PARTI SOCIAL DEMOCRATE
Ishyaka PSD rigizwe n'ibirango bikurikira:-
Ibendera
-
Intego
- Ubutabera
- Ubwisungane
- Amajyambere
-
IcyicaroKiri i Kigali mu murwa w’u Rwanda, ariko gishobora kwimurirwa ahandi muri Repuburika y’uRwanda.
- Rue : Avenue de la République
Quartier : Matheus
Akarere : Nyarugenge
Umurenge :Rugenge
B.P: 6926 Kigali
Tel: 577452
- Rue : Avenue de la République
| Abagize inzego | Inshingano |
Ku rwego rw'igihugu1.Kongere y’Igihugu 2.Biro Politiki 3.Komite Nyobozi |
|
1.Abagize Kongere y’igihugu- Abagize Biro Politiki - Abagize Komite y’Intara cyangwa y’Umujyi wa Kigali - Abagize Komite ishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayoboke no gukemura impaka ku rwego rw’Igihugu, Intara n’Umujyi wa Kigali |
- Igena Politiki rusange y’Ishyaka; - Yemeza amahame n’imigambi by’Ishyaka; - Ifata ibyemezo byose bya ngombwa kugirango imikorere y’Ishyaka igende neza; - Itora Komite Nyobozi; - Itanga ibitekerezo by’Ishyaka ku bibazo bikomeye by’Igihugu; - Yemeza umukandida w’Ishyaka mu itora rya Perezida wa Repuburika , kimwe n’abakandida b’Ishyaka mu Nteko Ishinga Amategeko |
Abagize Biro Politiki y'igihugu- Abagize Komite Nyobozi n’abayibayemo - Intumwa enye (4) zihagarariye Intara zitorwa na Kongere y’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali; - Ba Minisitiri na ba Sekereteri ba Leta n’ababaye bo b’abayoboke; - Abadepite n’Abasenateri b’abayoboke hamwe n’ababaye mu Nteko Ishinga Amategeko. - Abari cyangwa babaye Abaperefe, Ambasaderi n’Abanyamabanga Bakuru muri za Minisiteri b’abayoboke; - Abari mu rwego rw’Ubunyamabanga bukuru, abayobozi b’ibigo,abakomiseri muri za Komisiyo z’igihugu, abayobozi b’imishinga ; - Ba Perezida na ba Visi Perezida ba Komite z’Intara cyangwa n’Umujyi wa Kigali; - Abayobozi b’Ubuturere b’Abayoboke b’Ishyaka ; abari muri Kaminuza n’andi mashuri makuru afite urwego rwa Kaminuza bafite urwego rwa Porofeseri usanzwe; - Abandi bantu b’ingirakamaro Komite Nyobozi yageza kuri Biro Politiki ikabemeza |
- Ifata ibyemezo mu rwego rw’Igihugu; - Ivugira Ishyaka ku bibazo byose biri mu Gihugu; - Igenzura ikurikizwa rya Politiki y’Ishyaka n’iyubahirizwa ry’ibyemezo bya Kongere y’igihugu; - Ifata ibyemezo igatanga n’amabwiriza byihutirwa , bidashobora gutegereza ko kongere y’igihugu iterana; - Yemeza ingengo y’imari y’Ishyaka kandi ikagenzura uko yubahirijwe; - Itegura inama za Kongere y’ Igihugu. |
Abagize Komite Nyobozi- Perezida - Visi Perzida wa mbere n’uwa kabiri - Umunyamabanga Mukuru n’umwungirije - Abanyamabanga 2 bakuru bungirije - Umubitsi mukuru |
- Bashinzwe ibibazo bikuru bya Politiki, iby’imishyikirano n’inzego Nkuru z’Ubutegetsi n’ibyerekeranye n’ububanyi n’amahanga; - Ibibazo by’amatwara y’Ishyaka n’ibibazo byerekeranye n’imitegekere y’igihugu; - Ibyekeranye n’imibereho myiza y’abaturage n’Iterambere; - Guhuza ibikorwa by’Ishyaka no kugenzura imikorere y’Inzego zose z’Ishyaka; - Ibibazo by’ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo; - Ibibazo by’Urubyiruko; - Gutegura ingengo y’Imari no gukora raporo y’imikoreshereze yayo |
Inzego ku rwego rw'intara- Kongere y’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali - Komite y’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali. |
|
Abagize Kongere y’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali- Igizwe n’Abayoboke nibura 50 batorwa n’abandi bayoboke bo mu Ntara yose cyangwa bo mu Mujyi wa Kigali |
- Gufata ibyemezo ku bibazo byose Ishyaka rihura nabyo mu Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali; - Guha amabwiriza Komite y’Intara cyangwa y’Umujyi wa Kigali no gukurikirana uburyo ashyirwa mu bikorwa ; - Kwemeza gahunda yo kwamamaza Ishyaka no gushaka abayobake mu Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali; - Kwemeza ingengo y’Imali y’Ishyaka mu rwego rw’Intara cyangwa rw’Umujyi wa Kigali. |
Abagize Komite y’Intara n’Umujyi wa Kigali- Perezida, umuhuzabikorwa w’Ishyaka mu Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali ; - Visi – Perezida wungirije Perezida, agashingwa by’umwihariko ibibazo bya Politiki no kwamamaza Ishyaka ; - Umunyamabanga ushinzwe inyandiko z’Ishyaka ; - Umunyamabanga ushinzwe Imari y’Ishyaka ; - Umunyamabanga ushinzwe ubukungu n’Amajyambere ; - Umunyamabanga ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage; - Umunyamabanga ushinzwe umuryango n’Amajyambere y’Abari n’Abategarugori, agomba kuba ari Umutegarugori cyangwa Umwari. - Umunyamabanga ushinzwe Urubyiruko Abagize Inama Ngishwanama yaKomite y’IntaraIgizwe n’abayoboke berekanye umwete wo gukorera Ishyaka, kandi b’inararibonye mu mirimo yabo Komisiyo ziteganijwe- Komisiyo ya Politiki - Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ; - Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage ; - Komisiyo y’itangazamakuru no kwamamaza Ishyaka ; - Komisiyo y’ubukungu n’imari ; - Komisiyo y’uburezi, Siporo n’Umuco ; - Komisiyo y’Ubutabera, Ubumwe n’Ubwiyunge |
- Kuyobora imirimo ya buri munsi y’Ishyaka mu Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali. - Gucunga imikorere y’inzego z’ibanze; - Kogeza no gucengeza amatwara y’Ishyaka mu Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali - Gushyira mu bikorwa ibyemezo n’amabwiriza bya Kongere y’Intara cyangwa y’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zisumbuye; - Kwakira imisanzu; - Gushyikirana n’Ubutegetsi bw’Intara / Umujyi wa Kigali n’abayobozi b’indi mitwe ya Politiki mu Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali; |
