Accueil Forum

Ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki mu Rwanda  

      

GAHUNDA Y’IBIKORWA N’IBYAGEZWEHO

 Kuva aho Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro butangiriye imirimo yabwo muri Nyakanga 2003, ibikorwa by’Ihuriro byagabanyijwe mu ngamba eshatu z’ingenzi zituma rishobora kugera ku nshingano ryahawe: .

Ni kuri izo ngamba eshatu z’ingenzi, Ihuriro ryashingiyeho ritegura Gahunda y’ibikorwa byaryo bigabanyije muri Porogaramu eshatu z’ingenzi:

Mu rwego rwo kujya inama no kungurana ibitekerezo kuri politiki na Gahunda z’igihugu, bimwe mu byagezweho ni uko hategurwa nibura ikiganiro buri gihembwe. Ingingo ziganirwaho zitoranywa hashingiwe ku kamaro kazo ugereranyije na gahunda zihutirwa cyangwa ibibazo biremereye igihugu, hagashingirwa nanone ku byifuzo byagaragajwe n’imitwe ya politiki. Ingingo zikunze kuganirwaho ni izijyanye ahanini n’imishinga y’amategeko ku mivugururire y’inzego z’imitegekere y’Igihugu; politiki y’ubumwe n’ubwiyunge; imikorere n’imigendekere y’Inkiko Gacaca; imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi ndetse no gukurikirana amatora aba ateganijwe.

Ku byerekeye kongerera imitwe ya politiki n’abanyabanyapolitiki ubushobozi bwo kwiyubaka no kunoza imiyoborere yayo, kuva mu 2004 hateguwe Gahunda y’amahugurwa agenewe cyane cyane abashinzwe amahugurwa n’ubukangurambaga mu mitwe ya politiki. Iyo yaguhanda yashimwe n’imitwe ya politiki n’abayikurikiye, hakaba harahuguwe abantu bagera ku 140 ni ukuvuga hagati y’abantu 15 na 16 muri buri mutwe wa politiki. Andi mahugurwa akorwa ni ajyanye no kunoza Icungamutungo mu mitwe ya politiki. Aya akaba agenerwa abashinzwe icungamutungo mu mitwe ya politiki igize Ihuriro. Amahugurwa yandi ni agenerwa abashinzwe itangazamakuru mu mitwe ya politiki; bahugurwa ku byerekeye Ikoranabuhanga n’itangazabumenyi (ICT).

Ibyagezweho mu rwego rwo guhanahana amakuru, gukurikirana no kuba umuhuza ku bibazo bya politiki hagati y’imitwe ya politiki, biri mu ngeri zitandukanye:

Ihuriro kandi rifite akanyamakuru kitwa”Makuru ki mu Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda”, gasohoka buri kwezi kagashyirwa no k’urubuga rw’Ihuriro (website). Kibanda ku bikorwa by’Ihuriro n’ibyo rihuriyeho n’imitwe ya politiki irigize.