihugu kigendera kuri demokarasi ishimgiye ku Mitwe ya Politiki myinshi, guteza imbere imiyoborere myiza, no gukomeza kugira igihugu kigendera ku mategeko (Etat de droit).
Perezida wa Komisiyo yasoje ashimira Intumwa z’Imitwe ya Politiki zitabiriye aya mahugurwa, ashimira abagize Komisiyo y’Ihuriro Mbonezabupfura no gukemura amakimbirane mu Ihuriro bagize uruhare mugutegura aya mahugurwa; anashimira kandi abatanze ibiganiro, barimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rusanzwerufasha muri gahunda nk’izi zongerera ubushobozi Imitwe ya Politiki, ndetse n’ibiganiro nyunguranabitekerezo bitegurwa ku bufatanye bw’Ihuriro na RGB.