Accueil Forum

Consultative Forum of Politicals Organisations in Rwanda   

      

SOCIAL DEMOCRATIC PARTY- PSD

Ishyaka PSD rigizwe n'ibirango bikurikira:

Abagize inzego n'inshingano
Abagize inzego Inshingano

Ku rwego rw'igihugu


1.Kongere y’Igihugu
2.Biro Politiki
3.Komite Nyobozi

1.Abagize Kongere y’igihugu


- Abagize Biro Politiki
- Abagize Komite y’Intara cyangwa y’Umujyi wa Kigali
- Abagize Komite ishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayoboke no gukemura impaka ku rwego rw’Igihugu, Intara n’Umujyi wa Kigali
- Igena Politiki rusange y’Ishyaka;
- Yemeza amahame n’imigambi by’Ishyaka;
- Ifata ibyemezo byose bya ngombwa kugirango imikorere y’Ishyaka igende neza;
- Itora Komite Nyobozi;
- Itanga ibitekerezo by’Ishyaka ku bibazo bikomeye by’Igihugu;
- Yemeza umukandida w’Ishyaka mu itora rya Perezida wa Repuburika , kimwe n’abakandida b’Ishyaka mu Nteko Ishinga Amategeko

Abagize Biro Politiki y'igihugu


- Abagize Komite Nyobozi n’abayibayemo
- Intumwa enye (4) zihagarariye Intara zitorwa na Kongere y’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali;
- Ba Minisitiri na ba Sekereteri ba Leta n’ababaye bo b’abayoboke;
- Abadepite n’Abasenateri b’abayoboke hamwe n’ababaye mu Nteko Ishinga Amategeko.
- Abari cyangwa babaye Abaperefe, Ambasaderi n’Abanyamabanga Bakuru muri za Minisiteri b’abayoboke;
- Abari mu rwego rw’Ubunyamabanga bukuru, abayobozi b’ibigo,abakomiseri muri za Komisiyo z’igihugu, abayobozi b’imishinga ;
- Ba Perezida na ba Visi Perezida ba Komite z’Intara cyangwa n’Umujyi wa Kigali;
- Abayobozi b’Ubuturere b’Abayoboke b’Ishyaka ; abari muri Kaminuza n’andi mashuri makuru afite urwego rwa Kaminuza bafite urwego rwa Porofeseri usanzwe;
- Abandi bantu b’ingirakamaro Komite Nyobozi yageza kuri Biro Politiki ikabemeza
- Ifata ibyemezo mu rwego rw’Igihugu;
- Ivugira Ishyaka ku bibazo byose biri mu Gihugu;
- Igenzura ikurikizwa rya Politiki y’Ishyaka n’iyubahirizwa ry’ibyemezo bya Kongere y’igihugu;
- Ifata ibyemezo igatanga n’amabwiriza byihutirwa , bidashobora gutegereza ko kongere y’igihugu iterana;
- Yemeza ingengo y’imari y’Ishyaka kandi ikagenzura uko yubahirijwe;
- Itegura inama za Kongere y’ Igihugu.

Abagize Komite Nyobozi


- Perezida
- Visi Perzida wa mbere n’uwa kabiri
- Umunyamabanga Mukuru n’umwungirije
- Abanyamabanga 2 bakuru bungirije
- Umubitsi mukuru
- Bashinzwe ibibazo bikuru bya Politiki, iby’imishyikirano n’inzego Nkuru z’Ubutegetsi n’ibyerekeranye n’ububanyi n’amahanga;
- Ibibazo by’amatwara y’Ishyaka n’ibibazo byerekeranye n’imitegekere y’igihugu;
- Ibyekeranye n’imibereho myiza y’abaturage n’Iterambere;
- Guhuza ibikorwa by’Ishyaka no kugenzura imikorere y’Inzego zose z’Ishyaka;
- Ibibazo by’ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo;
- Ibibazo by’Urubyiruko;
- Gutegura ingengo y’Imari no gukora raporo y’imikoreshereze yayo

Inzego ku rwego rw'intara


- Kongere y’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali
- Komite y’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali.


Abagize Kongere y’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali


- Igizwe n’Abayoboke nibura 50 batorwa n’abandi bayoboke bo mu Ntara yose cyangwa bo mu Mujyi wa Kigali
- Gufata ibyemezo ku bibazo byose Ishyaka rihura nabyo mu Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali;
- Guha amabwiriza Komite y’Intara cyangwa y’Umujyi wa Kigali no gukurikirana uburyo ashyirwa mu bikorwa ;
- Kwemeza gahunda yo kwamamaza Ishyaka no gushaka abayobake mu Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali;
- Kwemeza ingengo y’Imali y’Ishyaka mu rwego rw’Intara cyangwa rw’Umujyi wa Kigali.

Abagize Komite y’Intara n’Umujyi wa Kigali


- Perezida, umuhuzabikorwa w’Ishyaka mu Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali ;
- Visi – Perezida wungirije Perezida, agashingwa by’umwihariko ibibazo bya Politiki no kwamamaza Ishyaka ;
- Umunyamabanga ushinzwe inyandiko z’Ishyaka ;
- Umunyamabanga ushinzwe Imari y’Ishyaka ;
- Umunyamabanga ushinzwe ubukungu n’Amajyambere ;
- Umunyamabanga ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage;
- Umunyamabanga ushinzwe umuryango n’Amajyambere y’Abari n’Abategarugori, agomba kuba ari Umutegarugori cyangwa Umwari.
- Umunyamabanga ushinzwe Urubyiruko

Abagize Inama Ngishwanama yaKomite y’Intara


Igizwe n’abayoboke berekanye umwete wo gukorera Ishyaka, kandi b’inararibonye mu mirimo yabo

Komisiyo ziteganijwe


- Komisiyo ya Politiki
- Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ;
- Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage ;
- Komisiyo y’itangazamakuru no kwamamaza Ishyaka ;
- Komisiyo y’ubukungu n’imari ;
- Komisiyo y’uburezi, Siporo n’Umuco ;
- Komisiyo y’Ubutabera, Ubumwe n’Ubwiyunge
- Kuyobora imirimo ya buri munsi y’Ishyaka mu Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali.
- Gucunga imikorere y’inzego z’ibanze;
- Kogeza no gucengeza amatwara y’Ishyaka mu Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali
- Gushyira mu bikorwa ibyemezo n’amabwiriza bya Kongere y’Intara cyangwa y’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zisumbuye;
- Kwakira imisanzu;
- Gushyikirana n’Ubutegetsi bw’Intara / Umujyi wa Kigali n’abayobozi b’indi mitwe ya Politiki mu Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali;