Accueil Forum

Forum de Concertation des Formations Politiques au Rwanda    

      

PARTI LIBERAL

Ishyaka PL rigizwe n'ibirango bikurikira:

  • Ibendera
  • Intego
    • Ukwishyira Ukizana
    • Ubutabera
    • Amajyambere
Abagize inzego n'inshingano
Abagize inzego Inshingano

Ku rwego rw'igihugu


-Kongere y’Igihugu y’Ishyaka
-Inama y’Igihugu y’Ishyaka
-Komite Nyobozi y’Ishyaka
-Kwemeza amahame shingiro y’Ishyaka
-Guhindura no kwemeza sitati;
-Gutanga umukandida w’Ishyaka wo gutorerwa kuba Perezida wa Repuburika;
-Kwemeza raporo y’Inama y’igihugu y’Ishyaka
-Kwemeza burundu ibyemezo by’inzego z’Ishyaka ku rwego rw’Igihugu;
-Gukemura ikibazo cyose kirebana n’ubuzima bw’Ishyaka;

Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka PL:


1.Abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka ku rwego rw’igihugu
2.Abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali
3.Abandi bagize biro za Komisiyo zihoraho z’Ishyaka ku rwego rw’Igihugu; batari muri Komite Nyobozi y’Ishyaka
4.Abakuru b’Intara / Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bakomoka mu Ishyaka
5.Abayoboke bari mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali b’ Ishyaka;
6.Babiri bahagarariye urubyiruko mu rwego rw’Igihugu rw’Ishyaka;
7.Babiri bahagarariye abagore mu rwego rw’Igihugu rw’Ishyaka
8.Uwahoze ari Perezida w’Ishyaka iyo yitwaye neza , byemejwe n’Inama y’Igihugu y’Ishyaka;
9.Abamandateri Politike bakomoka mu Ishyaka;
10.Abahoze ari abamandateri politiki b’Ishyaka iyo bitwaye neza, byemejwe n’Inama y’igihugu y’Ishyaka.
a)Kugena Politiki rusange y’Ishyaka
b)Kwemeza abakandida biyamamariza kujya muri Biro ya Komite Nyobozi y’Ishyaka;
c)Kureba ibyo ishyaka rimaze kugeraho no kubitangira raporo muri Kongere
d)Gufata ibyemezo byose byagirira Ishyaka akamaro;
e)Gushyiraho Komisiyo zihoraho z’Ishyaka no gutora abaziyobora;
f)Bitanyuranije n’amategeko , kwemeza Amategeko Ngengamikorere y’Ishyaka na sitati zigenga abakozi baryo;
g)Gukurikirana Politiki rusange y’igihugu
h)Kugenzura imikorere y’inzego z’Ishyaka ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali
i)Kwemeza abakandida biyamamariza ubudepite
j)Gutegura iyamamaza ry’abakandida b’Ishyaka ku nzego zitandukanye z’Igihugu;
k)Kwemeza umusanzu buri muyoboke agomba gutanga;
l)Kwemeza abayoboke b’Icyubahiro b’Ishyaka.

Abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka PL


a)Abagize Biro ya Komite Nyobozi y’Ishyaka;
b)Aba perezida ba Komite Nyobozi b’Ishyaka ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali;
c)Aba Perezida ba za Komisiyo zihoraho z’Ishyaka ku rwego rw’igihugu;
d)Perezida cyangwa uwahoze ari Perezida w’Itsinda ry’Abadepite b’Ishyaka mu Nteko Ishinga Amategeko iyo yitwaye neza ; byemejwe n’Inama y’Igihugu y’Ishyaka;

e)Uwahoze ari Perezida w’Ishyaka iyo yitwaye neza byemejwe n’Inama y’Igihugu y’Ishyaka.

Komisiyo zihoraho ku rwego rw'igihugu


- Komisiyo Politiki
- Komisiyo ishinzwe imikorere n’igenzura by’Ishyaka;
- Komisiyo ishinzwe iby’amategeko n’uburenganzira bwa muntu;
- Komisiyo y’iterambere mu by’ubukungu;
- Komisiyo y’imibereho myiza y’Abaturage;
- Komisiyo y’ubuhinzi n’ibidukikije;
- Komisiyo y’uburezi ubushakashatsi,ikoranabuhanga na I.C.T
- Komisiyo yo Kunga no gukemura impaka;
- Komisiyo y’ibikorwa remezo;
- Komisiyo ishinzwe kwibuka, Kurwanya jenoside n’ingaruka zayo;
- Komisiyo y’ishoramari no guteza imbere abikorera ku giti cyabo;
- Komisiyo y’Umuco, Urubyiriko na Siporo;
- Komisiyo ya Gender.
a) Gutegura ingengo y’imari y’Ishyaka;
b) Guhuza ibikorwa by’Ishyaka;
c) Gutoranya abakandida bashyirwa mu myanya itandukanye;
d) Gutegura inama y’Igihugu na Kongere y’Igihugu by’Ishyaka;
e) Gushyira mu bikorwa ibyemezo bya Kongere n’iby’Inama y’Igihugu by’Ishyaka;
f) Gutegura Porogaramu Politiki y’Ishyaka;
g) Gukora raporo y’ibikorwa n’imari by’Ishyaka ishyikirizwa Inama y’Igihugu na Kongere by’Ishyaka;
h) Kubahiriza no kubahirisha gahunda y’Ishyaka;
i) Kwiga ibibazo by’Ishyaka ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali;
j) Gukurikirana imibanire y’Ishyaka n’Inzego z’ubutegetsi bwa Leta;
k) Kwiga uburyo Amategeko Ngengamikorere y’Ishyaka na sitati zigenga abakozi baryo byanononsorwa mbere y’uko bishyikirizwa inama y’igihugu y’Ishyaka;
l) Gushyira mu bikorwa ibyemezo n’Ibyifuzo byatanzwe na Kongere n’Inama y’Igihugu by’Ishyaka;
m) Gutegura Inama ya Kongere n’Inama y’Igihugu by’Ishyaka.

Ku rwego rw'intara/umujyi wa Kigali


a.Inama Rusange y’Ishyaka ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali.
b.Komite Nyobozi y’Ishyaka ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali.

•Abagize Inama Rusange y’Ishyaka ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali


a)Abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali
b)Abayoboke b’Ishyaka bari muri za Komite Nyobozi z’Imirenge;
c)Abayoboke b’Ishyaka bari mu nzego z’ubuyobozi z’utunama tw’Ishyaka ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali.
d)Abayoboke b’Ishyaka bari mu Nama Njyanama z’Uturere n’Imijyi mu Ntara / Umujyi wa Kigali
e)Abamandateri politiki b’abayoboke bakomoka muri iyo Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali.

Abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka ku rwego rw’Intara n’Urw’Umujyi wa Kigali


a) Perezida
b) Visi Perezida wa mbere n’uwa kabiri
c) Umwanditsi
a)Gutora abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali;
b)Gusuzuma ibibazo byose bireba imibereho y’Ishyaka mu Ntara / Umujyi wa Kigali.
c)Gufata ibyemezo , gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo byatuma Ishyaka rigenda neza;
d)Kwemeza raporo y’umwaka n’ibyakozwe n’Ishyaka mu Ntara / Umujyi wa Kigali;
e)Gukora indi mirimo yose yasabwa n’inama y’Igihugu y’Ishyaka
f)Gushyira mu bikorwa amabwiriza y’inzego zisumbuye
g)Kugira inama inzego zisumbuye kuri Politiki ikwiye gukurikizwa
h)Kubahiriza amahame shingiro y’Ishyaka mu Ntara / Umujyi wa Kigali
i)Guhuza ibikorwa byose by’Ishyaka mu Ntara n’Umujyi wa Kigali;
j)Gukora no koherereza Komite Nyobozi ku rwego rw’igihugu raporo y’ibyakozwe n’Ishyaka mu Ntara / Umujyi wa Kigali;
k)Gutegura no gushyira mu bikorwa iyamamaza ry’abakandida b’Ishyaka;
l)Gukora indi mirimo yasabwa n’inzego zisumbuye z’Ishyaka.