Accueil Forum

Ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki mu Rwanda  

      

ICYEREKEZO N'INGAMBA

« Uburyo bw'ubwumvikane busesuye bwashimangiwe mu Ihuriro mu gihe cy?Inzibacyuho bwemejwe n?Itegeko Ngenga N° 16/2003 ryo ku wa 27 Kamena 2003 rigenga imitwe ya politiki n?abanyapolitiki. Iryo tegeko riha Ihuriro urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku ngingo zinyuranye z?ubuzima bw?Igihugu, haba muri politiki, mu mibereho y?abaturage, mu bukungu n?iterambere rusange. Aha, inshingano y?Ihuriro ni ugutegura ibiganiro mpaka kuri politiki na gahunda by?Igihugu no kugeza imyanzuro ku nzego zibishinzwe kugira ngo ziyifashishe mukuyobora Igihugu.  ».

« Muri iki gihe cyo gushimangira ubwisanzure no gushyira imbere ihiganwa muri politiki cyane cyane igihe cy'amatora, indi nshingano y'Ihuriro ni ukongerera imitwe ya politiki ubushobozi kugira ngo irusheho kumva no gusobanukirwa n'amatwara ayigenga n'inshingano yayo yo kuba urubuga rwigisha politiki ishingiye ku bitekerezo binyuranye no guteza imbere ihame ryo gusangira ubutegetsi. ».

« Uretse mu Itegeko Nshinga, izindi ntego z'Ihuriro zishingiye nanone ku bushake bwa politiki bukubiye mu Cyerekezo cy?u Rwanda mu myaka makumyabiri (Vision 2020), no kuri gahunda y?imivugururire y?inzego z?ubutegetsi bw?Igihugu yatangijwe na politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage. Icyerekezo 2020 cyerekana ishusho y'u Rwanda mu gihe kiri imbere, aho umuryango nyarwanda uzaba wabashije kubaka ubukungu buteza imbere imibereho myiza y?abaturage kandi abenegihugu bose babigizemo uruhare: Inzego za Leta, imitwe ya politiki, abikorera, Imiryango itegamiye kuri Leta, n'abaturage.  ».

Uruhare rw’Imitwe ya politiki n’abanyapolitiki kugira ngo iki cyerekezo kizagerweho rurakenewe mu nzego zose, by’umwihariko kubaka Igihugu kigendera ku mategeko, gihuza kandi kigisha abagituye; umusingi ukaba Inzego z’ubutegesti zumvikanyweho kandi zishingiye kuri politiki ihamye.

Umusanzu utegerejwe ku mitwe ya politiki no ku Ihuriro ari nawo ugomba gufasha mu kugena no gutegura ingamba z’ibikorwa by’Ihuriro, uteye kuburyo bunyuranye: