RWANDESE PATRIOTIC FRONT- RPF INKOTANYI
Ishyaka FPR-INKOTANYI rigizwe n'ibirango bikurikira:-
Ibendera
-
Intego
- Ubumwe
- Demokarasi
- Amajyambere
-
Inzego
- Inama Nkuru y’Umuryango
- Biro Politiki ku rwego rw’Igihugu
- Inama Nkuru y’Umuryango/ Inteko Rusange y’Intara n’Umujyi wa Kigali
- Inteko Rusange y’Intara
- Biro Politiki ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali
- Komite Nyobozi
-
Icyicaro:Umujyi wa Kigali
-
Adresse:Akagari : Rugarama
Umurenge: Kimihurura
Akarere: Kacyiru
Umujyi wa Kigali
B.P 195 Kigali
Tél. 582049
582048
Fax. 582043
E - mail : rpf@rwanda1.com
| Abagize inzego | Inshingano |
| KU RWEGO RW’IGIHUGU | Umuryango FPR-Inkotanyi ugamije kuvana umunyarwanda wese ku ngoyi y’ubujiji, ubukene, amacakubiri n’ubutegetsi bw’igitugu, ukwishyira ukizana mu Bumwe, Demokarasi n’Amajyambere |
Inama nkuru1.Komite Nyobozi ku rwego rw’igihugu 2.Abantu 2 batowe n’Inteko Rusange ya buri Ntara n’Umujyi wa Kigali 3.Abayobozi b’Uturere cyangwa Imijyi b’abanyamuryango cyangwa umwe mubamwungirije w’Umunyamuryango igihe umuyobozi atari we 4.Umunyamuryango umwe waturutse muri buri gihugu kirimo abanyamuryango> 5.Ba Perezida b’Ingaga zishingiye ku muryango F.P.R.INKOTANYI ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali no ku rwego rw’Igihugu 6.Umunyamuryango watorewe kuyobora urwego rw’Abari n’Abategarugori urw’Urubyiruko ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali no ku rwego rw’Igihugu cyangwa umwe mu bagize Komite Nyobozi w’Umunyamuryango mu gihe umuyobozi atari we 8.Abahoze ari ba Perezida b’Umuryango mu Ntara n’Umujyi wa Kigali 9.Abahoze ari ba Perezida b’Intara (région) n’Intore z’Umuryango ku buryo buhoraho ku rwego rwa Komite Nyobozi no ku rwego rw’Intara (région) 10.Abanyamuryango bigeze kuba mu buyobozi bw’ikirenga bw’Ingabo( High Command) igihe cyo kubohoza igihugu batakiri abasirikare n’abigeze kuba muri Komite Nyobozi y’Umuryango F.P.R INKOTANYI (NEC); 11.Abahoze ari Intore z’Umuryango ku rwego rwa za Komite Nyobozi no ku rwego rw’Intara. 12.Umunyamuryango umwe uhagarariye abahoze mu ngabo kuri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali 13.Umuhuzabikorwa ’Umurenge w’Umunyamuryango cyangwa umwe mubagize Komite Nyobozi y’Umurenge w’Umunyamuryango iyo Umuhuzabikorwa atari we 14.Umunyamuryango umwe uturuka muri buri Karere no muri buri Murenge iyo abavugwa muri n°4 na n°12 batari abanyamuryango |
-Gushyiraho no kuvugurura amategeko remezo n’andi mategeko agenga Umuryango F.P.R INKOTANYI -Kwemeza politiki Umuryango F.P.R INKOTANYI ugenderaho -Kwemeza ingengo y’Imari y’Umuryango F.P.R INKOTANYI -Gushyiraho gahunda y’ibikorwa by’umuryango F.P.R INKOTANYI -Kwemeza raporo y’ibikorwa na raporo y’imikoreshereze y’imari y’umuryango F.P.R INKOTANYI -Kugenzura no gukurikirana imirimo n’imikorere y’izindi nzego z’Umuryango F.P.R.INKOTANYI -Gutora Komite Nyobozi na Komite ishinzwe imyitwarire y’abanyamuryango ku rwego rw’Igihugu -Gusuzuma , kwemeza, guhindura cyangwa gukuraho ibyemezo byafashwe n’izindi nzego -Gushyiraho Komite ziyifasha kwiga no kunononsora imirimo yayo; -Gutora no kwemeza abakandida b’Umuryango F.P.R. INKOTANYI batanzwe na Biro Politiki biyamamaza mu matora ku nzego z’Igihugu zitorerwa -Gufata ibyemezo bijyana n’imyitwarire y’abanyamuryango ku rwego rw’Igihugu; -Gufata ibyemezo kuri raporo z’ubugenzuzi -Gusuzuma no kwemeza ubufatanye n’indi mitwe ya Politiki. |
2.Biro Politiki1.Komite Nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’Igihugu 2.Abayobozi bo mu rwego rw’ikirenga , Abaminisitiri n’abari mu rwego rwabo, Abagize Inteko ishinga amategeko,Abanyamabanga bakuru ba za Minisiteri n’abari mu rwego rwabo bari mu muryango 3.Ba perezida b’Umuryango F.P.R INKOTANYI mu Ntara n’Umujyi wa Kigali; 4.Umuhuzabikorwa w’Umurenge w’Umunyamuryango cyangwa umwe mu bagize Komite Nyobozi y’umurenge w’Umunyamuryango iyo Umuhuzabikorwa atari we. |
-Gusuzuma imigambi , ibikorwa n’imikorere ya Komite Nyobozi ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali by’Abanyamuryango ; -Kugenzura imikorere n’imyitwarire y’Abanyamuryango; -Gufatira ibyemezo by’agateganyo abayobozi b’umuryango F.P.R INKOTANYI ku rwego rw’Igihugu n’urw’Intara n’Umujyi wa Kigali; -Kugena no kwemeza iteganya bikorwa ry’Umuryango F.P.R. INKOTANYI ry’igihe gito -Gusuzuma umushinga w’Ingengo y’Imari y’Umuryango; -Gutanga abakandida b’Umuryango F.P.R INKOTANYI mu nzego z’Igihugu zigomba gutorerwa; -Gusuzuma , kwemeza , guhindura cyangwa kuvanaho ibyemezo byafashwe n’inzego zo hasi; -Kwemeza abakozi ba Komite Nyobozi badatorwa; -Kugenzura imikorere y’Umuryango F.P.R INKOTANYI no gushyiraho Komite Ngenzuzi iyifasha uwo murimo; -Kwakira no gusuzuma raporo za Komite Ngenzuzi y’Umuryango F.P.R.INKOTANYI; -Gukora imirimo y’Inama Nkuru y’Umuryango F.P.R INKOTANYI igihe idashobora guterana |
3.Komite Nyobozi1.Perezida 2.Visi Perezida 3.Umunyamabanga 4.Ba Komiseri •Ingaga z’Umuryango F.P.R INKOTANYIa) Urugaga rw’Urubyiruko rw’Umuryango F.P.R INKOTANYI; b) Urugaga rw’Abari n’Abategarugori rw’Umuryango F.P.R.INKOTANYI |
-Gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inteko Rusange, Biro Politiki n’Inama Nkuru y’Umuryango F.P.R INKOTANYI; -Guhuza ibikorwa by’Umuryango F.P.R INKOTANYI ku rwego iriho ; -Kuyobora no kugenzura imirimo n’imikorere y’inzego z’Umuryango F.P.R INKOTANYI ikuriye. -Gutegurira Inteko Rusange , Biro Politiki n’Inama Nkuru y’Umuryango F.P.R INKOTANYI , porogaramu z’ibikorwa n’uburyo bizakorwamo; -Kugenzura imikorere y’abagize urwo rwego no gufatira ibyemezo by’agateganyo abatuzuza inshingano zabo; -Gushyiraho by’agateganyo abayobozi basimbura abavuye ku kazi kubera impamvu zinyuranye; -Gushyiraho abakozi bayifasha mu kazi kayo ; -Gutegura no gutanga raporo ku Nteko Rusange , kuri Biro Politiki cyangwa ku Nama Nkuru y’Umuryango F.P.R.INKOTANYI |
INZEGO ZIHARIYE•Komite Ngenzuzi- Igizwe n’abantu 3 batorwa na Biro Politiki cyangwa Inteko Rusange. •Komisiyo Ngengamyitwarire1)Komisiyo Ngengamyitwarire ihoraho kandi ishyirwaho n’Inteko Rusange, Biro Politike cyangwa Inama Nkuru y’Umuryango kugirango ikurikirane buri gihe ibibazo birebana n’imyitwarire y’abanyamuryango. 2)Komisiyo Ngengamyitwaririre idasanzwe ishyirwaho n’Inteko Rusange, Biro Politiki cyangwa Inama Nkuru y’Umuryango kugirango yige ibibazo bidasanzwe binyuranyije n’imyitwarire y’abanyamuryango. |
-Gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inteko Rusange, Biro Politiki n’Inama Nkuru y’Umuryango F.P.R INKOTANYI; -Guhuza ibikorwa by’Umuryango F.P.R INKOTANYI ku rwego iriho ; -Kuyobora no kugenzura imirimo n’imikorere y’inzego z’Umuryango F.P.R INKOTANYI ikuriye. -Gutegurira Inteko Rusange , Biro Politiki n’Inama Nkuru y’Umuryango F.P.R INKOTANYI , porogaramu z’ibikorwa n’uburyo bizakorwamo; -Kugenzura imikorere y’abagize urwo rwego no gufatira ibyemezo by’agateganyo abatuzuza inshingano zabo; -Gushyiraho by’agateganyo abayobozi basimbura abavuye ku kazi kubera impamvu zinyuranye; -Gushyiraho abakozi bayifasha mu kazi kayo ; -Gutegura no gutanga raporo ku Nteko Rusange , kuri Biro Politiki cyangwa ku Nama Nkuru y’Umuryango F.P.R.INKOTANYI |
KU RWEGO RW’INTARA N’UMUJYI WA Kigali4. Inama Nkuru y’Umuryango/ Inteko Rusange y’IntaraUmujyi wa Kigali1.Komite Nyobozi ku rwego rw’Igihugu 2.Abantu 2 batowe n’Inteko Rusange ya buri Ntara n’Umujyi wa Kigali 3.Abayobozi b’Uturere cyangwa imijyi b’abanyamuryango cyangwa umwe mu bamwungirije w’Umunyamuryango igihe umuyobozi atari we; 4.Umunyamuryango umwe waturutse muri buri gihugu kirimo Abanyamuryango; 5.Ba Perezida b’Ingaga zishingiye ku muryango F.P.R – INKOTANYI ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali no ku rwego rw’Igihugu; 6.Umunyamuryango watorewe kuyobora urwego rw’Abari n’Abategarugori n’uwatorewe kuyobora urw’Urubyiruko ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali no kurwego rw’Igihugu cyangwa umwe mu bagize Komite Nyobozi y’umunyamuryango mu gihe umuyobozi atari we ; 7.Abayobozi bo mu rwego rw’Ikirenga , Abaminisitiri n’abari ku rwego rwabo , abagize Inteko Ishinga amategko , Abanyamabanga bakuru ba za Minisiteri n’abari mu rwego rwabo , Abayobozi b’ibigo, Abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali , Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara n’ Umujyi wa Kigali na b’ Ambasaderi b’abanyanyamuryango ; 8.Abahoze ari ba Perezida b’Umuryango mu Ntara n’Umujyi wa Kigali ; 9.Abahoze ari ba Perezida b’Intara (région) n’Intore z’Umuryango ku buryo buhoraho ku rwego rwa Komite Nyobozi no kurwego rw’Intara (région) 10.Abanyamuryango bigeze kuba mu buyobozi bw’Ikirenga bw’ingabo (High Command) igihe cyo kubohoza igihugu batakiri abasirikare n’abigeze kuba muri Komite Nyobozi y’Umuryango F.P.R – INKOTANYI (NEC). 11.Abahoze ari Intore z’ Umuryango ku rwego rwa Komite Nyobozi no ku rwego rw’Intara. 12.Umunyamuryango umwe uhagarariye abahoze mu ngabo kuri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali. 13.Umuhuzabikorwa w’Umurenge w’umunyamuryango cyangwa umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Umurenge w’Umunyamuryango iyo umuhuzabikorwa atari we. 14.Umunyamuryango umwe uturuka muri buri Karere no muri buri Murenge iyo abavugwa muri d) na l) batari abanyamuryango. |
a)Gushyiraho no kuvugurura amategeko Remezo, n’andi mategeko agenga Umuryango F.P.R – INKOTANYI; b)Kwemeza Politiki Umuryango F.P.R – INKOTANYI ugenderaho; c)Kwemeza Ingengo y’Imari y’Umuryango F;P.R. INKOTANYI; d)Gushyiraho gahunda y’ibikorwa by’Umuryango F.P.R – INKOTANYI ; e)Kwemeza raporo y’ibikorwa na raporo y’imikoreshereze y’imari y’umuryango F.P.R –INKOTANY; f)Kugenzura no gukurikirana imirimo n’imikorere y’izindi nzego z’Umuryango F.P.R – INKOTANYI; g)Gutora Komite Nyobozi na Komite ishinzwe imyitwarire y’abanyamuryango ku rwego rw’ighugu; h)Gusuzuma , kwemeza, guhindura cyangwa gukuraho ibyemezo byafashwe n’izindi nzego; i)Gushyiraho Komite ziyifasha kwiga no kunononsora imirimo yayo; j)Gutora no kwemeza abakandida b’Umuryango F.P.R –INKOTANYI bitanzwe na Biro Politiki biyamamaza mu matora ku nzego z’igihugu zitorerwa; k)Gufata ibyemezo bijyana n’imyitwarire y’Abanyamuryango ku rwego rw’Igihugu. l)Gufata ibyemezo kuri raporo z’ubugenzuzi m)Gusuzuma no kwemeza ubufatanye n’Indi mitwe ya Politike. |
5.Inteko Rusange y’Intara / Umujyi wa Kigali1.Komite Nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’Intara; 2.Abagize Komite Nyobozi y’Akarere cyangwa Umujyi , Abakuru b’Imirimo ku Ntara / Umujyi wa Kigali , n’abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali b’Abanyamuryango ; 3.Abagize Komite Nyobozi z’ingaga zishingiye ku muryango F.P.R INKOTANYI ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali; 4.Umunyamuryango umwe waturutse muri buri gihugu kirimo Abanyamuryango; 5.Abagize Komite Nyobozi z’inzego z’Abari n’ Abategarugori n’iz’Urubyiruko ku rwego rw’Intara/ Umujyi wa Kigali b’abanyamuryango; 6.Abagize Komite Nyobozi z’Imirenge b’abanyamuryango; 7. Abayobozi b’ibigo bya Leta n’ibyigenga , bo muri iyo Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali b’abanyamuryango cyangwa umuyobozi w’umurimo muri icyo kigo w’umunyamuryango mu gihe umuyobozi atari we; 8.Abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta bo muri iyo Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali b’abanyamuryango cyangwa uwungirije w’umunyamuryango mu gihe umuyobozi atari we. 9.Abahoze ari ba Perezida b’Umuryango mu Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali bakiri abanyamuryango; 10.Abahoze ari ba Perezida b’Intara (région) n’Intore z’Umuryango ku buryo buhoraho ku rwego rwa Komite Nyobozi no ku rwego rw’Intara baba mu Ntara cyangwa mu mujyi wa Kigali 11.Umuryango umwe uhagarariye abahoze mu ngabo no muri Polisi y’Igihugu kuri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali; 12.Umunyamuryango umwe uturuka muri buri Karere / Umujyi wa Kigali no muri buri Murenge iyo abavugwa muri b) na e) batari)abanyamuryango. |
a)Gutora abagize Komite Nyobozi; b)Kwemeza imigambi na gahunda bizakurikizwa no gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa, c) Gukurikirana imikoreshereze y’ ingengo y’imari y’umwaka ku rwego rw’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali ; d) Gutanga abakandida biyamamariza imyanya y’ubuyobozi bw’igihugu Umuryango F.P.R – INKOTANYI uzashyigikira ; e) Gushyiraho Komisiyo ishizwe imyitwarire y’abanyamuryango ku rwego rw’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali no gufata ibyemezo byerekeye imyitwarire y’Abanyamuryango. f) Kwakira no gufata ibyemezo kuri raporo z’Ubugenzuzi ; g) Kwemeza raporo y’ibikorwa n’imikoreshereze y’imari. |
6. Biro Politiki1.Komite Nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali; 2.Abayobozi cyangwa abakuru b’imirimo ku Ntara / Umujyi wa Kigali n’abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali b’abanyamuryango 3.Abayobozi b’ibigo bya Leta cyangwa ibyigenga b’abanyamuryango cyangwa Umukuru w’imirimo mu gihe umuyobozi atari we ; 4.Umunyamuryango umwe waturutse muri buri gihugu kirimo Abanyamuryango; 5.Abayobozi b’Imiryango itegamiye kuri Leta b’abanyamuryango cyangwa ababungirije b’abanyamuryango mu gihe umuyobozi atariwe; 6.Abagize Komite Nyobozi z’Imirenge b’abanyamuryango; 7. Abahoze muri Komite Nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali bakiri abanyamuryango; 8.Abayobozi b’Uturere n’Imijyi bari mu muryango cyangwa umwe mu babungirije w’umunyamuryango mu gihe umuyobozi atari umunyamuryango 9.Abahoze ari ba Perezida b’Umuryango mu Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali bakiri abanyamuryango; 10.Abahuzabikorwa b’imirenge bari mu muryango cyangwa umunyamabanga w’umunyamuryango mu gihe umuhuzabikorwa atari we; 11.Abahuzabikorwa b’utugari b’Abanyamuryango; 12.Abagize Komite Nyobozi z’Abari n’Abategarugori n’iz’Urubyiruko ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali ,Akarere cyangwa Umujyi bari mu muryango; 13.Abagize Komite Nyobozi z’Ingaga z’Umuryango ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali; 14.Abanyamuryango babiri bahagarariye abahoze mu ngabo mu Ntara ; 15.Abahoze ari Intore z’Umuryango ku rwego rwa Komite Nyobozi no ku rwego rw’Intara 16.Umunyamuryango umwe uturuka muri buri Karere, muri buri Murenge no muri buri Kagari iyo abavugwa muri f), g) na h) batari abanyamuryango. |
a)Gusuzuma imigambi, ibikorwa n’imikorere ya Komite Nyobozi ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali ; b) Kugenzura imikorere n’imyitwarire y’abanyamuryango ; c) Gufatira ibyemezo by’agateganyo abayobozi b’umuryango F.P.R INKOTANYI ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali ; d) Kugena no kwemeza iteganyabikorwa ry’Umuryango F.P.R INKOTANYI ry’igihe gito ; e) Gusuzuma no gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’imari ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali ; f) Kugenzura imikorere y’Umuryango F.P.R- INKOTANYI no gushyiraho Komite Ngenzuzi ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali iyifasha uwo murimo ; g) Kwakira no gusuzuma raporo za Komite Ngenzuzi y’Umuryango F.P.R- INKOTANYI ; h) Gukora imirimo y’Inteko rusange y’Umuryango F.P.R – INKOTANYI ku rwego rw’Intara / Umujyi wa Kigali igihe idashobora guterana. |
7. Komite Nyobozi1.Perezida 2.Visi- Perezida 3.Umunyamabanga 4.Abashinzwe kuyobora amashami y’imirimo |
a) Kuyobora no guhuza ibikorwa by’Umuryango F.P.R INKOTANYI ku rwego ashinzwe ; b) Gutumira no kuyobora inama za Komite Nyobozi n’Inama z’Inteko Rusange ; c) Guhagararira Umuryango F.P.R INKOTANYI ku rwego ayobora ; d) Guhagararira urwego ayobora mu nama z’Umuryango F.P.R INKOTANYI yatumiwemo ; e) Gushyikiriza Inteko Rusange n’izindi nzego z’umuryango F.P.R- INKOTANYI zibigenewe raporo y’ibikorwa bya Komite Nyobozi ; f) Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe na Komite Nyobozi, Biro Politiki n’Inteko Rusange y’Umuryango F.P.R INKOTANYI |
