CENTRIST DEMOCRATIC PARTY- PDC
Ishyaka PDC rigizwe n'ibirango bikurikira:-
Ibendera
-
Intego
- Ubuvandimwe
- Umurimo
- Ubutabera
-
IcyicaroPDC ifite icyicaro ku Kacyiru, Boulevard Umuganda Immeuble “ Petit Merdien”(en face de l’Hôtel UMUBANO)
- B.P : 2348 Kigali
- B.P : 2348 Kigali
| Abagize inzego | Inshingano |
Ku rwego rw'igihugu1.Kongere y’Igihugu 2.Biro Politiki 3.Komite Nyobozi |
|
1. Abagize Kongere y’Igihugu- Abagize Biro Politiki - Umuyoboke umwe muri buri Karere n’Umujyi |
- Kwemeza no guhindura amahame remezo, amategeko agenga Ishyaka n’Amategeko Ngengamikorere yaryo, no kugena Politiki rusange y’Ishyaka; - Gutora abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka - Gutanga abakandida b’Ishyaka mu itora rya Perezida wa Repubulika, mu matora y’Abadepite ndetse n’andi matora - Kugaragaza umurongo w’Ishyaka ku bibazo bifitiye abanyarwanda akamaro; - Guhindura cyangwa gukuraho bibaye ngombwa ibyemezo byafashwe n’izindi nzego z’Ishyaka; - Gusesengura imigendekere ya Politiki ya Leta no kuyitangaho ibitekerezo ; - Gukemura ibibazo bidafite urwego rubishinzwe cyangwa byananiye izindi nzego z’Ishyaka. |
Abagize Biro Politiki- Abagize Komite Nyobozi - Aba Perezida ba za Komisiyo zihoraho ku rwego rw’Igihugu; - Abagize Komite z’Intara n’Umujyi wa Kigali - Abahagarariye PDC mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Guverinoma; - Abandi banyacyubahiro bagenwa na Komite Nyobozi hakurikijwe imyanya y’ubuyobozi barimo cyangwa ubushobozi bwabo. |
- Kugena no guha umurongo ingengabitekerezo y’Ishyaka; - Kugena Politiki y’ubufatanye bw’Ishyaka PDC n’indi mitwe ya Politiki; yaba iyo mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu; - Kwemeza amadosiye yo mu rwego rwa Tekiniki atari mu yemezwa na Kongere y’Igihugu; - Kugena ingano y’umusanzu utangwa n’abayoboke ba PDC ; - Kwemeza ingengo y’Imari; - Kwemeza gahunda y’ibikorwa; - Gukora undi murimo wose ushinzwe na Kongere y’Igihugu. |
Abagize Komite Nyobozi-Perezida -Visi – Perezida -Umunyamabanga Mukuru - Umubitsi Mukuru; - Abajyanama 3 bashinzwe izi nzego zikurikira: Ibyerekeye “ Gender” n’imibereho myiza y’abaturage Ibyerkeye Ubukungu Ibyerekeye Uburezi, Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Umuco; Ibyerekeye Politiki, Ubutegetsi n’Amategeko Ibyerekeye Imibanire n’Imikoranire n’izindi nzego |
- Imicungire ya buri munsi y’Ishyaka - Gushyira mu bikorwa ibyemezo bya Kongerey’Igihugu n’ibya Biro Politiki; - Gufata ibyemezo no gutanga amabwiriza yihutirwa ku buryo hatategerezwa ko Biro Politiki cyangwa Kongere y’igihugu iterana, ariko nyuma ikabishyikiriza urwego rw’Ishyaka rubifitiye ububasha ngo rubyemeze.- Gufata ibyemezo no gutanga amabwiriza yihutirwa ku buryo hatategerezwa ko Biro Politiki cyangwa Kongere y’igihugu iterana, ariko nyuma ikabishyikiriza urwego rw’Ishyaka rubifitiye ububasha ngo rubyemeze. - Kugenzura ibikorwa by’Ishyaka igashyikiriza raporo Kongere y’Igihugu na Biro Politiki; - Guhuza ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’Ishyaka mu itora rya Perezida wa Repuburika no mu matora y’Abadepite ndetse n’abandi. - Guhagarika by’agateganyo ibyemezo byafashwe n’inzego zo hasi z’Ishyaka igihe binyuranyije n’amategeko agenga Ishyaka , amategeko Ngengamikorere cyangwa inyungu za PDC- Guhagarika by’agateganyo ibyemezo byafashwe n’inzego zo hasi z’Ishyaka igihe binyuranyije n’amategeko agenga Ishyaka , amategeko Ngengamikorere cyangwa inyungu za PDC - Guha Biro Politiki inama yerekeranye n’ingano y’umusanzu fatizo w’Ishyaka. - Kwishingira iyubahirizwa ry’ingengabitekerezo na porogaramu by’Ishyaka; - Gutegura inama za Kongere y’Igihugu na Biro Politiki; - Gutegura ibyo ibona byahinduka mu mategeko agenga Ishyaka ikabishyikiriza Kongere y’Ighugu kugira ngo ibyemeze - Gukora umushinga w’ihindura ry’amategeko Ngengamikorere y’Ishyaka. - Gukurikirana ibikorwa bya za Komisiyo Tekiniki za P.D.C; - Gutegura umushinga w’Ingengo y’Imari. |
Abagize Kongere- Igizwe n’abayoboke bose bo muri iyo Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali; |
- Gutora abagize Komite y’Intara n’Umujyi wa Kigali; - Gutegura ibyifuzo bisuzumirwa muri Kongere y’Igihugu; - Gufata ibyemezo bituma Ishyaka rishinga imizi mu Ntara n’Umujyi wa Kigali. |
Abagize Komite y’Intara- Perezida, Visi Perezida wa Mbere na Visi Perezida wa kabiri, Umunyamabanga, Umubitsi n’Abajyanama 3 |
Zisa n’iz’abagize Komite Nyobozi ku rwego rw’Igihugu ariko zo zigakorerwa ku Ntara |
Komisiyo zihoraho ku rwego rw'igihugu n'intara- Komisiyo ya Gender n’ Imibereho myiza y’ Abaturage - Komisiyo y’Ubukungu - Komisiyo y’Uburezi, Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Umuco - Komisiyo ya Politiki, Ubutegetsi n’amategeko - Komisiyo ishinzwe imibanire n’Imikoranire n’izindi nzego; - Komisiyo ishinzwe Disipulini |
|
Komisiyo ya “Gender”n’Imibereho myiza y’Abaturage |
- Ibyerekeye uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore; - Ibyerekeye umuryango n’ubwiyongere bw’abaturage; - Ibyerekeye ubuzima; |
Komisiyo ya Politiki, Ubutegetsi n’Amategeko |
- Ibyerekeye Politiki, Ubutegetsi n’Imitegekere; - Ibyerekeye Ubucamanza; - Ibyerekeye Itangazamakuru; - Ibyerekeye abantu, ibintu, inshingano -Umutungo n’izungura; - Ibyerekeye Umutekano; - Ibyerekeye Uburenganzira bwa muntu. |
Komisiyo y’Ubukungu |
- Ibyerekeye Ubucuruzi inganda n’imari; - Ibyerekeye Ibikorwa remezo - Ibyerekeye Ubuhinzi n’ubworozi; - Ibyerekeye Umutungo kamere n’ibidukikije - Ibyerekeye Ubukerarugendo. |
Abagize Kongere- Igizwe n’abayoboke bose bo muri iyo Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali; |
- Gutora abagize Komite y’Intara n’Umujyi wa Kigali; - Gutegura ibyifuzo bisuzumirwa muri Kongere y’Igihugu; - Gufata ibyemezo bituma Ishyaka rishinga imizi mu Ntara n’Umujyi wa Kigali. |
Komisiyo y’Uburezi, Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Umuco |
- Ibyerekeye Uburezi; - Ibyerekeye Imyigishirize; - Ibyerekeye Ikoranabuhanga; - Ibyerekeye Ubuhanzi, Ubwanditsi n’Ubushakashatsi - Ibyerekeye Urubyiruko; - Ibyerekeye Umuco, Imikino n’Imyidagaduro |
Komisiyo y’Imibanire n’imikoranire n’izindi nzego : |
- Ibyerekeye Imibanire n’izindi nzego zaba iza Leta cyangwa izitagengwa na Leta; |
Komisiyo ya Disipuline |
- Gukurikirana ibyerekeye Imyitwarire y’abayoboke mu bikorwa byabo bifitanye isano n’Ishyaka; - Gukurikiranira hafi uko abayoboke bubahiriza inshingano zabo - Gutanga inama ku byerekeye ibihano byafatirwa abayoboke bateshutse ku nshingano zabo; |
