PARTI DU PROGRES ET DE LA CONCORDE
Ishyaka PPC rigizwe n'ibirango bikurikira:-
Ibendera
-
Intego
- Iterambere
- Ubusabane
- Imibereho myiza y'abaturage
-
IcyicaroIcyicaro kiri mu murwa mukuru w’u Rwanda.
- BP:116 Kigali
- BP:116 Kigali
| Abagize inzego | Inshingano |
Ku rwego rw'igihugu1.Kongere y’Ishyaka 2.Biro Politiki y’Ishyaka 3.Komite Nyobozi ku rwego rw’Igihugu 4.Komite Ngishwanama y’Ishyaka P.P.C |
|
1.Abagize Kongere y’Ishyaka- Abagize Biro Politiki - Komite Nyobozi - Komite Ngishwanama - Abadepite n’abasenateri bakomoka mu Ishyaka - Abaminisitiri - Abayobozi bakuru ku rwego rw’Igihugu bakomoka mu Ishyaka PPC - Abayobozi b’Intara n’Uturere bakomoka muri PPC |
- Kwiga no gushyiraho ingamba z’Ishyaka; - Kwiga ku bibazo by’Igihugu - Gutanga umukandida ku matora ya Perezida wa Repuburika ; - Gutora abagize Komite Nyobozi; - Gukuraho abagize Komite Nyobozi; - Kwiga no guhindura Amategeko Ngenga y’Ishyaka; - Ishobora gusesa Ishyaka ; - Gufata icyemezo cyo kwimura icyicaro cy’Ishyaka. |
Abagize Biro Politiki- Komite Nyobozi - Abahagarariye Komisiyo uko ari eshanu mu rwego rw’Igihugu - Abantu 4 bahagarariye Federation z’Intara n’Umujyi wa Kigali - Abaminisitiri, Abasekereteri ba Leta, abasenateri, abadepite, abakuru b’Intara n’abayobozi b’Uturere bakomoka mu Ishyaka PPC |
- Nirwo rwego ruyobora Ishyaka ; - Niyo ishyira mu bikorwa ibyemezo bya Kongere; - Yakira abinjira muri Biro Politiki; |
Abagize Komite Nyobozi- Perezida - Visi Perzida wa mbere n’uwa kabiri - Umunyamabanga Mukuru n’umwungirije - Umubitsi n’umubitsi wungirije |
- Kuyobora Ishyaka no kurihagararira mu gihugu no mu mahanga - Gushyira umukono ku nyandiko z’Ishyaka - Gutumiza no kuyobora inama z’Ishyaka - Gukurikiranira hafi imikoreshereze y’umutungo - Gushyira mu bikorwa gahunda y’Ishyaka - Gutegura no gukora inyandiko mvugo z’inama - Gukurikira ibikorwa by’Ishyaka ukabikorera raporo - Kubika inyandiko z’Ishyaka - Gushyira abakozi mu myanya - Gutegura umushinga w’ingengo y’imari - Kwita ku mutungo w’Ishyaka no gushakisha aho uva - Gukora ibarura mutungo no kubika impapuro zijyanye naryo - Gukora raporo y’imikoreshereze y’imari. |
Abagize Komite Ngishwanama (Concertation)- Abagize Komite ya Disipulini - Uhagarariye Komisiyo y’amatora - Abantu b’inararibonye bari mu nzego za Leta bazwiho ubumenyi bwagirira Ishyaka akamaro n’abayobozi b’icyubahiro b’Ishyaka. |
- Ishinzwe kwiga kuri raporo za Komisiyo - Gushyikiriza Komite Nyobozi ibyemezo byafashwe. |
