IDEAL DEMOCRATIC PARTY- PDI
Ishyaka PDI rigizwe n'ibirango bikurikira:-
Ibendera
-
Intego
- Ubumwe
- Amahoro
- Amajyambere
-
IcyicaroIkicaro kiri mu murwa mukuru w’u Rwanda, gishobora kwimurirwa ahandi mu Rwanda byemejwe n’Inteko Nkuru y’Igihugu
- B.P 3705 Kigali
E-mail: pdirwanda @yahoo.fr
- B.P 3705 Kigali
| Abagize inzego | Inshingano |
Ku rwego rw'igihugu1.Inteko Nkuru 2.Biro Politiki 3.Komite Nyobozi 4.Ubunyamabanga Bukuru 5.Ubunyamabanga ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali. |
-Gutanga urugero rwiza mu guharanira demukarasi n’inyungu rusange z’Igihugu hazirikanwa cyane cyane Uburinganire ,Amahoro n’Amajyambere. |
Abagize Inteko Nkuru-Igizwe n’abantu bahagarariye buri Ntara n’Umujyi wa Kigali; -Abagize Komite Nyobozi -Abadepite, Abasenateri, Abaminisitiri, Abakuru b’Intara / Umujyi wa Kigali , Abakuru b’Uturere/ Imijyi ndetse n’abandi bayobozi bari mu yindi myanya bakomoka mu Ishyaka |
-Kwemeza, kuzuza no guhindura Amahame Remezo n’Amategeko agenga Ishyaka; - Gutanga umurongo wa Politiki ndetse n’ingamba zigomba gukoreshwa mu kugera ku ntego z’Ishyaka , ishingiye ku byifuzo by’abayoboke - Gutora abagize Komite Nyobozi; - Gutanga umukandida ku myanya ya Politiki itorerwa; - Kwemeza ingengo y’imari na raporo y’ibikorwa bya buri mwaka by’ishyaka; - Gufata ibyemezo ku bindi bibazo mu buryo buteganijwe n’iri tegeko cyangwa mu Itegeko Ngengamikorere; - Gutanga umurongo Biro Politiki ishingiraho mu kugira ubufatanye n’ubutwererane bw’Ishyaka n’indi mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda cyangwa iyo mu bindi bihugu bihuje amatwara ya Politiki hagamijwe cyane cyane inyungu z’Ishyaka. |
Biro Politiki igizwe na-Perezida -Visi – Politiki -Umunyamabanga Mukuru -Umunyamabanga Mukuru wungirije -Abantu 2 baturuka muri buri Ntara n’umugi wa Kigali, n’abayoboke ba P.D.I bari mu nzego za politiki za Leta bagenwa na Biro Politiki y’Ishyaka -Gusezerera umuyoboke mu Ishyaka ishingiye kuri raporo ya Komisiyo ishinzwe Disipulini; -Kwemeza gahunda y’ibikorwa by’Ubunyamabanga Bukuru; -N’ibindi byose yasabwa n’Inteko Nkuru y’Ishyaka. |
-Gutegura Inama y’Inteko Nkuru - Kwubahiriza ibyemezo by’inama y’Inteko Nkuru; - Guha amabwiriza Komite Nyobozi ku byakorwa kugirango Ishyaka rigere ku nshingano zaryo, ayo mabwiriza ntagomba kunyuranya n’amategeko ndetse n’umurongo wa Politiki w’Ishyaka - Kugenzura ibikorwa by’ubunyamabanga Bukuru bw’Ishyaka. |
Abagize Komite Nyobozi-Perezida -Visi – Perezida -Umunyamabanga Mukuru -Umunyamabanga Mukuru Wungirije -Ba Perezida ba za Komisiyo zihoraho muri Biro Politiki, na Perezida wa Komisiyo ishinzwe Disipulini |
- Guha ubunyamabanga Bukuru amabwiriza abufasha kubahiriza ibyemezo by’inzego Nkuru z’Ishyaka - Gushyira no kuvana ku murimo abakozi b’Ishyaka mu buryo buteganywa n’amategeko ngengamikorere; - Gutegura inama y’Inteko Nkuru n’iya Biro Politiki; - Kugenzura ibikorwa by’ubunyamabanga Bukuru bw’Ishyaka. |
Ubunyamabanga bw’Ishyaka ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali-Intumwa z’iyo Ntara / Umujyi wa Kigali mu Nteko Nkuru -Bitoramo umuhuzabikorwa w’Ishyaka ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali, umwungirije n’Umunyamabanga. |
- Gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Ubunyamabanga Bukuru - Guserukira Ishyaka ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali; - Guhuza ibikorwa by’Ishyaka bikorerwa ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali; - Kuyobora imirimo ya buri munsi y’Ishyaka ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali. - Guha ubunyamabanga Bukuru bw’Ishyaka raporo y’ibikorwa nibura inshuro imwe buri kwezi; - Kwemerera umuntu kuba umuyoboke w’Ishyaka |
