UBUFATANYE N’IZINDI NZEGO
Ihuriro rigenda ryagura ubufatanye n’izindi nzego ndetse no mu rwego rw’ubushobozi, ari byo birifasha kugaragaza uruhare rwaryo rwo kuba urubuga rushimangira demokarasi mu Rwanda. ».
Ubufatanye bwashimangiwe cyane cyane hagati y’Ihuriro na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Urwego rw’Umuvunyi, Imiryango idaharanira inyungu, n’abandi. Ubufatanye n’Ibigo by’ubushakashatsi na za Kaminuza buratera imbere; aha, Ihuriro rikaba rifatanya n’abarimu ba za Kaminuza mu gutegura ibiganiro no gutanga amahugurwa mu bya politiki ku bayoboke b’imitwe ya politiki. Hari nanone abanyeshuri boherezwa n’izo Kaminuza kugira ngo Ihuriro ribafashe mu bushakashatsi bwabo cyane cyane abandika n’abakora ubushakashatsi ku mitwe ya politiki mu Rwanda no ku isi.
Ku byerekeye no gushaka ibyangombwa birifasha kugera ku ntego zaryo, Ihuriro rigenda ribona ibirifasha haba mu rwego rw’abakozi ndetse no mu rwego rw’amikoro:
-
N’ubwo umubare w’abakozi b’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa baryo ari muto, ingeri z’ubumenyi n’uburambe bwabo biruzuzanya. Imiterere y’inzego z’imirimo zaryo iryemerera kwifashisha inzobere rwiyemezamirimo ndetse n’abakozi b’igihe gito kugira ngo rirangize inshingano zaryo;
-
Mu rwego rwo gutegura no kuyobora bimwe mu bikorwa rusange bihuriweho n’imitwe ya Politiki igize Ihuriro, Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro busaba imitwe ya politiki kugena abayihagararira bafasha mu kunoza izo gahunda zihuriweho.
Ku byerekeye ubushobozi mu mikoro, buri mwaka Ihuriro ribona inkunga ya Leta ituruka ku ngengo y’imari isanzwe; iyo nkunga irifasha mu mirimo yaryo ya buri munsi. Muri urwo rwego kandi, Ihuriro rifitanye nanone ubufatanye n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Iburayi/ Union Européenne. Inkunga y’amafaranga uwo muryango uha Ihuriro urifasha muri gahunda z’amahugurwa agenerwa imitwe ya politiki irigize.
