Accueil Forum

Ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki mu Rwanda  

      

PDC

Ishyaka PDC rigizwe n'ibirango bikurikira:

Abagize inzego n'inshingano
Abagize inzego Inshingano

Ku rwego rw'igihugu


1.Kongere y’Igihugu
2.Biro Politiki
3.Komite Nyobozi

1. Abagize Kongere y’Igihugu


- Abagize Biro Politiki
- Umuyoboke umwe muri buri Karere n’Umujyi
- Kwemeza no guhindura amahame remezo, amategeko agenga Ishyaka n’Amategeko Ngengamikorere yaryo, no kugena Politiki rusange y’Ishyaka;
- Gutora abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka
- Gutanga abakandida b’Ishyaka mu itora rya Perezida wa Repubulika, mu matora y’Abadepite ndetse n’andi matora
- Kugaragaza umurongo w’Ishyaka ku bibazo bifitiye abanyarwanda akamaro;
- Guhindura cyangwa gukuraho bibaye ngombwa ibyemezo byafashwe n’izindi nzego z’Ishyaka;
- Gusesengura imigendekere ya Politiki ya Leta no kuyitangaho ibitekerezo ;
- Gukemura ibibazo bidafite urwego rubishinzwe cyangwa byananiye izindi nzego z’Ishyaka.

Abagize Biro Politiki


- Abagize Komite Nyobozi
- Aba Perezida ba za Komisiyo zihoraho ku rwego rw’Igihugu;
- Abagize Komite z’Intara n’Umujyi wa Kigali
- Abahagarariye PDC mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Guverinoma;
- Abandi banyacyubahiro bagenwa na Komite Nyobozi hakurikijwe imyanya y’ubuyobozi barimo cyangwa ubushobozi bwabo.
- Kugena no guha umurongo ingengabitekerezo y’Ishyaka;
- Kugena Politiki y’ubufatanye bw’Ishyaka PDC n’indi mitwe ya Politiki; yaba iyo mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu;
- Kwemeza amadosiye yo mu rwego rwa Tekiniki atari mu yemezwa na Kongere y’Igihugu;
- Kugena ingano y’umusanzu utangwa n’abayoboke ba PDC ;
- Kwemeza ingengo y’Imari;
- Kwemeza gahunda y’ibikorwa;
- Gukora undi murimo wose ushinzwe na Kongere y’Igihugu.

Abagize Komite Nyobozi


-Perezida
-Visi – Perezida
-Umunyamabanga Mukuru
- Umubitsi Mukuru;
- Abajyanama 3 bashinzwe izi nzego zikurikira:
Ibyerekeye “ Gender” n’imibereho myiza y’abaturage
Ibyerkeye Ubukungu
Ibyerekeye Uburezi, Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Umuco;
Ibyerekeye Politiki, Ubutegetsi n’Amategeko
Ibyerekeye Imibanire n’Imikoranire n’izindi nzego
- Imicungire ya buri munsi y’Ishyaka
- Gushyira mu bikorwa ibyemezo bya Kongerey’Igihugu n’ibya Biro Politiki;
- Gufata ibyemezo no gutanga amabwiriza yihutirwa ku buryo hatategerezwa ko Biro Politiki cyangwa Kongere y’igihugu iterana, ariko nyuma ikabishyikiriza urwego rw’Ishyaka rubifitiye ububasha ngo rubyemeze.- Gufata ibyemezo no gutanga amabwiriza yihutirwa ku buryo hatategerezwa ko Biro Politiki cyangwa Kongere y’igihugu iterana, ariko nyuma ikabishyikiriza urwego rw’Ishyaka rubifitiye ububasha ngo rubyemeze.
- Kugenzura ibikorwa by’Ishyaka igashyikiriza raporo Kongere y’Igihugu na Biro Politiki;
- Guhuza ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’Ishyaka mu itora rya Perezida wa Repuburika no mu matora y’Abadepite ndetse n’abandi.
- Guhagarika by’agateganyo ibyemezo byafashwe n’inzego zo hasi z’Ishyaka igihe binyuranyije n’amategeko agenga Ishyaka , amategeko Ngengamikorere cyangwa inyungu za PDC- Guhagarika by’agateganyo ibyemezo byafashwe n’inzego zo hasi z’Ishyaka igihe binyuranyije n’amategeko agenga Ishyaka , amategeko Ngengamikorere cyangwa inyungu za PDC
- Guha Biro Politiki inama yerekeranye n’ingano y’umusanzu fatizo w’Ishyaka.
- Kwishingira iyubahirizwa ry’ingengabitekerezo na porogaramu by’Ishyaka;
- Gutegura inama za Kongere y’Igihugu na Biro Politiki;
- Gutegura ibyo ibona byahinduka mu mategeko agenga Ishyaka ikabishyikiriza Kongere y’Ighugu kugira ngo ibyemeze
- Gukora umushinga w’ihindura ry’amategeko Ngengamikorere y’Ishyaka.
- Gukurikirana ibikorwa bya za Komisiyo Tekiniki za P.D.C;
- Gutegura umushinga w’Ingengo y’Imari.

Abagize Kongere


- Igizwe n’abayoboke bose bo muri iyo Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali;
- Gutora abagize Komite y’Intara n’Umujyi wa Kigali;
- Gutegura ibyifuzo bisuzumirwa muri Kongere y’Igihugu;
- Gufata ibyemezo bituma Ishyaka rishinga imizi mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Abagize Komite y’Intara


- Perezida, Visi Perezida wa Mbere na Visi Perezida wa kabiri, Umunyamabanga, Umubitsi n’Abajyanama 3
Zisa n’iz’abagize Komite Nyobozi ku rwego rw’Igihugu ariko zo zigakorerwa ku Ntara

Komisiyo zihoraho ku rwego rw'igihugu n'intara


- Komisiyo ya Gender n’ Imibereho myiza y’ Abaturage
- Komisiyo y’Ubukungu
- Komisiyo y’Uburezi, Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Umuco
- Komisiyo ya Politiki, Ubutegetsi n’amategeko
- Komisiyo ishinzwe imibanire n’Imikoranire n’izindi nzego;
- Komisiyo ishinzwe Disipulini

Komisiyo ya “Gender”n’Imibereho myiza y’Abaturage


- Ibyerekeye uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore;
- Ibyerekeye umuryango n’ubwiyongere bw’abaturage;
- Ibyerekeye ubuzima;

Komisiyo ya Politiki, Ubutegetsi n’Amategeko


- Ibyerekeye Politiki, Ubutegetsi n’Imitegekere;
- Ibyerekeye Ubucamanza;
- Ibyerekeye Itangazamakuru;
- Ibyerekeye abantu, ibintu, inshingano
-Umutungo n’izungura;
- Ibyerekeye Umutekano;
- Ibyerekeye Uburenganzira bwa muntu.

Komisiyo y’Ubukungu


- Ibyerekeye Ubucuruzi inganda n’imari;
- Ibyerekeye Ibikorwa remezo
- Ibyerekeye Ubuhinzi n’ubworozi;
- Ibyerekeye Umutungo kamere n’ibidukikije
- Ibyerekeye Ubukerarugendo.

Abagize Kongere


- Igizwe n’abayoboke bose bo muri iyo Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali;
- Gutora abagize Komite y’Intara n’Umujyi wa Kigali;
- Gutegura ibyifuzo bisuzumirwa muri Kongere y’Igihugu;
- Gufata ibyemezo bituma Ishyaka rishinga imizi mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Komisiyo y’Uburezi, Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Umuco


- Ibyerekeye Uburezi;
- Ibyerekeye Imyigishirize;
- Ibyerekeye Ikoranabuhanga;
- Ibyerekeye Ubuhanzi, Ubwanditsi n’Ubushakashatsi
- Ibyerekeye Urubyiruko;
- Ibyerekeye Umuco, Imikino n’Imyidagaduro

Komisiyo y’Imibanire n’imikoranire n’izindi nzego :


- Ibyerekeye Imibanire n’izindi nzego zaba iza Leta cyangwa izitagengwa na Leta;

Komisiyo ya Disipuline


- Gukurikirana ibyerekeye Imyitwarire y’abayoboke mu bikorwa byabo bifitanye isano n’Ishyaka;
- Gukurikiranira hafi uko abayoboke bubahiriza inshingano zabo
- Gutanga inama ku byerekeye ibihano byafatirwa abayoboke bateshutse ku nshingano zabo;