Youth Political Leadership Academy
Today's Youth, Tomorrow's Leadership

Icyiciro cya vii cy’amahugurwa ya politiki n’ubuyobozi agenewe urubyiruko ruturuka mu mitwe ya politiki (ypla) cyasojwe

Published on 3-07-2013

Kuwa kane tariki ya 06/06/2013 mu Mujyi wa Kigali no ku cyumweru tariki ya 09/06/2013 mu Ntara y’Amajyaruguru hasojwe ku mugaragaro icyiciro cya 7 cy’amahugurwa atangwa mu ishuri ry’ubumenyi n’ubuhanga mu bya politiki n’ubuyobozi (Youth Political Leadership Academy) ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.

Urubyiruko rukurikirana amasomo ya YPLA mu Ntara y'Amajyaruguru
Urubyiruko rukurikirana amasomo ya YPLA mu Ntara y’Amajyaruguru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana Anicet KAYIGEMA yasabye urubyiruko rurangije muri iki cyiciro kuba umusemburo w’iterambere ry’imitwe ya politiki yabatoranije, haba mu itegurwa ry’inyandiko zisabwa Imitwe ya Politiki, haba mu gutanga amahugurwa agenewe abayoboke bayo, ndetse haba no mu bundi buzima bwa buri munsi bw’Umutwe wa Politiki kuko ubuhanga bavanye muri aya mahugurwa ari umusingi washingirwaho mu guteza imbere Imitwe ya politiki yabohereje.

Urubyiruko rukurikirana amasomo ya YPLA mu Mujyi wa Kigali
Urubyiruko rukurikirana amasomo ya YPLA mu Mujyi wa Kigali

Abanyeshuri bashoje aya mahugurwa ni 80 aho mirongo ine (40) bayakurikiraniraga mu Mugi wa Kigali ku cyicaro cy’Ihuriro, abandi mirongo ine (40) bakaba bayakurikiraniraga mu Ntara y’Amajyaruguru. Iyi gahunda y’Ishuri rigenewe urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki, yatangiye mu w’2010; ikorwa gusa mu Mugi wa Kigali ariko nyuma yo kwibonera akamaro ifitiye urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki hirya no hino mu gihugu, Inama Rusange yemeje ko iba gahunda ihoraho kandi ikorerwa mu Gihugu hose ku Rwego rw’Intara. Ni muri urwo rwego buri Mutwe wa Politiki wohereza abasore babiri n’abari cyangwa abategarugori babiri haba ku bakayakurikiranira mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abo ku rwego rw’Intara bose batarengeje imyaka mirongo itatu n’itanu (35), ngo rwitoze umwuga wa Politiki rwiyemeje kwitabira.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w'Ihuro atanga Fulashi disiki ziriho amasomo n'izindi mfashanyigisho
Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Ihuro atanga Fulashi disiki ziriho amasomo n’izindi mfashanyigisho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro akaba yarashoje ashimira uru rubyiruko umurava bagaragaje mu gukurikira aya mahugurwa, ashimira n’Imitwe ya Politiki yabohereje, anabwira uru rubyiruko ko azarushimira Imitwe ya Politiki yarutoranyije ku buhanga n’umurava rwagaragaje, Yasabye uru rubyiruko gukoresha ubumenyi bavanye muri aya mahugurwa kuko bizagirira akamaro Imitwe yabo ya Politiki n’igihugu muri rusange. Yasoje amenyesha urubyiruko rwakurikiranye aya mahugurwa, ko ruzahabwa impamyabumenyi tariki ya 25/07/2013, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Ihuriro rimaze ritangiye imirimo yaryo.

Mu gusoza kandi icyiciro y’aya mahugurwa, urubyiruko rwakurikiranye amasomo I Musanze rwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ba Radio na Televisiyo y’u Rwanda mu kiganiro cy’urubyiruko gica kuri Televisiyo Rwanda kuwa kane sa moya z’umugoroba (19h00) no kuri Radiyo Rwanda kuwa gatanu sa munani z’umugoroba (14h00). Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “urubyiruko na Politiki”.

Marcel RUTAGARAMA utegura ikiganiro urubyiruko rw'u Rwanda kuri Radiyo Rwanda na Andrew utegura ikiganiro cy'urubyiruko kuri Televiziyo y'u Rwanda
Marcel RUTAGARAMA utegura ikiganiro urubyiruko rw’u Rwanda kuri Radiyo Rwanda na Andrew utegura ikiganiro cy’urubyiruko kuri Televiziyo y’u Rwanda
Useful links
Programs Projects Join us